Ingabo za Tanzania zageze i Goma ku bwinshi

Goma, ku itariki ya 26 Mutarama 2024 – Mu gihe cy’intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu by’akarere birakataje mu gushyira imbaraga mu guhashya imitwe yitwaje intwaro. Nyuma y’uko Afurika y’Epfo itanze umusanzu wayo, Tanzania nayo yashyize ingabo zayo mu mujyi wa Goma. Abayobozi b’izi ngabo batangaje ko intego yabo ya mbere ari ukurwanya umutwe wa M23, ariko ibikorwa byabo ntibizarangirira aho kuko n’indi mitwe yitwaje intwaro izakurikiraho.

Ingabo za Tanzania, zizwiho ubuhanga mu bikorwa byihariye bya gisirikare n’ubushobozi bwo gukoresha imbunda ziremereye zirasa kure, by’umwihariko zafashije cyane mu gutsinda umutwe wa M23 mu mwaka wa 2013. Izi ngabo ubu zirimo kubungabunga umutekano mu bice byari bisanzwe bicungwa n’ingabo z’u Burundi zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku muhanda wa Sake-Masisi.

Ku itariki ya 4 Mutarama, Umuryango w’Ibihugu by’Amajyepfo ya Afurika (SADC) watangaje ko ingabo zawo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) kuva ku ya 15 Ukuboza 2023. Iyi ntambwe yafashwe kugira ngo bashyigikire leta ya Congo mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke.

Kohereza izi ngabo byemejwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba SADC yabereye i Windhoek mu gihugu cya Namibia ku ya 8 Gicurasi 2023, nk’igisubizo cy’akarere ku bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo.

Abasirikare barenga 200 baturutse muri Afurika y’Epfo bageze ku kibuga cy’indege cya Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ya 27 Ukuboza 2023.

Abayobozi ba SADC batangaje ko bateganya kohereza ingabo zigera ku 7,000 muri Congo. Intego yabo ni ukurwanya no gutsinda umutwe wa M23 mu gihe kitarenze amezi 12.