Amakuru agera ku rubuga The Rwandan, avuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubu asa n’uwataye umutwe kubera ko ikibazo cya Kongo gikomeje kumubera ingorabahizi kandi n’amahanga nayo atamworoheye.
Nk’uko twabitangarijwe n’abantu batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, abandi bakaba baratinye ko bashobora gufungwa no gukurwa ku kazi kabo baramutse bamenye ko aribo batanze amakuru, bavuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubu ahangayikishijwe n’ibibazo bya Kongo kuko afite ubwoba bw’uko amahanga ashobora kwinjira muri iki kibazo bityo inyungu yahabonaga akazibura.
Abaduhaye amakuru, bakomeje bavuga ko Kagame yirirwa kuri telefone igendanwa avugana n’abayobozi, abakuru b’ibihugu bitandukanye abasaba ubufasha abandi abasobanurira ikibazo cya Kongo uko yishakiye byose bigamije kugusha ku nyungu ze.
The Rwandan kandi yamenye amakuru ko mu mpera z’umwaka wa 2012 (mu gihe cy’iminsi mikuru), inkoramutima za Kagame cyane cyane iziri mu nzego zo hejuru za gisirikare zagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’umutwe wa M23, haba I Gisenyi no muri Kigali, ibiganiro byari bigamije kwigira hamwe uko ikibazo gihagaze ubu n’icyakorwa.
Bimwe mu byemejwe muri izi nama bagiranye n’uko bemeye ko nibaramuka babonye amahanga akomeje kubotsa igitutu bazatangaza ko bahagaritse intambara ku mugaragaro nyuma barebe ibizakurikiraho dore ko banaganiriye ku buryo bakwiga inzira zo kuba bashyiraho indi mitwe bo bakaba bahagaze kuko amahanga yabijunditse, gusa icyo twabashije kumenya n’uko abitabiriye ibi biganiro bose batashimishijwe n’imyanzuro bafashe gusa batinye kugaragaza uruhande rwabo kugira ngo bakomeze kubaho,itohoza twakoze ryatugaragarije ko benshi barambiwe gukoreshwa n’ u Rwanda dore ko bamwe bagifite ibikomere byo kuba CNDP yarahagaritswe, u Rwanda rukanafata umuyobozi wayo General Laurent Nkunda usanga 97% by’abagize M23 ariwe bemera.
Ntibyatinze rero, mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2013, ibiganiro hagati ya leta ya Kinshasa na M23 byarasubukuwe, bihurirana n’icyifuzo cya MONUSCO cyo kohereza indege zitagira abapilote (drones) muri Kongo ndetse n’amahanga akomeje gusab u Rwanda guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23. N’uko ku ya 8 Mutarama 2013,nyuma y’iminsi ibiri ibiganiro bitangiye, nibwo ukuriye itsinda rya M23 riri mu mishyikirano i Kampala, Francois Rucogoza yashyize mu bikorwa ibyari byemerejwe mu nama yabahuje n’abayobozi b’ingabo mu Rwanda n’uko atangaza ko bahagaritse intambara burundu kugirango abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo babone amahoro, banasaba Leta ya Congo gusinya amasezerano yo gutanga agahenge no kureka gutegura kubagabaho ibitero.
Ibi byaje gushimangirwa n’umuvugizi w’igisirikare cya M23, Lt Col. Jean Marie Kazarama wahamije ko M23 ihagaritse intambara kugira ngo abaturage babone amahoro, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa BBC wabazaga niba leta ya Kongo ibateye barwana, gusa yanze kugira icyo abivugaho avuga ko bo bagamije amahoro gusa.
Gusa leta ya Kongo yo ibifata nk’ikinamico nk’uko byatangajwe n’ umuvugizi wa Leta ya Kinshasa , Lambert Mende, wagize ati “ntidutekereza ko bariya bantu (M23) baza gukora ibyo bavuze. Reka dutegereze turebe.”
Amakuru, akomeje kugera ku rubugaThe Rwandan, akomeza avuga ko kuba Perezida Paul Kagame yarafashe iki cyemezo cyo gutegeka M23 gutangaza ko ihagaritse intambara byatewe n’uko yaramaze kubona amahanga yarahagurukiye kurangiza iki kibazo kandi baratahuye ko ariwe ushigikiye uyu mutwe, bityo akaba abona icyizere n’ijambo yaramaze kugira bitakara ndetse n’umutungo w’amabuye y’agaciro yifuzaga gukura muri Kongo ashobora kuwubura.
Andi makuru atugeraho ni ay’uko ubu mu Rwanda hakomeje kubera inama zigamije kwiga uburyo muri Kivu y’amajyepfo hatangizwa undi mutwe urwanya leta ya Kinshasa, urugero ni inama iherutse kubera i Gikondo mu cyumweru gishyize yari ihuje abanyamulenge batandukanye biga uko batangiza intambara, bakaba bashigikiwe n’u Rwanda. Umwe mu bantu bavugwa ushobora kuzahagararira uyu mutwe ni Jules Mutebutsi, wigeze kugira umutwe muri Kongo nyuma aza guhungira mu Rwanda n’abasirikare be nyuma baje gusubizwa Kongo.
Ubu Mutebutsi, amaze igihe akora amanama menshi atandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ahamagarira benewabo b’abanyamulenge gutangiza intambara muri Kivu y’amajyepfo. Ibi byose Kagame n’inkoramutima ze babikora bagamije kugira ngo bakomeze kubona uburyo basahura umutungo wa Kongo ndetse no kugira ngo babashe kugira imitwe ishobora kubafasha guhangana n’abashobora gushaka gutera u Rwanda.
Tubibutse ko, M23 ishinja Leta ya Kinshasa kutubahiriza amasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2009, kutagira umurongo ufatika w’iterambere Congo, guheza hanze impunzi, kunanirwa guhashya imitwe irwanira muri Congo yica abacongomani n’ibindi, mu gihe Leta ya Kinshasa yo ishinja Leta ya Kigali gufasha umutwe wa M23.
Mike
ntibihagije.M23 yambuye uniforms iguma hafi RDF yiyita FDLR irataha ijya kuri refresher course kugirango izatere bwa kabiri.
njye sinemeranya namwe ayo makuru muyakurahe? ko muba hanze nkaba ndi i kigali ko ntabyo menya ahaaaaa
KagÔme Kagame, Umuzuungu?
Icyakora Usoje Neza Uvuga Impamvu M23 Irwana,Ariko Turetse Amarangamutima Nubwo Urwanda Rwaba Rufasha M23,Iri Mukuri Kuko Congo Ntabuyobozi Ahubwo Congo Aho Kurwana Yari Gushyira Hamwe Nabo Bacongomani Bagateza Igihugu Cyabo Imbere Ndetse Bakanakirinda
KAGAME WE UTAYE AGACIRO PEEE.UBUGOME BWAWE BUZAGUKURIKIRANA KUGEZA UPFUYE.
ARIKO IGISHIMISHIJE NI UKO URI MU MINSI YA NYUMA.IMANA IHORA IHOZE,AHO UHORA USHAKA GUSHYIRA INZIRAKARENGANE NI HO UZAJYA MU GIHE GIKWIRIYE.
reka ngusubuze we umwikangato wimbaragasa ntubuza imbwa gusinzira komeza umoke twari twarabarekeye leprohete kuko tubona ko ariyo abaswa mwese muhururaho none muje nahano koko ubuse tuzabahungire he? gusa H E kagame umwihorere
hahaha, muribeshya, majeshi ya RDF ni majeshi makali, ibyo mwandika muzajye mwiyandika ntakintu bizadutwara, twaheshe agaciro twiyubakira Igihugu cyacu.
JOHN WE URIBESHYA CYANE AYO MAJESHI MAKALI WIBWIRA KO MUFITE IGIHE KIZAGERA BAKWEREKE AHO BAHAGAZE UMENYE KO MU BASIRIKARI NTA NA 20 KU IJANA BARIMO BAKUNDA KAGAME,IBYO TURABIZI NEZA CYANE KANDI UZABIBONA,REKA HAZAKOMWE IMBARUTSO GUSA KANDI NATWE TURITEGUYE.
Reka tubihange amaso kandi intambara ntacyo yungura!!! Mana tabara akarere kacu nta numwe wifuza kwicwa cg kwcirwa!!!
wowe wiyita ayabagabo uziko nta bwenge ugira.ati kagame nu mugome gute?wa muswa we.mujye muvuga ibyo mwasubiramo nibyo muhagazeho wa mujinga we
MOREEN we sinakugaya kuko mu kinyarwanda baca umugani ngo UMWANA WA SAMUSURE AVUKANA ISUNZU.
Kuba utukana rero ntabwo bitangaje kuko na sobuja KAGAME yirirwa atukana ku maradiyo.ibyo gutukana ni ibintu byanyu komereza aho.
ariko mwe ntakiza nakimwe mwifuriza iwanyu,amakuru mwandika yose nayo gusebanya gusa ntakindi. ko ibyo Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame agejeje ku Rwanda ndetse n’akarere kose muri rusange aritwe tubizi n’amahanga mwakwitonze cg mukihana ko ntanarimwe mwe muzabigeraho. iyamuhanze igahanga n’urwagasabo ntaho yagiye ibyo mwirirwa mu beshya bizabakoza isoni. nimuze mu rwababyaye dufatanye ku rwubaka naho ibikorwa bibi mubireke. kuko amaherezo muzataha kandi mwarasebye bihagize. baca umugani mukinyarwanda ngo arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho kdi amahere y’umuhanda ni munzu. nukuvugako muzataha uko byagenda kose aho muri si iwanyu.
ariko wowe wandika inkuru nkizi utaba ufitiye gihamya cyangwa ibimenyetso, ntugira ubwoba ko tuzi neza ko mu mabwirizwa yi mana harimo ko kubeshya ari icyaha,birababajehari gihe tuzicara imbere yi mana twicuze ,bitagishoboka uri mu kazi simbihakanye ariko nibaza ko un beau journaliste de profession bien sur atandika ibimuje mu mutwe nibyo yunva abandi bavuga ubwo ari jye kugira twemere ibyo uvuga ko kagame ari we wabwiye m 23 ihagarike intambara ,niba waramufashe mu majwi abivuga cyangwa niba ufite urwandiko yabandikyiye ababwira ngo bahagarike rutwereke maze tubone koko ko ibyo uvuga arukuri apana gufa kwandika vraiment c est la honte
Wowe wiyita Ukuri reka ngusubize haraya ngo Kagame yemwe n’amahanga yewe hali kera kuko ukinyoma kiratinda ntigihera none se ayo mahanga amugeze he ? niki tutababwiye ko umuzungu ntacyo apfana n’umwirabura .
Tony Blair se noneho alihe ko nta nama atanga , pole sana
Ariko bantu mukunda ukuri mwahumutse mukareba ibyiza HE Kagame amaze kugeza ku banyarwanda?ni nde wundi wahaye abakene inka ngo banywe amata batagira bwaki?ni nde wahaye abana bose b’abanyarwanda amahirwe yo kwiga atarebye ubwoko bwabo ndetse bakagera na USA hose?muramurwanya muri benshi ariko natwe abamusabira imigisha turi benshi,kagame we uragahora ku ngomaaa…
nikobimeze, tumusabira Imigisha myishiiii aragahora ku ngoma…………..
Aragahora ku ngoma,ibihe ni bihe tumubuze nigihombo gikomeye ku banyarwanda bose na barundi bose niwe imana yaduhaye ngo atugye imbere ,Imana yacu imuzigame,mana ukunda abawe dushize kagame paul presidenr wu rwanda mu maboko yawe ,amaraso yu mwana wawe YESU CHRISTO amubeho nu muryango we,mana komeze umuhishurire amabanga ya banzi be ,umwongerere ubwenge bwo kutuyobora,abamwanga bahumuke kandi ubahe kumukunda no kumwunva amen
Ariko ayo makuru ko mutatubwira aho ava si ukuri rero, ubwo mubihimba uko mwishakiye
Wanterahamwe we.
Wowe se ko uri intore ya KAGAME,utandukaniye he n’interahamwe?Ubwo se imyitozo y’imbunda muhoramo muba mugira ngo ntituyibona?Hasigaye imbarutso ngo mutumare ariko natwe turiteguye bihagije tuzirwanaho.
BACA UMUGANI NGO ABARINZI BAJYA INAMA N’INYONI ZIJYA INDI.
ariko mwe mujya munsensa mwarebye ibyiwanyu natwe tukareba ibyiwacu, niba Kagame afasha m23 aramaze twe turi abakongomani bavuga ikinyarwanda ntidukenye ko mwavanga ibyiwacu nibyiwanyu irwanda, nimuduhe amahoro yacu, mwirirw amuvuga m23 wagira mwabuze icyo mwandika. niba Kgame yarafashe Nkunda nikosa yakoze kandi ararymera nonese ninde udakosa kandi nawe siwe icyoigihe nubundi amahanga yari amumereye nabi ntiyagomba rero kureka abaturage be bagre ikibazo kubera ibibera muri Congo, gusa ubu yabinye ko yibeshe kuko nubundi ntamahoro bamuhaye, sasa ari wowe Kagame wareka abavandimwe bawe bagapfa ureba, ese mwebwe ko Museveni yabafashije, ahubwo ari ibshoboka namwe mwarikuza tugafatanya tukazana amahoro hamwe mubiyaga bigari, aho kwirirwa musabizriza muvuga President wanyu nabi gusa.nihahandi hanyu ubu numugabo ntimuzamushobora.
Niko wa cadre we niweho muswap uyobewe ko ikinyoma
gihabwa intebe rimwe,kagome
n’umgome
be careful
KUBA UMUNTU ARI HANZE MU KINDI GIHUGU NTABWO ARI INTANDARO YO KUBURA UBWENGE NO GUTUKANA. IBIHE BIZABEREKA ICYARI GIKWIYE. UBWENGE BUZA UBUJIJI BUSHIZE. IKIZA NI UKWIYOROSHYA BYAZABA BYIZA NTACYO UZAHOMBA, BYABA BIBI NABYO UKIGUMIRA UKO WIMEREYE. IKINGENZI NI UKWIGIRIRA AMAHORO UKIRIRA IBITURUTSE MU BYUYA BYAWE UTABANGAMIYE ABANDI N’UBWO BABA BARI MU MAKOSA KANDI NAWE UTABAHAYE URWAHO RWO KUKUBANGAMIRA. IYO USHATSE KUBANGAMIRA UMUNTU NAWE UBA UMUHAYE URWAHO RWO KUKUBANGAMIRA.
“I love my country not my government”
Mukomeze mutukane, muri abafata baba sobuja gusa!
Kagame ni Kagame n’u Rwanda ni u Rwanda, abo nabo bamusebya bamushyiraho ibibi byose bafite ibyo bashaka kandi sinizera ko ari ibyiza kuko umwana w’igisambo niwe uba ashinja abandi ubusambo.
Bityo rero, Kagame si umwere ariko hari ibyo yakoze byinshi kandi byiza, ni muze tujye i Rwanda tumufashe kuzamura igihugu naho kumutesha umutwe ariwe uyoboye igihugu kirimo abacu nibyo bituma akora n’amakosa .
L’homme est naturellement bon mais c la societe qui l rend mal