S/Lt Seyoboka yiregura ati “Imyobo (y’amasasu) mubona kuri CND nijye wayicukuye

Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka

Yiregura yavuze ko iminsi myinshi yari mu rugo kwa Habyarimana ahari hanapfiriye sebukwe Col Sagatwa
Yavuze ko indi minsi avugwa mu bwicanyi kuri St Famille na St Paul yabaga ari ku rugamba arwana n’inkotanyi

Sous Lieutenant Jean Claude Seyoboka Henry woherejwe n’ubutabera bwa Canada mu 2016 kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside uyu munsi yavuze ko yiteguye kuburana ndetse atangira kwiregura. Avuga ko hari umwicanyi bitiranwa wamenyekanye i Kigali muri Jenoside bashobora kuba bamwitiranya na we.

Ku rukiko rwa girisikare i Nyamirambo uyu munsi, Lt Col Deo Rusizana Umucamanza ukuriye uru rubanza  yatangiye yibutsa impamvu uru rubanza rwa Seyoboka Jean Claude Henry rwasubitswe kenshi, avuga ko uyu uregwa yashakaga guhinduranya umwunganizi mu mategeko ubu akaba afite uwitwa Kazeneza Theophile wasimbuye Me Nkundabatware Albert.

Batangiye Seyoboka abazwa niba yiteguye kuburana avuga ko yiteguye ndetse ahita atangira kwisobanura ku byaha aregwa.

Seyoboka akurikiranyweho ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside, gufata no gusambaya ku gahato n’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo w’imyaka 51 aregwa  ubwicanyi bwabaye ahantu hatatu muri Kigali ahitwaga kuri CELA, kuri St Paul na St Famille, akaregwa kandi ubwicanyi bwakorewe umugore witwa Francine Umulisa, abana be babiri, murumuna we ndetse n’uwabakoreraga mu rugo bwabereye mu Kiyovu aho se wa Seyoboka (Seyoboka Damien) yari afite urugo.

Anaregwa gufata ku ngufu umukobwa witwa Uwimana Chantal, kujya mu bitero byahitanye umunyamakuru Kameya Andre, na Gafaranga, Jeanine wari umugore w’icyotara (metis) n’abo bari kumwe iwe, na Rutabana Thomas n’abandi bari kumwe na bo bishwe.

Yahawe umwanya ngo yiregure kuri ibi byaha byagiye binatangirwa ubuhamya bw’uburyo yabikoze ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Seyoboka yahakanye ibi byaha, avuga ko se umubyara atigeze abatoza kwanga Abatutsi ndetse  ko se umubyara mu bagore babiri be harimo n’umwe muri bo wahigwaga (w’Umututsi).

Yagiye yisobanura ingingo ku yindi agenda ahakana ubuhamya bwagiye butangwa n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, abamushinje muri Gacaca n’abamushinje kuva yazanwa mu 2016 n’abahaye amakuru Ubushinjacyaha mbere y’uko azanwa.

Umucamanza yamubajije niba yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, avuga ko abyemera ariko ko we nta mugambi yigeze agira wo kwica Abatutsi.

S/Lt Seyoboka yavuze ko intambara itangira mu 1990 yariho yiga muri Kaminuza ariko bigeze aho amashuri barayahagarika abona kwinjira mu gisirikare mu 1991 ahita ajya kwiga igisirikare.

Mu 1992 ngo nibwo yarangije abona ipeti rya Sous-Lieutenant ahita ajyanwa gukorera i Kanombe mu mutwe w’abarwanisha imbunda nini.

Mu 1993 avuga ko yasubiye i Butare kwiga nanone kugera mu 1994 ubwo ibyo we yitaga intambara yari ikiri kuba, umucamanza yahise amubwira ko atari itambara ahubwo hariho hakorwa Jenoside ku batutsi FPR irwana no kuyihagarika, akomeza avuga ko aribwo bavuye i Butare asubira i Kanombe.

Yisobanura ku matariki ashinjwa kubonwa mu bwicanyi, yavuze ko tariki 07 Mata kugeza tariki 13 Mata ngo yari mu rugo kwa Perezida Habyarimana Juvenal indege ye ikimanuka kuko ngo hari hapfiriyemo sebukwe, Col Sagatwa Elie.

Akavuga ko atongeye kujya mu Kiyovu na hariya hose avugwa mu bwicanyi.

Ngo bamwitiranya n’undi Jean Claude uzwi mu bwicanyi

Yagiye atanga ‘references’ ku manza zaciriwe Arusha no mu buhamya bwahatangiwe, avuga ko hari uwitwa Lieutenant Jean Claude (ntihavugwa irindi zina rye) wari warasezerewe mu ngabo wagaragaye cyane mu bwicanyi muri ibyo bice byo mu mugi wa Kigali.

Akavuga ko kuba yitiranwa na Seyoboka ku izina ry’irizungu kandi akaba yari Lieutenant wasezerewe mu ngabo, we (Seyoboka) yari Sous-Lieutenant icyo gihe, bishoboka ko abamushinja bamwitiranya n’uwo wavuzwe mu rubanza rwa Col Tharcisse Renzaho n’urwa Protais Zigiranyirazo ko yari azwi cyane mu bwicanyi mu mugi wa Kigali.

Avuga ko mu bamushinja, uwitwa Bizimana Jean wari Bourgoumestre wa Komini Nyarugenge n’undi  witwa Hussein Longolongo n’uwitwa Kamangu Emmanuel babaye ibyamamare mu bwicanyi mu mugi i Kigali bakaba bashaka kumushyiramo na we kandi ngo we atarigeze ajya mu bwicanyi.

Ngo hari abamuzi bari mu ngabo za RDF bazamushinjura

Yagiye yiregura ku matariki yo mu kwezi kwa Mata 1994 avugwa mu bwicanyi, akavuga ko amwe yari mu rugo kwa Habyarimana Juvenal, andi yari ku rugamba barwanaga n’Inkotanyi.

Nka tariki 13 Mata 1994 aho bamushinja ko yari mu bwicanyi uyu munsi yireguye ko uyu munsi aribwo yatwaye umuryango we awuvana mu Kiyovu abajyana ku Gisenyi, ndetse avuga ko hari uwitwa Major Ngaruye Saratiere ubu uri mu ngabo za RDF ushobora kuzaza kumutangira ubuhamya ko tariki 14 Mata aribwo babonye ubutumwa bubasaba gusubira mu kazi bahoze bakoramo mu bigo bya gisirikare.

Tariki 15 Mata ashinjwa ko yishe abantu mu mugi wa Kigali kuri St Famille ariko arabihakana, yiregura ko iyi tariki yagiye kuri Etat Major asaba uruhushya asubira i Butare kuzana imyenda ya gisirikare yari afiteyo.

Tariki 16 Mata ngo yasubiye i Kanombe ku ruhushya rwa Maj Mutabera Aloys wari umukuriye amuhaye akazi ko kujya kurashisha imbunda nini yitwa ‘Katyusha’ Lance rocket 107mm bari barabatije Orgue de Staline, ku rugamba rwa Kanombe na Remera FAR yariho n’Inkotanyi. (reba video hasi)

Yireguye ko atishe Umulisa Francine n’abana be, ngo bari barahungiye kwa se Damien Seyoboka ahubwo igihe yajyanye umuryango we ku Gisenyi uriya mugore yanze ko bajyana amubwira ko hari umuzungu wamubwiye ko nibaza kumutwara na we azamuhungisha bityo aramusiga.

Seyoboka yemeza ko uriya mugore yishwe mu kwezi kwa karindwi 1994 mu gihe we yavuye mu Rwanda tariki 28 Gicurasi 1994 Inkotanyi zimaze kubatsinda.

Avuga ko mu bo yahungishije harimo na mukase witwa Mukasakufi Eugenie wari mu bahigwaga ngo kandi n’ubu ukiriho.

Seyoboka yiregura ati “Imyobo (y’amasasu) mubona kuri CND nijye wayicukuye

Uyu mugabo saa munani n’igice kugeza saa kumi n’iminota 16 yakomeje kwiregura, avuga ku bitero yarezwe ko yagaragayemo birimo kwica Jeanine, Rutabana Thomas, Kameya Andre na Gafaranga. Seyoboka yavuze ko adahakana ko bariya bantu bishwe ariko ko atari we wabishe. Yahakanye ko kuva mu matariki ya 15 Mata kugera ku ya 10 Gicurasi 1994 atageze mu Kiyovu ahakorewe ubwicanyi ngo yari ku rugamba i Kanombe.

Yavuze ko tariki ya 10 Gicurasi 1994 yahawe amabwiriza yo gusimbura S/Lieutenant Karemangingo Revocate warasaga imbuna nini na we ariko akaba yari yakoze impanuka y’imodoka, uyu ngo arahari aba muri Mozambique na we yazamushinjura.

Mu buryo bwo gutebya, Perezida w’Urukiko yumvise ubwoko bw’imbunda yitwaga Canon 105mm (abo ku ruhande rw’Inkotanyi ngo bari barayise Dimbahasi), abaza Seyoboka uko yakoraga, undi amubwira ko ari we wazirasaga ari esheshatu. Seyoboka uvuga ko yari i Runda, ngo yahavaga aje kugenzura ibisasu biremereye byarashwe n’Inkotanyi, na we agashaka ahantu heza ho gushyira imbunda nini ngo abasubize.

Yavuze ko yavaga i Runda, akajya Mont Kigali, Kacyiru kuri za Ministeri ndetse na Gikondo ashaka aho arasira Inkotanyi, aho niho yemeye ko imyibo igaragara ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko ari ibisasu yaharasaga.

Seyoboka yireguye kandi avuga ko yagiye muri Milles Collines ahari hahungiye Abatutsi benshi, ndetse ngo hari abo yasuhuje abihanganisha, yikomereza akazi ka gisirikare ko gushaka aho yashinga imbunda nini ihangana n’Inkotanyi.

Umucamanza amubajije umutima mwiza yari afite icyo gihe, Seyoboka yavuze ko yari ku mabwiriza ya Etat -Major. Umucamanza yamuhaye ingero nyinshi z’abantu bakijije abandi muri Jenoside, ariko S/Lieutenant Seyoboka we akaba yari ashishikajwe no gusenya imbunda nini Inkotanyi zakoreshaga ngo zitabare abicwaga, no kuba ataritandukanyije na Leta yicaga abantu.

Seyoboka yasubije ko atabeshya ko hari uwo yakijije ariko ngo nta n’ubwo yishe abari muri Milles Collines kandi ngo yashoboraga kubwira abasirikare bakabarasa.

Ati “Nta Mututsi natabaye, ariko iyo hagira untabaza nari kumufasha.”

Urubanza rwasubitswe Seyoboka amaze kwisobanura, rukazasubikurwa kuri uyu wa kane, Ubushinjacyaha buvuga ku kwisobanura kwe, ndetse nyuma hakazakurikiraho gutanga urutonde rw’abatangabuhamya ku mpande zombi, hanagaragazwa icyo bazafasha mu rubanza.

Source:

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW