Tumaze kugira abayoboke benshi mu Rwanda:PDP-Imanzi

Ku wa gatanu taliki ya 03 Mutarama 2014, inama y’ishyaka ryacu PDP-IMANZI (Pacte Démocratique du Peuple) yateraniye i Buruseli mu Bubiligi kugira ngo dusuzume aho gahunda yo kwandikisha ishyaka mu Rwanda igeze n’inzitizi zihari.

Nyuma yo kugezwaho raporo y’akazi kakozwe na Bwana KARANGWA SEMUSHI Gérard, Perezida w’agateganyo w’ishyaka PDP-IMANZI, mu butumwa akubutsemo bwo kwandikisha ishyaka ryacu mu Rwanda, ubutumwa bwamaze amezi atandatu atangira ku italiki ya 20/06/2013 kugeza ku ya 21/12/2013 nk’uko byari biteganyijwe mu cyemezo cyanditse cyabumuheshaga;

Ishyaka PDP-IMANZI turamenyesha Abanyarwanda bose cyane cyane Abarwanashyaka b’ikubitiro, inshuti n’abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:

-Turashimira byimazeyo Bwana KARANGWA SEMUSHI Gérard akazi keza yakoze ko kugeza ishyaka PDP-IMANZI mu Rwanda, ubu tukaba tuhafite Imanzi nyinshi kandi zifite ubushake n’umurava;

– Twabujijwe uburenganzira bwacu bwo guteranya inama ishinga ishyaka ryacu PDP-IMANZI, ibi bikaba byongeye kugaragaza uburyo Leta ya FPR-INKOTANYI ikomeje kudadira urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe na yo n’ukuntu yica amategeko yishyiriyeho ubwayo mu kwimakaza ubutegetsi bwayo bw’igitugu;

– Kuba Leta ya FPR-INKOTANYI itemera ko uwashinze ishyaka ryacu PDP-IMANZI, Bwana MUSHAYIDI Déogratias, ari umunyapolitike, ufungiwe ibitekerezo bye bya politiki nyamara ikarenga igashingira ku rubanza rwe yanga ko ishyaka ryacu riteranya inama yo kurishinga mu Rwanda, biragaragaza guhuzagurika no kwivuguruza biranga zimwe mu inzego za Leta ya FPR-INKOTANYI yitiranya uburenganzira bwo gukora politiki duhabwa n’itegeko nshinga n’impano igenera abiyemeje gukorera mu kwaha kwayo;

– Turashimangira ko Bwana MUSHAYIDI Déogratias ari Perezida fondateri w’ishyaka ryacu PDP-IMANZI ufungiwe ibitekerezo bye bya politiki mu Rwanda, ibitekerezo asangiye n’abandi barwanashyaka ba PDP-IMANZI;

– Nubwo twese tuzi neza ko Mushayidi Déogratias afunze arengana, igifungo yahawe ntikimwemerera kujya mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka; kubera iyo mpamvu, ishyaka ryemeje ko Bwana Karangwa Semushi Gerard akomeza kuba Perezida w’agateganyo muri gahunda yo kwandikisha ishyaka PDP-IMANZI;
– Gukorera politiki mu gihugu cyacu ni uburenganzira bwacu ntavogerwa tuzakomeza guharanira kugeza igihe Leta ya FPR-INKOTANYI izafungurira urubuga rwa politiki mu Rwanda, tugashobora gukora mu bwisanzure;

– Ishyaka PDP-IMANZI twiyemeje gutangariza Abanyarwanda n’amahanga mu minsi ya vuba umurongo wacu wa politiki, kugira ngo abawibonamo bose badushyigikire mu rugamba rwa demukarasi turwana;

– Twiyemeje kandi gutangariza Abanyarwanda n’amahanga ko ishyaka rigiye kwiga inzira zose zemewe n’amategeko kugirango turenganurwe ku cyemezo cya Meya w’Akarere ka Gasabo cyo ku wa 05/11/2013 kitwambura uruhushya yari yaduhaye ku italiki ya 29/10/2013 rwo guteranya inama ishinga ishyaka ryacu Pacte Démocratique du Peuple-IMANZI ku wa 8/11/2013;

– Turashishikariza Abarwanashyaka ba PDP-IMANZI bose, ababa mu Rwanda n’ababa mu bindi bihugu, kurushaho kumenyana no gushyira hamwe mu kwitabira ibikorwa by’ishyaka;

– Twongeye gusaba Leta y’u Rwanda, kurekura nta yandi mananiza imfungwa za politiki arizo Bwana Mushayidi Déogratias, Perezida Fondateri wa PDP-Imanzi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Perezidante wa FDU-Inkingi, Bwana Bernard Ntaganda, Perezida wa PS-Imberakuri, Bwana Niyitegeka Théoneste, n’abandi bose bazira ibitekerezo byabo. Kubaheza muri gereza siwo muti w’ibibazo by’u Rwanda, bagomba kuza bagafatanya n’abandi banyarwanda gutangira inzira y’ibiganiro bidaheza kandi bigamije gusana imitima y’Abanyarwanda no kubaka amahoro n’iterambere birambye.
Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2014. Uzabe umwaka w’ubwisanzure, ubutabera n’ubufatanye muri demukarasi.

Bikorewe i Buruseli, ku wa 06/01/2014

Munyampeta Jean-Damascène,
Umuhuzabikorwa w’agateganyo wa PDP-Imanzi.