U RWANDA KWAKIRA IMPUNZI ZAVUYE MURI LIBIYA SI UBUMUNTU AHUBWO NI IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°013/PS.IMB/NB/2019 : «U RWANDA KWAKIRA IMPUNZI ZAVUYE MURI LIBIYA  SI UBUMUNTU AHUBWO NI IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA KIGAMIJE KWIBAGIZA NO GUHISHIRA IHONYORWA RY’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU BIKORWA NA LETA Y’U RWANDA»

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ikoze ibishoboka byose kugira ngo yakire impunzi  z’Abanyafurika zaheze muri Libiya ;

Rishingiye ko Leta y’u Rwanda yakataje mu guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu ;

Rigarutse kandi ku iyicwa,iburirwirengero n’ifungwa ry’abatavugwarumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’iyicwa ry’Impunzi z’Abanyekongo bo mu nkambi ya Kiziba mu 2018 ;

Rimaze kubona ko u Rwanda  ari kimwe mu bihugu byo ku isi bifite impunzi nyinshi nyamara Leta y’u Rwanda ikaba yarazangiye gutaha zemye mu gihugu cyazo ;

Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda ndetse n’amahanga ibikurikira :

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS Imberakuri ryatangajwe no kubona Leta y’u Rwanda ica mu rihumye amahanga cyane  cyane Ishami  ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Ishami ryawo ryita ku  Mpunzi maze rukumererwa kwakira impunzi zikomoka muri Afurika zaheze muri Libiya kandi uyu Muryango uzi neza ukuntu Leta y’u Rwanda ikataje mu guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu harimo n’uburenganzira bw’impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda.

Ingingo ya 2 :

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko Leta y’u Rwanda yakiriye izi impunzi zari muri Libiya mu gihe mu mwaka wa 2018 impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba ziciwer muri iyo nkambi izindi zikaba ziborera mu magereza zizira gusa ko zakoze imyigaragambyo yo kugaragaza ibibazo byazo.Aha,Ishyaka PS Imberakuri riributsa kandi ko izi impunzi zizanywe mu Rwanda mu gihe abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda bari kwicwa umusubirizo abandi bakaburirwa irengero abagize amahirwe bakaba bafunzwe.

Ingingo ya 3 :

Ishyaka PS Imberakuri riributsa kandi ko u Rwanda ari cyo gihugu  cyo ku isi gifite impunzi nyinshi  z’ingeri zose zirimo  abaturage basanzwe, abacuruzi,abihayimana,abasirikare,abanyamakuru ndetse n’abanyapolitiki batavugarumwe na Leta y’u Rwanda bahunze u Rwanda kubera ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhonyora amahame ya demokarasi n’ubundi burenganzira burimo kwishyira ukizana no kuvuga icyo utekereza.Kuba rero Leta y’u Rwanda yihutira kuzana izi mpunzi za Libiya mu gihe yahejeje ishyaka Abanyarwanda ;ibi birimo tena.

Ingingo ya 4 :

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kuba  amahanga muri rusange,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi  by’umwihariko,yarafunze amaso maze akemerera Leta y’u Rwanda kwakira ziriya mpunzi zo muri Libiya byafatwa nko gushinyagurira  impunzi z’Abanyekongo ziciwe mu Rwanda, abanyarwanda bahejejwe ishyanga kubera politiki mbi ya Leta y’u Rwanda ndestse n’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda bakomeje kwicwa,gufungwa no kuburirwa irengero .Ibi bikaba bifatwa kandi nko gukomeza gutiza umurindi Leta y’u Rwanda   mu guhungabanya uburengazira bw’ikiremwamuntu n’andi mahame aranga umuryangomuntu.

Ingingo ya 5 :

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba rikomeje Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi guhagarika gukomeza koherereza ziriya mpunzi zo muri Libiya mu Rwanda igihe cyose Leta y’u Rwanda idahagaritse gukomeza guhonyanga uburenzira bw’ikiremwamuntu nk’uko byasobanuwe mu ngingo zavuzwe haruguru cyane cyane ko Leta y’u Rwanda idashishikajwe n’ineza ahubwo ishishikajwe no guhisha no guhubika amahanga kugira ngo ayibagize ihonyanga ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’andi mahame agenga umuryangomuntu ikomeje guhungabanya.Bitabaye ibyo,Umuryango w’Abibumbye ;Ishami ryita ku Mpunzi n’Ishami ryita ku Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bizafatwa nk’abafatanyacyaha ba Leta y’u Rwanda mu guhungabanya uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Bikorerewe i Kigali,kuwa 27 Nzeli 2019

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)

1 COMMENT

Comments are closed.