Sit-in ya buri wa kabiri ibangamiye Ambasade y'u Rwanda i Buruseli ku buryo bugaragara: Jean Marie Micombero

Nyuma y’inkuru nyinshi zisohoka mu binyamakuru bitandukanye zivuga ku bijyanye n’ihangana hagati ya Leta ya Kigali ihagarariwe n’Ambasade n’amashyaka ya opposition akorera cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi, twifuje kuganira n’umuhuzabikorwa w’ihuriro nyarwanda RNC mu gihugu cy’u Bubiligi, Bwana Jean Marie Micombero dore ko hari hashize n’igihe gito ashyizwe mu majwi mu nyandiko yakwiriye ku mbuga z’amakuru ikaza no kugera ku rubuga igihe.com yanditswe n’uwiyita Mutabazi Jules ariko mu by’ukuri ari uwitwa Joseph Uwamungu, maneko muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi akaba na musanzire wa Jack Nziza.

Twatangiye ikiganiro tubaza Bwana Micombero, ibijyanye n’amacakubiri abantu bamwe bavuga ko ari mu nzego z’ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cy’u Bubiligi, Bwana Micombero yadusubije ko koko habayeho kutishima ku bantu bamwe na bamwe bari bahinduriwe imirimo ariko guhindura ubuyobozi mu mashyirahamwe ya politiki ni ibintu bisanzwe ku buryo abantu batagombye kubibonamo ibibazo buri gihe. Kuri we ngo ubuyobozi bugomba kuba bushingiye ku bitekerezo budashingiye ku muntu runaka ku buryo umuntu yava mu mwanya we cyangwa akava mu ihuriro bitagombye gutera ikibazo, ngo abantu bagomba kugana ihuriro badakurikiye umuntu ahubwo bakurikiye ibitekerezo n’icyo rishobora kubagezaho.

Twifuje kumenya icyakurikijwe kugira ngo Bwana Micombero n’abandi bari mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi bagere kuri iyo myanya, kuri iyi ngingo yatubwiye ko RNC ikiyubaka, kimwe n’imiryango yindi ikiyubaka bisaba ko ibanza kugira inzego zihamye kugira ngo hashobore kuba amatora bahitemo abayobozi.

Twamubajije kandi uko abona Bwana Kazungu na bagenzi be bahoze mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi. Kuri iki kibazo Bwana Micombero yagize ati:

”bakoze akazi gakomeye ko gutangiza inzego za RNC mu Bubiligi no gukangurira abanyarwanda kwitabira RNC ku bwinshi kandi turabibashimira cyane ariko kubera ko ihuriro rigenda rikura byabaye ngombwa ko RNC yongera ingufu mu buyobozi bwayo ishyiramo abantu bashya bafite ubumenyi kandi b’inararibonye kugira ngo hanozwe imikorere dore ko mu gihugu cy’u Bubiligi ari ahantu hatuye abanyarwanda benshi hagomba gushyirwa ingufu nyinshi.”

Ku bijyanye n’aho ibintu bijya kuba nka bombori bombori byaturutse, Bwana Micombero asanga ngo Ambasade y’u Rwanda yarashatse kwitwaza iyegura rya ba Kazungu kugira ngo ishyireho ikindi gice cya RNC kirwanya RNC nyakuri ariko uko bigaragara ba Kazungu basa nk’aho batitabiriye iyo gahunda Leta ya FPR yashakaga kubashoramo n’ubwo Ambasade ntako itagize dore ko n’umukuru w’inzego z’iperereza zo hanze z’u Rwanda Colonel Francis Mutiganda yari mu Bubiligi icyo gihe.

Ariko Bwana Micombero asanga ngo n’ubwo bwose habaye utwo tubazo ba Kazungu bafatwa nk’abanyamuryango ba RNC kuko basezeye ku myanya yabo ntabwo basezeye muri RNC ndetse imiryango ngo irafunguye ntawe uhejwe cyangwa ngo hagire uhatirwa kuguma muri RNC, ngo ba Kazungu nibabishaka bazakomeza gufatanya n’abandi kuko ibitekerezo byabo nabyo birakenewe.

Ku bijyanye n’ibyavuzwe ko ngo haba hari igitugu no gutoteza bikorwa n’abayobozi ba RNC mu Bubiligi barimo na Bwana Micombero, yadusubije agira ati:

”RNC harimo ubwubahane no guha agaciro buri gitekerezo cya buri muntu, nta gitugu gihari cyangwa gushyiraho igitutu abayoboke kuko baba baraje ku bushake kandi n’igihugu turimo ntabwo amategeko yacyo yatwemerera imikorere nk’iyo yo gutoteza abantu.”

Bwana Jean Marie Micombero yakomeje atugezaho ibyagezweho mu mezi nka 6 ashize byaje byiyongera kubyari byarakozwe mbere n’abamubanjirije mu buyobozi bwa RNC mu Bubiligi:

-Hashyizwe ingufu nyinshi mu bukangurambaga (Sensibilisation) ibyo byatumye umubare w’abayoboke wiyongera ku buryo bugaragara.

-Hashyizweho amatsinda (Structures), y’abategarugori, y’urubyiruko, yo gushaka umutungo, y’ubukangurambaga, y’ibijyanye na diplomasi..

-Hashyizwe imbaraga mu mibanire myiza n’andi mashyirahamwe ya politiki nka Fdu-Inkingi ndetse n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta (société civile), habayeho gufatanya mu myigaragambyo cyane cyane igikorwa cyo kujya imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Buruseli buri wa kabiri (sit-in), iki gikorwa cyagize ingaruka zigaragara ku mikorere ya ambasade y’u Rwanda i Buruseli kuko ntabwo yakira abantu bayisura ku wa kabiri ku buryo hashoboye kubaho icyo gikora cya Sit-in imbere y’Ambasade buri munsi bishobora kubangamira imikorere y’ambasade ku buryo bugaragara.

-Diplomasi ihagaze neza kuko kugaragaza isura mbi ya Leta ya Kigali byagize ingaruka nyinshi zirimo n’ibihano byo guhagarikira Leta y’u Rwanda imfashanyo no kuyiha akato

-Ukwishyira ukwizana no gutanga ibitekerezo nibyo bayshyizwe imbere ku buryo abayoboke bakanguriwe Demokarasi, kubahana no guha buri wese agaciro ku buryo 2013 hazakoreshwa ibitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango mu manama atandukanye yagiye aba.

-Kwereka abayoboke ingorane bazahura nazo nibaba abayoboke ba RNC n’uburyo bashobora guhangana nazo, zimwe muri izo ngorane ni nko: kwicwa, gutotezwa bo n’imiryango yabo, ibinyoma n’impuha, guteza amacakubiri

Muri rusange ngo umwaka wa 2012 waranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye birimo: imyigaragambyo myinshi, kwibukiraha hamwe abahutu n’abatutsi, kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge, kujyana ikirego kirega Perezida Kagame i La Haye n’ibindi

Twashatse kumenya ingamba ihuriro nyarwanda mu gihugu cy’u Bubiligi ryaba rifite mu mwaka dutangiye wa 2013, Bwana Micombero yakomeje adusobanurira agira ati:

-Duteganya gushimangira ibyatangiwe bikanagerwaho muri 2012

-Gukora ibishoboka ngo abayoboke biyongere hakoreshejwe ubukangurambaga (sensibilisation) (kwerekana gahunda ya politiki y’ihuriro, ibyo twageza ku banyarwanda dushingiye ko ibyiza byinshi bijejwe na Leta ya FPR ntigire ubushake bwo kubigeraho, kwereka abanyarwanda isura nyayo y’ibibazo bafite, gushirika ubwoba bajya muri gahunda zo kwipakurura ubutegetsi bubi, gukangurira abayoboke gukurikira no gusesengura amakuru bakamenya gutahura ibinyoma n’amacenga agamije kubasubiza inyuma..)

-Diplomasi (kwegera ibihugu, imiryango mpuzamahanga ikorana n’u Rwanda, kugaragaza isura mbi y’ubutegetsi bw’u Rwanda, herekanwa ko hari abanyarwanda bifuza amahinduka na demokarasi bashobora gukora neza kurusha FPR, gusaba amahanga ko mbere yo gusubiza Leta y’u Rwanda imfashanyo zahagaritswe iyo Leta yasabwa gufungura urubuga rwa politiki igahagarika gutoteza abatavugarumwe n’ubutegetsi birimo kurekura abanyapolitiki n’abanyamakuru bafunze nta mananiza, gushimangira imibano myiza na sociéte civile n’andi mashyirahamwe mu Burayi, gusaba amahanga gukomeza kotsa igitutu leta ya Kagame yatandukiriye ikajyaguteza akaduruvayo mu bindi bihugu by’abaturanyi, kwagura ubufatanye n’andi mashyaka ya politiki ya opposition kugira ngo imbaraga zibe nyinshi n’ibindi

-Gushakisha ubushobozi mu bayoboke,mu banyarwanda no mu nshuti za RNC, dusobanurira abanyarwanda ko bagomba gushyigikira amahinduka azabageza ku burenganzira nyabwo, bagira icyo bagenera ihuriro kugira ngo rishobore kugira umutungo warifasha mu mikorere yaryo.

-Gukangurika abayoboke b’ihuriro kwibona cyane mu ihuriro kurusha kwibona mu bantu, ihuriro rigahabwa agaciro kurusha abantu ku giti cyabo.
-N’ibindi

Mu kuganiro cyacu kandi twifuje kubaza Bwana Micombere icyo atekereza ku nyandiko yakwijwe ku mbuga z’amakuru zirimo na igihe.com, aho bivugwa ko yaba afitanye umubano udasanzwe n’umunyarwandakazi witwa Nadine Gakarama.

Kuri icyo kibazo, Bwana Micombero yasubije ko ibyo ari ibinyoma bigamije gusebanya gusa ku buryo ntawe wakagombye kubiha agaciro ngo bimuteshe umwanya we. Yagize ati:

”Uriya wiyita Jules Mutabazi wanditse iriya nyandiko ubwe ni maneko wa ambasade y’u Rwanda ku buryo akazi ke ari ukugerageza kuturwanya uko ashoboye kose. Ibyo avuga rero ntawakagombye kubitindaho ngo abihe agaciro kuko ni ibinyoma by’ibihimbano. Icyo nabivugaho gusa ni uko ari igikorwa kigayitse giteye isoni kirimo ikinyabupfura gike, kwibasira abategarugori, tutibagiwe no gushaka gusenya umuryango nko kuri njye wubatse. Ikindi ngaya n’uburyo abanyamakuru b’igihe.com batangaje inkuru batabanje kumbaza cyangwa ngo babaze uriya mudamu ngo bumve icyo tubivugaho”

Twifuje kumenya kandi uburyo ihuriro nyarwanda RNC ryitwara ku bibazo bijyanye n’amacakubiri ashingiye ku moko akunze kugaragara mu guhugu cy’u Bubiligi. Yadusubije ko amoko yose RNC iyakomeyeho nta vangura riyirangwamo, byaba mu rubyiruko n’abakuru, RNC ngo yakuyeho urwikekwe ku buryo abanyarwanda b’amoko yose bari muri RNC bajya mu tubari tumwe, ibirori bimwe, bitabira gahunda zo kugabanya urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi no gusabana.

Twabajije kandi Bwana Micombero icyo atekereza ku byavuzwe na Ambasaderi Robert Masozera, aho yabwiye ikinyamakuru igihe ko umwaka 2012 utoroheye opposition ndetse na 2013 ari ko bishobora kugenda. Bwana Micombero mu gusubiza yagize ati:

”Ibyatangajwe na Ambasaderi Masozera ntabwo bishingiye bipimo bifatika, ubundi yakabaye ashingira kuri gahunda yateganije akabigeranya n’ibyo yagezeho, ikigaragara yafashe umwanya wo kujora ibyakozwe na opposition kandi atazi gahunda yayo, ntiyigeze atangariza abanyarwanda ibyo yagezeho ku birebana na gahunda nyamukuru za Ambasade zirimo:
-Kugaragaza ishusho nziza y’igihugu ahagararariye
-Kubungabunga inyungu z’abanyarwanda bose mu Bubiligi…

Ntawe bitagaragarira kw’iyo ngingo yo kugaragaza isura nziza y’u Rwanda yamunaniye ikibigaragaza n’uko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byinshi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi u Rwanda rwagaragayemo muri Congo.

Igihugu ahagarariye cyabaye kw’isonga mu kubangamira uburenganzi bwa muntu n’ubw’abanyamakuru nk’uko bigaragazwa na za raporo z’imiryango itandukanye (nka Amnistie internationale, Human rights watch, Reporters sans frontières n’iyindi.) ku buryo ibihugu by’i Burayi birimo n’u Bubirigi, igihugu ahagarariyemo u Rwanda, bitagishidikanya ko mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu.

Nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa gahunda zo guhitana abatavuga rumwe na Leta bari mu Bubiligi hakoreshejwe ibyiswe amarozi akoreshwa na Leta kimwe n’ubundi bugizi bwa nabi yahisemo kwiyambaza intwaro yo gukoresha ibinyoma asebya opposition n’abayigize, kubatezamo umwiryane hakoreshejwe ibihuha akwirakwiza mu binyamakuru biri mu kwaha kwa Leta y’u Rwanda. Ibi bikaba nko kwikura mu isoni imbere ya shebuja kubera ko yananiwe gukuraho sit-in ibangamiye ku buryo bukomeye ibikorwa bya ambasade y’u Rwanda mu bubiligi kandi iyo sit-in ikorwa mu mahoro hatiriwe hacukurwa indaki nk’uko abayobozi b’u Rwanda badasiba gukangisha indaki kandi twe tugamije inzira y’amahoro.

Aho kubungabunga inyungu z’abanyarwanda bose baba mu Bubiligi icyo yibanzeho n’ukuba ambasaderi w’abayoboke ba FPR gusa. Ikibigaragaza n’uko ambasade yabaye kw’isonga mu kurwanya abanyarwanda batari muri FPR, yirirwa igura abanyarwanda kugira ngo bave muri opposition bayoboke FPR aho kugira ngo bayoboke FPR kubera gahunda nziza yaba ifite, Ambasade niyo iha uburyo bw’amafaranga n’ibindi intumwaza za Leta ya Kigali ziza gutoteza abatavuga rumwe nayo, ntawe utazi ko amakonti ya ambasade afunze kubera ibikorwa by’ubwambuzi igihugu ahagarariye cyakoreye umwe mu banyarwanda uri mu bubiligi yakagombye kuba ashinzwe kubungabunga inyungu ze.

Twamugira inama y’uko niba ari ambasaderi w’u Rwanda yaba uw’abanyarwanda bose harimo na opposition usibye impunzi wenda zahunze itotezwa rya Leta ahagarariye cyane cyane ko n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemera ko habaho opposition, byaba byiza yitandukanije n’ibyo bikorwa by’urukozasoni kuko bikomeza kwangiza isura y’igihugu cyane cyane yakabaye yiga amasomo afite imbere ye y’uburyo demokarasi ikora mu bihugu byateye imbere birimo kubaha opposition dore ko ububiligi bwamubera urugero rwiza.”

Marc Matabaro

15 COMMENTS

  1. komereza aho RNC ramba bwana Micombero.tukuri inyuma kuko uri kubasha guhuza amoko nizereko uzakurikizaho kunga Wallons na Flammands bafatiye urugero kubanyarwanda.Ikindi dutegereje nuko ibyo byakorwa no muri Great Lakes Region na EAC kugeza ubwo bigera i KIGALI

  2. ARIKO MUNDEBERE IBYO ABANYABOLITIKI BABA BAGAMIJE,UZI KO IBI BYEREKANA KO BANAFASHE IGIHUGU BAZANA AMACAKUBIRI IGIHUGU KIGASUBIRA MU ICURABURINDI CYAVUYEMO NIYO MPAMVU MBONA BURYA NIYO BASHINJA MUZEE WETU NGO ATEGEKESHA IGITUGU NTACYO BITWAYE ,KUKO NIBA ASHYIRAHO ABANTU IGITUGU NGO BATAZANA AMACAKUBIRI AHUBWO AKWIYE ISHIMWE!!!

  3. Bwana Micombero komereza mukomereze aho n’ubwo nta ko KAGOME atagira ngo ababuze amahwemo,ariko tubari inyuma kandi instinzi irahari uretse ko biba bikomeye.Mbifurije umwaka mushya muhire 2013,uzatubere uw’intsinzi ya REVOLUTION TURIMO.MURI ABAGABO.

  4. Njye ndi muri EAC, ndifuza kumenya uko RNC yatugeraho cyangwa niba ihari mutubwire neza uko kwiyandikisha bigenda kandi udahuye n’ingabo za afande PC

  5. Muri iki cyumweru gishize. Abanyarwanda bari muri Africa mubihugu bya SADC bashyizeho umutwe w’ishyaka ryitwa Democratic progressive party DEPROPA rigamije guharanira democracy mu Rwanda no kunga abanyarwanda bamoko yahemukiranye (Abahutu = Abatutsi)
    Umunyarwanda wese wumva ko akeneye gutura mu rwamubyaye ntawumwirukaho atuje kandi atekanye kandi akishyiriraho ubuyobozi bumubereye, Kumena amaraso n’umuco w’ubuhunzi bigacika burundu asabwe kuriyoboka. Abayobozi biryo shyaka muzabamenyesha muminsi irimbere.

  6. Birabaje kubona abantu bivanga mubuzima bw’umuntu kugiticye. COURAGE bwana Micomboro ntucike intege.

    RNC ntigomba gucibwa intege n’ariya magambo mabi yo gusebanya kuko ntakindi agamije uretse guca intege opposition. Ibi Kagame azabikomeza mu rwego rwo gucamo ibice opposition, ubwo rero tugomba gukomeza urugamba kugeza igihe tuzarutsindira, ikindi kandi urugamba rurwanwa n’abagabo ariyo mpamvu ibigwari bizajya bigenda bivamo.

  7. Mu kwisobanura kwe, Bwana Micombero arashaka kwikura mu cyimwaro, kwirengagiza no guca iruhande ibibazo by’ ingutu biri mu Ishyaka ryabo. Bruxelles, 13/01/2012. By Jules Mutabazi

    Banyarubuga,
    Nanditse iyi nyandiko ngirango nsubize kandi nyomoze ibyo Bwana Micombero yatangaje ku rubuga rwabo rwa RNC, yisobanura ku nyandiko mperutse kwandika. Ndashaka kugaragaza ko ariho ashaka kuyobya uburari, kwikura mu cyimwaro no kwirengagiza nkana ko ishyaka ryabo ryugarijwe n’ ibibazo bikomeye. Muri iyi nyandiko kandi, ndashaka kuburira abayoboke ba RNC bakimuri inyuma, kwitandukanya nawe hakiri kare, kuko ashobora kubayobya no kubanduza virus ye ya politiki mbi yo gusenya igihugu.
    Ngo ikirayi kiboze iyo ukivanze n’ ibindi bizima nabyo birabora!!
    N.B: Ndasaba kandi Bwana Marc Matabaro wa Therwandan.com kugira ubutwari bwo gutangaza iyi nyandiko ku rubuga rwabo. Araba agaragaje “professionnalisme”!!

    Reka ntangire nyomoza ko Micombero anyitiranya n’ uwo ntariwe.

    Micombero Jean Marie aragira ati: …….
    ”Uriya wiyita Jules Mutabazi wanditse iriya nyandiko ubwe ni maneko wa ambasade y’u Rwanda ku buryo akazi ke ari ukugerageza kuturwanya uko ashoboye kose”.

    Aha ndagirango, ntangarize buri wese ubitekereza gutyo nka Micombero ko rwose ntaho mpuriye n’ uwo mukozi wa Ambasade munyitirira, Njye ni njyewe, ibyo nandika ninjye bikwiye kwitirirwa, gushaka kubigereka ku bandi, Micombero arashaka kuyobya uburari, ndetse ni ukubura aho ahera yisobanura. Yari ukwiye kuba uvuga ibyo naba narabeshyeho aho kwisobanura anyitirira amazina atari ayanjye.

    Kandi rero Micombero arabigira nkana, kuko turaziranye neza, twarabanye twaranakoranye hafi. Na bariya bagabo ba Sebuja bose uko bari Afurika yepfo na Amerika ya ruguru, ndabazi neza nacyo bambeshya. Ibya RNC mbikurikiranira hafi, ndabizi neza, niyo mpamvu mbwira abasomyi ko ibya RNC ari birebire, bafite ibibazo biremereye Micombero ashaka kwirengagiza no guca iruhande.

    Icyo njye ampora n’uko nkunze gutangaza mu ruhame ibibazo “internes” by’abo n’ amabanga yabo bikamurakaza. Arandenganya rwose, njye nandika ibibazo byabo uko biri, ntabwo ari njye ubibatera, kandi ngo “Uvuze ko nyir’urugo yapfuye nabwo ariwe uba yamwishe”. Muzabaze! Njyewe inyandiko nandika hano mba nazikurikiranye neza, ziba zishingiye kubyabaye, kubiriho no kubishobora kuzabaho. Ntacyo mpimba, ntabwo ndi kimwe na ba Gasasira cg ba Bapadiri bo mu Bufaransa bakubita ibihimbano aho gusa.

    Reka nkomeze mbwira Micombero ibibazo bafite muri RNC niba ataranabizi abimenye:

    a) Ikibazo cy’ uko RNC ari Ishyaka ryubakiye ku musenyi.

    RNC ni Ishyaka ryashinzwe n’ Abantu b’ Abarakare bivumbuye kuri “système”, uwo mujinya wabo nawo udafite “Shinge na Rugero”, niwo bagize ishingiro rya Politiki yabo. Navuga rwose ko ari ishyaka ryavukiye kandi ryubakirwa ku musenyi, ariyo mpamvu mpamya nanjye ko ntaho rizigeza.

    Bariya bagabo bane (4) bashinze “RNC”, ni Abatypes bafite “amadosiye n’ utudosiye”, ni Abanyabyaha bavuye mu Rwanda batorotse ubutabera. Ubujura, Ubusambo, Ubuhemu n’ Ubunyamanyanga bwabo birazwi neza, nabyo nimubishaka ndabibashyirira hariya!!
    Micombero nawe ni uko yanjiye muri RNC: Yishyize mu Buhunzi bw’ i Burayi, kubera amanyanga yasize akoze, no kuba umurakare!

    Ikibazo rero ni icyo. Abantu bari kw’ isonga rya RNC, na Micombero arimo, ni abantu badatunganye, kandi muri Politiki abantu babi, baba ba “RUKURUZI” babi, bakurura abasa nabo gusa, niyo bakuruye abantu bazima, abo bazima iyo batarabutswe ngo bakuremo akabo karenge hakiri kare, nabo bahinduka babi. Ni kimwe ni ikirayi kiboze, iyo kiri hamwe n’ ibindi bizima nabyo birabora iyo utabirobanuye ngo ibizima ubishyire ukwabyo hakiri kare. RNC rero ifite icyo kibazo, bariya bagabo nimureba nabi bazabanduza mube babi mwese! Aha Abayoboke ba RNC nimwe mubwirwa!!!

    b) Ikibazo cy’ uko RNC igendera kuri ” ideologie” mbi.

    Mu kwisobanura kwa Micombero aravuga ngo abayoboke babo bakwiye kureba ibitekerezo by’ ishyaka aho kureba abantu bayobora ishyaka. RNC ifite uburwayi aho aho hombi: ku ngengabitekerezo yabo no ku bayobozi bwabo.
    Ingengabitekerezo ya RNC ntabwo ari ibyubaka u Rwanda, ahubwo ni ibirusenya bigamije gushaka kwihimura gusa.

    c) Ikibazo cy’uko Micombero yemeye kwihutira ubuyobozi bwa RNC Mbiligi ataramara kabiri ahageze.

    Ikosa Micombero yakoze, kandi ari ba Rudasingwa barimukoresheje, ni GUHUBUKA, akemera kuba Umuhuzabikorwa aribwo akigera mu Bulayi, akavanaho ba Kazungu bamenyerewe n’abantu, bazi iyo biva niyo bikagana. Wowe ntabwo uramara kabiri, abantu ntibarakumenyera neza, hanyuma ukiha guhita uhirika abasanzweho no guteranya komite isanzweho, ni ikosa rikomeye cyane ry’ ubushishozi bucye. Mu gisirikare wabikora ariko mu basiviri si uko!!

    Erega Micombero agatinyuka akisobanura avuga ngo hari hacyenewe abafite ubumenyi n’ ubunararibonye!! Eh! Ibyo ni ukuvuga ko bagenzi be Kazungu na Habimana burya bari injiji ziraho? Ubwo rero ni bwa bwirasi n’ ubwibone bagenzi be bamurega. Yarangiza ukabeshya ngo Kigali niyo yashatse gushinga RNC ya kabiri. Maze iyo ibibazo byababanye isobe, bose bihutira kubigereka kuri Kigali. Na FDU se yacitsemo ibice bibiri, ni Kigali yabikoze, cyangwa nimwe muri RNC muregwa kuba Nyirabayazana!!!

    Umwanzuro

    Reka nsozereze aha, nizera ko nagaragaje bihagije ko ibisobanuro byatanzwe na Micombero bidafashe. Kunyitiranya n’ uwo ntariwe, abizi kandi abishaka, ni ikimenyetso cy’ uko ibisobanuro bye ari ugushaka kwikura mu cyimwaro gusa no guca iruhande ibibazo bafite.

    Mu gusoza reka nongere ngaragarize Micombero ko ibyo njye namwanditseho byagiye byemezwa n’ abandi batandukanye batanze commentaires zabo. Dore uko umwe mubamuzi neza kandi babanye yamuvuzeho muri commentaires za Igihe.com, yemeza ko koko JMMicombero ari “un garcon” ugira ubwibone n’ ubwirasi. Uwiyise Demobe aragira ati:

    “Micombero ndamuzi neza yiga i Butare ibijyanye n’amategeko. Icyo gihe yabanaga na Janot. Bombi bari ba officiers. Na nyuma y’amashuri aho twese dutangiriye akazi twakoranye byinshi. Ubwirasi bwo ni utuntu twe. Ubusambo byo ntiwarora. Guca inyuma uwo bashakanye ntibyantangaza. N’i Butare yakundaga udukumi. Ibyo akora byose ni amaco y’inda ! Inama namugira ni uko yasaba imbabazi akagaruka mu rwatubyaye ! Perezida wacu imbabazi azihorana hafi ! N’abandi bose bayobye nibasabe imbabazi batahe tuzabakira.”

    Naho ku by’ ubucuti bwe na Nadine Gakarama, ntabwo ari njye njyenyine wabitangaje, ni nkuru yabaye kimomo hano mu Bubirigi n’ ahandi, ndetse hari ababitangaje mbere cyane y’uko nanjye mbyandika, nyamara bo ntabwo yigeze ushaka kubanyomoza! Siniriwe mbashyiriraho ibyanditswe kuri leprophete.fr kuko byo ni urukozasoni, leprophete yabaye nia “WC Public” neza neza.

    Turi kumwe

    JMutabazi

  8. RNC kwisi hose nikomere turayishyigikiye cyane. abanyarwanda bose bakeneye impinduka.
    ubutegetsi bwagatsiko nibisambo gusa abanyarwanda barananiwe bakeneye kurenganurwa.

  9. Gutukana nta bwenge bubirimo nyakubahwa Muhirwa ukuntu izina ryawe ari ryiza
    ujye utanga igitekerezo muri tact na diplomatie nibwo isi izakumva ,
    ese ninde wakwigishije gutukana ,? otherwise dukeneye umuntu utanga igitekerezo
    adatukanye atarwanye , atanduranyije , nibwo butwari.Murakoze . Ukuli
    kuzatsinda ikinyoma at the end.

  10. Somye inyandiko ya mutabazi nunva ndengewe ni bya RNC ariko ishyaka ribamo amakosa nkayo rwose ntabwo ari shayka ryo kujyamo ,kuki FDU NTA MATIKU NU BUSAMBANYIbajya babagiriza biba muri RNC GUSA ,sha mbabwije ukuri,ikintu cyose iyo kigiyemo iyo ngeso cyangwa abantu bafite ako kageso nta mugisha kibamo mushatse mwakwigyira muri fdu mukarekana na bo bagabo kuko nta wutabizi ko ari bisambo,nu butiku bwinshi

    • Ndakubaza ubugome bwawe ndetse n ubwicanyi bukabije wakoreye iwanyu? Ntushobora gutanga amahoro?Byange bitinde cisha make cyangwa nawe uzikure aho guhora unywa amaraso.

  11. Uyu mwana micombero ko nzi ko yitondaga yazize iki? yari arangije rwose kwiyigira University ya i Butare ariko ari n’umusirikare.Komera ariko ntukagendere mu kigare.Kandi niba hari n’icyaha wakoze uzasabe imbabazi ariko wibereho mu mahoro.

    • Dukeneye contacts z’umuhuzabikorwa wa RNC mu Bubiligi ngo tuye tumugezaho ibitekerezo tunamusabe inama. His phone number, e-mail birahagije.

Comments are closed.