Rwanda: Héritier Luvumbu, Rutahizamu wa Rayon Sports, Yahagaritswe Amezi Atandatu

Héritier Nzinga Luvumbu, rutahizamu ukomoka muri Congo akaba akinira ikipe ya Rayon Sports, yahagaritswe amezi atandatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Iki cyemezo gifashwe mu gihe ikipe ye yitegura umukino w’igice cya kane cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuba ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare.

Ikibazo cyatangiye kugaragara ubwo ikipe ya Rayon Sports yari mu myitozo mu Nzove ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, aho byagaragaye ko abakinnyi bose bitabiriye imyitozo uretse Héritier Luvumbu. Uyu mukinnyi, uherutse kugaragara mu bikorwa byateje impaka, ntiyagaragaye mu myitozo hamwe na bagenzi be.

Mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 20 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Luvumbu yarigaragaje atsinda igitego, nyuma yaho akora ikimenyetso cyo kwifatanya n’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo, aho yashyize ikiganza ku munwa n’ikindi ku gahanga nk’ikimenyetso cyo kwamagana ubwicanyi bukorerwa muri ako karere. Ibi bikorwa byatumye habaho impaka zikomeye mu bitangazamakuru no mu bafana cyane cyane abashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Kagame, biyumvise nk’abatunzwe urutoki dore ko u Rwanda rushinjwa kugira uruhare rukomeye mu guteza akajagari mu burasirazuba bwa Congo.

Hertier Luvumbu Nzinga

Ikipe ya Rayon Sports, mu itangazo ryayo, yavuze ko itashyigikiye ibikorwa bya Luvumbu, ibi bikaba byarabaye mbere y’uko FERWAFA ifata umwanzuro wo kumuhagarika. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje ko butishimiye ibikorwa by’uyu mukinnyi, bishobora no kuvamo gutandukana nawe burundu.

FERWAFA, mu itangazo ryayo, yemeje ko Luvumbu atazitabira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu