Rwanda: Abashinjwa Iyicarubozo Mu Magereza Mu Rwanda basabiwe ibihano

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, ku Gisenyi, rwapfundikiye urubanza rw’abagabo 18 baregwa ibyaha by’iyicarubozo bikekwa ko bakoreye muri gereza ya Nyakiriba. Abaregwa barimo abari abayobozi b’amagereza n’abafungwa babafashije gukora ibyaha nk’uko biboneka mu kirego cy’ubushinjacyaha.

Abo bose baregwa barasaba kugirwa abere. Ni mu gihe ubushinjacyaha bubasabira kuryozwa ibyaha bubarega. Bwana Innocent Kayumba ufatwa nka Kizigenza w’itsinda ry’abagabo 18 baregwa yaje mu bapfundikiye iburanisha rya none.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 20 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni 7. Arashinjwa urupfu rw’umufungwa Jean Marie Vianney Nzeyimana mu mwaka wa 2019. Agira icyo avuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, Kayumba bamwe mu baregwa bafata nk’umucurabwenge w’ibikorwa by’iyicarubozo mu magereza yakunze kumvikana mu magambo akarishye.

Yikomye abatangabuhamya bamushinja muri uru rubanza akavuga ko bakatiwe ibihano byo gufungwa ubuzima bwabo bwose kubera ibyaha bya jenoside; bityo ko ubuhamya bwabo butari ubwo kwizerwa.

Yasabye urukiko kuruha amakuru, avuga ko magingo aya hari abacungagereza bari gufungwa umusubirizo biturutse ku makuru atari ukuru ari guturuka mu mafungwa. Kayumba yavuze ko kuva we n’itsinda ry’abagabo 17 bareganwa ibi byaha by’iyicarubozo bafungwa, hari abandi bacungagereza bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyo baregwa .

Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kumva icyo urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga kuri iyi ngingo y’abacungagereza Kayumba avuga ko bafunzwe. Gusa hari abakora mu nzego z’umutekano batifuje kumvikana mu itangazamakuru baduhamirije ko ibyo Kayumba yavuze ari ukuri n’ubwo yabifashe nko kuba yamennye amabanga y’akazi.

Undi urukiko rwumvise mu bari bakomeye mu buyobozi bwa gereza ni Augustin Uwayezu wasabiwe gufungwa burundu. Aregwa imfu za Makdad Abdalatif Lambert na Kayumba Martin.

Umucamanza azafata icyemezo hagati mu kwezi gutaha.