Congo ivuga ko u Rwanda rwohereje imodoka 3 ziriho misile zihanura indege mu gufasha M23

Goma, 12/02/2024- Nk’uko bitangazwa na Raporo y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), ku itariki ya 6 Gashyantare 2024, igisasu cya misile kirasa indege kivuye ku butaka (missile sol-air) cy’Ingabo z’U Rwanda (RDF) cyagerageje kurasa ariko nticyahamya drone y’ubutasi y’ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO). Iki gikorwa cyakozwe hifashishijwe imodoka y’ingabo z’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kurasa izo misile, ibi byabereye mu gace kagenzurwa n’umutwe wa M23, nk’uko byatangajwe muri iyo raporo ya ONU.

“Hari ibimodoka bitamenwa n’amasasu bitatu bya by’u Rwanda byoherejwe ku butaka bwa Congo”, ibi byemezwa n’abayobozi mu gisirikare cya FARDC babibwiye ikinyamakuru cyo muri Congo, nyuma y’aho amakuru ya raporo ya ONU ivuga ko ingabo z’u Rwanda zohereje missiles sol-air mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rwo gushyigikira M23 agiriye hanze.

Drone ya MONUSCO yari igamije kugenzura yafashe amashusho y’imodoka y’intambara y’u Rwanda iri ku butaka bwa Congo. “Amakuru aturuka mu nzego z’iperereza z’Abafaransa aremeza ko iyo modoka y’intambara yo mu bwoko bwa WZ551, yari ifite sisitemu ya missile sol-air, ari iy’u Rwanda. Raporo ikubiyemo kandi amafoto abiri yo mu kirere agaragaza ibi.

“Imwe muri izo modoka z’intambara ubu iri mu nzira igana Saké”, nk’uko byatangajwe n’umuntu uri hafi y’ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo waganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Congo.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa guverinoma ya Congo, yavuze ko iki kibazo cyari kizwi n’inzego zabo z’umutekano. Ngo Leta ya Congo itegereje ko habaho igisubizo gikomeye cy’umuryango mpuzamahanga, asaba ko cyaba gifite ingufu kandi gikwiye muri iki kibazo.