U Rwanda Ruhakana Ibirego Bya Prezida Ndayishimiye w’Uburundi

Evariste Ndayishimiye

Leta y’u Rwanda irahakana ibirego ishinjwa na Prezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi ko ishyigikiye umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi.

Mu itangazo yaraye ishyize ahagaragara, guverinoma y’u Rwanda iratera utwatsi ibirego bya Perezida Ndayishimiye by’ejo ku wa gatanu mu kiganiro yagiranye n’abaturage, mu ntara ya Cankuzo mu burasirazuba bw’Uburundi, avuga ko u Rwanda rutera inkunga Red-Tabara.

Ivuga ko “nta na hamwe ihuriye n’umutwe w’inyeshyamba uwo ari wo wose w’Abarundi.”

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma, U Rwanda “ruributsa ko, mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi, rujya rusubiza Uburundi abarwanyi b’Abarundi baba binjiye mu Rwanda mu buryo bwa magendu, rubinyujije mu rwego ruhuriwemo n’abasirikare b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigali, ICGLR mu magambo ahinnye y’Icyongereza.

Uru rwego rushinzwe kugenzura no gukora anketi ku bibazo by’umutekano bishobora kuvuka hagati y’ibyo bihugu.

Mu itangazo ryayo, guverinoma y’u Rwanda “irasaba ikomeje guverinoma y’Uburundi kunyuza impungenge zayo muri dipolomasi, aho zishobora kubonera umuti bya gicuti.”

VOA