U Rwanda Rukeneye Umutungo Uvuye Mu Benegihugu Kugirango Rutere Imbere: FMI/IMF.

Mu minsi ishize Perezida Kagame yagiye gutera igipindi no gusabiriza muri Banki y'isi (World Bank) n'ikigega mpuzamahanga cy'Imari (FMI)

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu gihe Perezida Kagame Paul avuga ko Igihugu cye cyateye imbere hadakenewe abantu bo guhora basabiriza abandi, ariko ibi akaba ari amaburakindi ku bindi bihugu bitewe n’uko bibonamo uyu Perezida, Raporo nyinshi zigaragaza ko u Rwanda ntaho ruragera hakenewe kwitabazwa abaturage barwo murii ki kibazo.

Raporo y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI/IMF ivuga ko u Rwanda rukeneye umutungo uvuye mu benegihugu kugira ngo rutere imbere, ndetse ko rutazagera ku ntego yo kwinjira mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu bugereranije mu mwaka wa 2035.

Dr Tao Zhang umuyobozi wungirije wa FMI/IMF yavuze ko kuba U Rwanda rugishingiye ingengo y’imari ku nkunga n’imyenda, bishobora kurugusha mu gihombo gikabije bitewe n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Dr Tao Zhang agira inama u Rwanda ko rukwiye gukomeza kubaka agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda mu buryo bw’ivunjisha mu ruhando mpuzamahanga mu gihe hagikoreshwa imbaraga nyinshi kugira ngo u Rwanda rwigire.

Umushinga w’itegeko uri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, wemeza ko izamurwa ry’imisoro no guhuza amategeko y’imisoro na politiki z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’inzira yo gushaka igisubizo cyo kwigira ku ngengo y’imari.

Ikinyamakuru the East African cyanditse ko imibare itangwa na Rwanda Revenue Authority igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byihuta mu iterambere. Ku ngengo y’imari y’amadolari y’Amerika agera kuri miliyali 2,3, u Rwanda rushobora kwitangira 66 % avuye mu mutungo w’abanyarwanda utarimo inkunga n’inguzanyo.

RRA ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 yinjije Miliyali 1,28 kuri Miliyali 1,27 z’amadolari y’Amerika zari zitezwe kuboneka. Cyakora ngo IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6.5% kivuye kuri 5.2 % bwari buriho mu mwaka wa 2017, hagati aho kandi IMF yongeye guha u Rwanda inkunga ingana na Miliyoni 28.5 z’amadolari y’Amerika ziyongera ku yo rwari rwahawe mu myaka 2 ishie ageze kuri Miliyoni 206.6 z’amadolari y’Amerika