Rwanda: Mu barekuwe harimo umuherwe Valens Kajeguhakwa.

Valens Kajeguhakwa mu myaka y'ubusore

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuva mpera z’icyumweru gishize hatangiye gukwira inkuru z’ifungurwa rya Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana n’abo baregwanaga bo mu mpuzamashyaka MRCD/FLN tutibagiwe n’abandi bantu barenga 300 bari barahamijwe ibyaha bagakatirwa n’inkiko.

Aba bafunguwe bose nk’uko bitangazwa mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 25 Werurwe 2023 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Ibinyamakuru byinshi bitandukanye byavuze kuri iyi nkuru ndetse n’abantu batandukanye bayivuzeho ariko hari benshi batanaze ijisho ku rupapuro rwa 37 rw’iyo gazeti ngo barebe imfungwa nimero 24 yafunguwe.

Iyo mfungwa nta yindi ni Valens Kajeguhakwa, mu myaka yashize wari umwe mu baherwe ba mbere mu Rwanda ndetse yaje kuba n’umudepite FPR ifashe ubutegetsi mu 1994, ariko yaje guhunga ubutegetsi bwa FPR mu 1999 ndetse ajya mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi maze mu 2001 asohora igitabo yise “Rwanda de la terre de paix à la terre de sang et après?”.

Yatahutse mu Rwanda mu 2013 nyuma yo kumara igihe kigera ku myaka 14 mu buhungiro aho yabaga muri Leta ya Florida muri Amerika bivugwa ko yafungiwe muri icyo gihugu ndetse ko yatahutse nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Kagame.

Mu bahawe imbabazi nk’uko bigaragara muri iyi gazeti ya Leta harimo uwitwa KAJEGUHAKWA Valens, w’igitsina GABO, mwene RUHUNZI na nyina KABUNGU wavutse tariki ya 1-01-1942 akavukira mu kagali ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu, wahamijwe ibyaha by’Ubwambuzi bushakana, Ubuhemu, kwakira indonke mu rubanza RP245/04/TP/KIG -RM PC409/GG/RE rwaciwe ku itariki ya 29/07/2005 akatirwa Imyaka 7.

Benshi barimo na twe baguye mu kantu basomye iryo zina mu igazeti ya Leta dore ko nta makuru ya Kajeguhakwa yari aherutse kuvugwa.

Ikindi ni uko ibigaragara mu igazeti ya Leta bidasobanutse ndetse biteye urujijo, kuko niba Kajeguhakwa yaratawe muri yombi mu 2013 atahutse bivuge ko igihano cy’imyaka 7 yakatiwe mu 2005 yaba yarakirangije mu 2020.

Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya ni uko Kajeguhakwa yakennye cyane kuko ibintu bye byose byagurishijwe ku buryo abaho akodesha.

Ayo makuru akomeza avuga ko yari yarafashwe n’uburwayi bukomeye ku buryo n’ubwo bivugwa ko yari afunze atari muri Gereza nk’abandi bagororwa ahubwo igihano yagikoreraga iwe aho atuye.

Turakomeza gukurikirana aya makuru.