Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga cyishimiye ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Seth Sendashonga

Itangazo rigenewe abanyamakuru:

Nyuma y’ifungurwa rya Paul Rusesabagina wari warashimuswe n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri Kanama 2020, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique, Iscid asbl) cyishimiye kugeza ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira:

1. Ifungurwa rya Paul Rusesabagina ni inkuru nziza ku baturage b’u Rwanda ndetse n’abantu bo ku Isi bashyigikiye amahoro, demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

2. Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga kirashimira byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu kuvana Paul Rusesabagina mu menyo ya Rubamba. Mu b’ingenzi harimo Nyakubahwa Jo Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abo bafatanije kuyobora icyo gihugu, umuryango wa Paul Rusesabagina, igihugu cya Qatar, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi, n’abandi benshi bokeje igitutu ubutegetsi bw’umunyagitugu Perezida Paul Kagame.

3. Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga kishimiye ko Paul Rusesabagina yafunguranywe n’abandi bantu 18 bari kumwe mu rubanza baciriwe n’ubucamanza bw’u Rwanda. Na none ariko hari abandi bantu benshi bafungiwe kuba bari baragaragaje ko bashyigikiye impinduka nyuma y’imyaka myinshi Perezida Paul Kagame na FPR bamaze ku butegetsi, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga kikaba gisaba ko nabo bafungurwa nta yandi mananiza. Muri abo harimo abanyaporitiki, abanyamakuru n’ impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Muri bo twavuga : Deo Mushayidi, Idamange Iryamugwiza Yvonne, Aimable Karasira Uzaramba, Abdul Rashid Hakuzimana, Sylvain Sibomana, Théophile Ntirutwa , Théoneste Nsengimana, Niyonsenga Dieudonné bakunze kwita Cyuma Hassan n’abandi barimo abaturage bazize ko basomye igitabo kigisha uburyo budahenze bwo guhirika ingoma y’igitugu.

4. Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga kirasaba abokeje igitutu umunyagitugu Paul Kagame kugirango afungure Paul Rusesabagina gukomerezaho bagafasha abanyarwanda kwigobotora ingoma y’igitugu ibahoza mu ntambara zitarangira, ikabicisha inzara, ikabacura bufuni na buhoro.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 28/03/2023

Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl