Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruzunganira Me Nasira Uwitonze wafatanywe na Miss Rwanda 2017

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda ruratangaza ko rumaze gushyiraho itsinda rigiye kunganira Me Nasira Uwitonze, waraye utawe muri yombi na RIB. Uru rwego rutangaza ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonne utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Itabwa muri yombi rya Me Uwitonze Nasira akaba na Notaire wigenga, rije rikurikiye inyandiko zakwiye ku mbuga nkoranyambaga zagaragayeho ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa bagiye muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ubuhamya bwagaragazaga ko ntacyo abo bakobwa bamwe bashinja Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Zimwe muri izo nyandiko zashyizweho umukono na Notaire Uwitonze, RIB ikaba ari ho yahereye imukurikiranaho ibyaha. Umuvugizi wa RIB Murangira Thierry yabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu marushanwa ya Miss Rwanda, byabimburiwe n’itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, kugeza ubu Ministeri y’umuco n’urubyiruko ikaba yamaze guhagarika iri rushanwa mu gihe kitazwi.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda