SUBIZA INEZA WAGIRIWE/ Bamukunde Aimée

Ni kuwa gatandatu tariki ya 17/12/2022, i Buruseli mu Bubiligi, mu gitaramo cy’ineza hamwe na Fondation Bamukunde . Ni rue Vanderveken 36, 1083 GANSHOREN, guhera saa kumi n’mwe z’umugoroba.

Bamukunde Aimée aratugezaho impamvu n’igituma barateguye uyu muhuro w’ineza ni igitaramo Nkusanyankunga.

Aimée Bamukunde ngo inzirandende arayizi, akiri ikibondo, ari umwana muto utari mutoya. Ngo ingorane z’umwana utiga arazizi.

Bamukunde yanze kuba gito, yanze kwiherera ngo yihererane agahinda aterwa no kumva ko hari abana b’impunzi batiga.

None arasaba umuntu wese kugira ubuntu bagafatanya kwishyurira amashuri abana b’impunzi z’abanyarwanda bari hirya no hino mu bihugu nka ZAMBIYA, CONGO BRAZAVILLE na CAMEROUN, ati Subiza ineza wagiriwe.

Uyu Bamukunde Aimée azi neza kandi azirikana cyane ko Uburere buruta ubuvuke, ari nayo mpamvu mu kiganiro cyose twagiranye agaruka buri gihe ku uburere.

Bamukunde ati « Bamukunde ni izina ryanjye niswe na Data na Mama ariko Bamukunde mvuga muri fondation Bamukunde ni umwana w’impunzi uwo ari we wese , aho ari hose .

« Subiza ineza wagiriwe », Umusaruro wo muri uwo mugoroba w’ineza ni uwo gufasha abo bana b’impunzi kwishyura amashuri, abana uyu Bamukunde avuga ko isi yose yabibagiwe, ngo yewe na rya shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ntiribageraho.

Natwe tuti : Nimuze, nimuze, Fondation Bamukunde irabakeneye mu burere bw’abana b’impunzi.

Nkaba mbasuhuza mwese mwese mwumva ururimi rw’Ikinyarwanda ,na mwe mweseeee muri mu nkambi z’impunzi hirya no hino ku isi, namwe mukunze kutwandikira mudutashya kandi mutubwira ko munezezwa n’ibiganiro tubagezaho.

Turabashimira gushima kandi natwe gahunda ni yayindi ndetse n’intero ni yayindi « Muze mufate ikondera libre mufate ijambo, mwigizeyo ubwoba n’ubucakara turi kumwe iteka ». Uyu ni umwanya wa Bamukunde Aimée muri iki kiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho nanjye Vestina Umugwaneza.

Bruxelles 03 /12/2022

IKONDERA LIBRE