SADC IRAJE MU GIHE EAC IRIMO GUSENYUKA.

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Ingabo za SADC zigomba gufasha mu kugarura amahoro mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru zatangiye gusesekara ku kibuga cy’indege cya Goma. Ni inkuru nziza yari itegerejwe n’abantu bose bifuriza amahoro abaturanyi bacu ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Cyokora ni inkuru mbi ku barwanyi ba M23 no kuri Leta y’u Rwanda ibatera inkunga. Ni inkuru mbi no ku bandi bacungiraga ku kavuyo kamaze imyaka irenga 25 muri kariya karere k’uburasirazuba bwa Kongo. Ako kavuyo katumaga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukiza abandi bose uretse abaturage b’igihugu aturukamo. Joseph Kabila yamaze imyaka 18 ku buyobozi bw’icyo gihugu abirebera ndetse asa n’uwabyemeye, wenda ni naryo banga ryo kuramba kwe ku butegetsi. Impinduka ya mbere mu karere yatangiranye n’isimburwa rya Joseph Kabila wibeshye ko asimbuwe n’umuntu azakoreramo none ariko siko byagenze. Uko bigaragara umukino wa politiki mu karere urimo guhinduka kandi bizagira ingaruka nyinshi.

Duhereye ku muryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birasa n’aho ugiye gusenyuka. Ingabo za EAC zasezerewe muri Kongo mu buryo bugaragaza ko na EAC ubwayo ntaho ishingiye. Intambara yo muri Kivu ni u Rwanda rurwana na Kongo kandi byitwa ko biri mu muryango umwe. Hari abemeza ko na Uganda ifite uruhare mu gushyigikira M23. Igihugu cya Kenya nacyo giherutse gutungura abantu ubwo cyahaga urubuga uwitwa Corneille Nangaa agatangaza icyo yise Alliance Fleuve Congo, impuzamashyaka irimo M23 ikaba igamije kurwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi. Ntabwo igikorwa cy’icyo ari ugucikwa. Bivuga ko Perezida mushya wa Kenya, William Ruto ashyigikiye abashaka akavuyo muri Kongo ari nayo mpamvu wenda ingabo za EAC yarakuriye zitakoze ubutumwa bwari bwazizanye bikaba ngombwa ko zisezererwa. Ibyo biraba mu gihe uwo muperezida mushya wa Kenya afite ibibazo bikomeye bya politiki mu gihugu cye aho asa n’uhanganye n’uwo yasimbuye.

Igikomeye cyane ariko muri kariya karere ni ibimenyetso byerekana ko intambara ikomeye irimo gutegurwa. Perezida Felix Tshisekedi yiyamamaje asezeranya Abanyekongo ko intego ya mbere afite ari ukugarura ishema ry’igihugu cye cyagizwe agatobero n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ariya majwi menshi twumva yahundagajweho nta kindi bisobanura. Abaturage ba Kongo barashaka ko kariya gasuzuguro kurangira. Hagati aho n’u Burundi bwatangiye gushyira mu majwi ibikorwa leta y’u Rwanda ikora byo gushyigikira abarwanya icyo gihugu guhera mu mwaka wa 2015. Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimye watangiye agerageza guhosha amakimbirane yaramaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ejo nawe yatunguye abantu atunga urutoki ku mugaragaro ubutegetsi bw’u Rwanda mu mvugo idaca ku ruhande. Hagati aho u Burundi na Kongo byasinye amasezerano yo gutabarana. Tanzaniya nayo iri ku ruhande rw’ibyo bihugu byombi kuko ingabo zayo ziri mu zigomba gutabara mu ntara ya Kivu mu rwego rwa SADC.

Ibyo byose ni impamvu zo kwibaza niba umuryango wa EAC ugifite agaciro. Hatabaye impinduka mu buyobozi bw’ibihugu ubufatanye bwabyo bwaba ari nk’inzozi. Nkeka ko nta nama y’abakuru b’ibihugu Félix Tshisekedi na Paul Kagame bazongera guhuriramo. Abanyarwanda bavuga ko nta nkuba ebyiri zihindira mu gicu kimwe. Birasa n’aho Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimye biyemeje gufatanya urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Nawe cyokora arabyiteguye. Ni umurwanyi utoroshye uretse ko urugamba rugiye kera ngo ruhinyuza intwari. Ubwo rero uzatsinda intambara niwe uzagira ijambo rya nyuma.

Hagati aho amahirwe y’umuryango EAC yo aragerwa ku mashyi. Ku baturage bari bawutezeho byinshi birumvikana ko kuwubura bizaba ari igihombo gikomeye. Twizereb ko isomo rizava muri ibi ari ukuzubakira umubano w’ibihugu kuri politiki ishingiye ku mahoro, ku bwubahane no ku buhahirane nyabwo, mu nyungu z’abaturage atari mu nyungu z’udutsiko dufite ubutegetsi.