Urupfu rwa Col Karegeya nta mpuhwe ruteye!: Louise Mushikiwabo

Minisitriri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda aravuga ko urupfu kwa Patrick Karegeya wigeze kuba umuyobozi w’iperereza ryo hanze y’igihugu mu Rwanda rudateye “impuhwe” kuko ‘yigaragaje ubwe nk’umuntu urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda’.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yabitangarije umunyamakuru wa Radio Isango Star, Claude Kabengera ubwo yamubazaga icyo u Rwanda ruvuga ku rupfu rwa Patrick Karegeya wapfiriye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo tariki ya 1 Mutarama 2014. Ishyaka Rwanda National Congress (RNC) yashinze ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda ryavuze ko yishwe ndetse ritunga agatoki Leta y’u Rwanda. Mu gihe hari n’amakuru avuga ko Polisi y’Afrika y’Epfo irimo guhigira hasi kubura hejuru uwitwa Apollo Ismael Gafaranga Kirisisi ukekwa kugira uruhare muri urwo rupfu.

Anyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa TWITTER, Kabengera yabajije Ministre  Mushikiwabo ati “Minisitiri ni iki u Rwanda ruvuga ku rupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’iperereza ryo hanze y’igihugu, nk’umuntu wakoreye igisilikare cy’u Rwanda?”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo asubiza icyo kibazo nibwo yavuze ko icy’ingenzi atari ibyo Karegeya yakoze mbere, ahubwo ibyo yakoze nyuma.

Ati “Ikibazo si uko utangira ahubwo ni uko urangiza! Uyu muntu yigaragaje ubwe ko  arwanya guverinoma yange n’igihugu cyange, none uratekereza ko hari impuhwe?”

Minisitiri Mushikiwabo niwe muyobozi wa mbere mu gihugu cy’ u Rwanda ugize icyo avuga ku rupfu rwa Patrick Karegeya, wari ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’ u Rwanda, ariko akaza kuryamburwa n’urukiko rwa gisilkare.

Source:Isango Star