Rwanda:Green Party ntabwo izashobora gukora inama rusange kubera kubura uruhushya

Bwana Frank Habineza yaba yahisemo gutererana umwe mu bayobozi b'ishyaka rye kubera ubwoba cyangwa inyungu za politiki? Aho ejo bundi ntazahabwa umwanya akajya muri ya mashyaka baringa abana na FPR muri forumu?

Ishyaka riharanira ibidukikije ritaremererwa gukorera mu Rwanda rivuga ko ryahagaritse inama rusange yari iteganijwe kuri uyu wa Gatanu kubera ko akarere ka Gasabo kari kataryemerera guteranya inama mu gihe hasigaye iminsi 3 gusa.

Akarere ka Gasabo kari kataremera cyangwa ngo gahakane cyakora ngo abayobozi b’iri shyaka bakaba batinye kuzatungurwa ku munota wa nyuma .

Umukuru wa Gasabo Willy Ndizeye avuga hari ibibazo bagomba kubanza kwumvikanaho kugira bitegurwe neza harimwo ivy’umutekano n’abategerezwa kwiga dossiers zabo.

Umuyobozi w’ishyaka Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cyo guhagarika inama rusange cyafashwe nyuma y’amezi abiri ashize asabye uruhusa ariko kugeza uyu munsi mu gitondo akaba yari atararubona .

Kuri we ngo byabaye guteganya kugira ngo adatungurwa ku munota wa nyuma .

Willy Ndizeye we avuga ko bakomeje kuvugana n’abategetsi ba Green Party bakaba bari bahanye isango ryo kuri uyu wa kabiri kugira bafate umwanzuro.

Umuyobozi wa Green party ritaremererwa gukorera mu gihugu yirinze kwemeza niba kudasubizwa byagaragaza ubushake buke bwo kumwemerera ishyaka .

Habineza amenyesha kandi ko hari umuyobozi w’ishyaka nk’iri ryo muri Australia Bwana Bob Brown wagombaga kuyitabira yambuwe visa yari yahawe ataragera Kigali .

Impamvu zitangwa n’urwego rushinzwe abinjira mu gihugu ngo ntizirasobanuka nk’uko bivugwa na Bwana Habineza .
Ishyaka riharanira ibidukikije ryo mu Rwanda ryatangiye kuvugwa mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu ya 2010 ariko kugeza magingo aya ntirirandikwa byemewe namategeko.

Inama ya mbere yabaye yo kwegeranya imikono ikenerwa ngo ishyaka risabirwe kwandikwa yaranzwe n’imvururu ,abantu batazwi birara mu cyumba cy’inama bakubita nta kurobanura buri wese warimo.

Icyo gihe Bwana Frank Habineza yahise atunga agatoki ishyaka riri ku butegetsi avuga ko ridashaka guturana n’amashyaka arinenga

BBC

1 COMMENT

  1. None se uyu Habineza simperuka ariwe uhurutse gutanga amahera mu Gaciro Fund!Reka bamwumvishe kuko yarangije kugaragaza ko ari faible…..

Comments are closed.