Imiryango ifasha ivuga ko benshi mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza ubu barimo kwihisha batinya koherezwa mu Rwanda.

Abimukira bari muri UK barimo kwihisha birinda koherezwa mu Rwanda

Mu masezerano y’ibihugu byombi yasinywe mu kwezi gushize, abo byemejwe ko binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bashobora koherezwa gutuzwa mu Rwanda.

Hari ibirego bimaze kugezwa mu bucamanza bw’icyo gihugu birwanya uyu mugambi w’ibihugu byombi, ndetse bisa n’ibyakerereje ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Croix Rouge na Refugee Council bivuga ko gutinya koherezwa byatumye bamwe mu basaba ubuhungiro bakora ibikorwa byo kwibabaza, kandi umwe yagerageje kwiyahura.

Imiryango myinshi ifasha yanenze leta y’Ubwongereza kugambirira kwikuraho inshingano zo gufasha abahahungiye.

Ibiro bya minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza i London bivuga ko bikora ibishoboka byose mu kurwanya kwibabaza no kwiyahura.

Ibi biro bivuga ko byizeye ko kohereza mu Rwanda abo bimukira batemewe n’amategeko bizaca intege abakora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yanenze Ubwongereza guha umutwaro “igihugu gikennye kurushaho” no kwihunza inshingano ku mpunzi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye aya masezerano nk’igikorwa cyo “gufasha gukemura ikibazo cyananiranye” cy’abimukira.

Hagati aho, kuwa mbere minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yasohoye raporo ivuga ko bazi ko impunzi z’abatinganyi n’abandi b’amahitamo njyabitsina yihariye bashobora kugirirwa nabi mu Rwanda.

Raporo yabo ivuga ko hari “impungenge ku buryo aba- LGBTQI+ bafatwa” kuko amaperereza yerekanye “gufatwa nabi” kw’abo muri iryo tsinda kwakozwe “akarenze rimwe” mu Rwanda.

Ibi ariko ngo ntibivanaho amasezerano y’ibihugu byombi ahubwo iyo raporo ivuga ko “tuzakomeza kugenzura ingaruka kuri iryo tsinda” mu gihe cy’ayo masezerano.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibyo kugirira nabi no gufata nabi aba LGBTQI ivuga ko buriwe wese afite uburenganzira ku mahitamo ye. Ubusanzwe imigirire njyabitsina yabo ntacyo amategeko ayivugaho.

BBC