Rwanda: Urupfu rw’amayobera rwa Innocent Ntirenganya rukomeje kwibazwaho

Innocent Ntirenganya

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 ni avuga ku rupfu rw’uwitwa Innocent Ntirenganya witabye Imana umurambo we ugatoragurwa mu mugezi wa Nyabarongo.

Isoko z’amakuru za The Rwandan zashoboye kumenya ko Innocent Ntirenganya wari mu kigero cy’imyaka 30 yacururizaga services z’ikigo cy’itumanaho rya Telefone zigendanwa (MTN) mu gace ka Nyabugogo mu mujyi wa Kigali akaba yari atuye i Kinyinya.

Ayo makuru akomeza avuga ko yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda tariki ya 15 Werurwe 2023 ariko atanga ruswa (amafaranga) arekurwa ku itariki ya 16 Werurwe 2023, abandi bari bafunganywe nawe bagera kuri 15 twashoboye kubona amakuru y’uko bajyanywe ahitwa i Nasho haba ikigo cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) gitangirwamo imyitozo ya gisirikare. Hakaba hakekwa ko abo bose bafashwe bajyanywe mu gisirikare dore ko bose bari urubyiruko ruri mu myaka hagati ya 20 na 30.

Nyuma yaho ku cyumweri tariki ya 19 Werurwe 2023, inkuru yabaye kimomo ko Polisi y’u Rwanda yahamagaye ababyeyi ba Innocent Ntirenganya ibamenyesha ko umurambo we watoraguwe mu mugezi wa Nyabarongo mu karere ka Kamonyi hafi ya Ruliba, ko umurambo bajya kuwureba mu bitaro bya Remera-Rukoma.

The Rwandan yagerageje kugira abo yavugana nabo bo muryango wa Innocent Ntirenganya ariko ntibyadushobokera, twashoboye kumenya ariko ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023.

Inkuru zikomeje gucicikana mu bice bitandukanye by’u Rwanda ko abasore benshi barimo gufatwa bakaburirwa irengero, hakaba hari amakuru amwe ava mu miryango imwe n’imwe avuga ko abana babo bajyanywe nta byaha baregwa bifatika bakajya gufungirwa ahantu hatazwi ndetse bajya gukurikirana bagahabwa ibisobanuro bidasobanutse. Ariko hari bamwe mu basore bashoboye kurekurwa batanze za ruswa cyangwa kubera ko bava mu miryango ikomeye. Amakuru yemezwa na bamwe akaba avuga ko aba basore baba bajyanwa mu gisirikare ngo bashyirwe mu bajya kurwana mu ntambara umutwe wa M23 ushyigikiwe na Leta y’u Rwanda uhanganyemo n’ingabo za Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Turacyakurikirana iby’uru rupfu nitubona amakuru arambuye tuzayabagezaho!