Ruhango: Komite Nyobozi Barashinjwa Imicungire Mibi Y’umutungo No Kunyereza Amafaranga

Yandiswe na Jean Michel Twagirayezu

Nyuma y’iminsi mike inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango isohoye raporo ku micungire mibi y’umutungo wa Leta aho ivuga ko byakozwe n’abagize komite Nyobozi, mu cyumba cy’inama y’Akarere ka Ruhango habaye impaka ndende hagati ya Nyobozi na Njyanama hibazwa ku bagomba kwishyura amafaranga ya Leta yatanzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ayo mafaranga bivugwa ko yatanzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’URwanda. Ngo harimo miliyoni 25 yahawe rwiyemezamirimo nk’inyongera idafite inshingiro, n’andi yagombaga guteza imbere abatishoboye yagiye anyerezwa.

Miliyoni 25 yahawe rwiyemezamirimo nk’inyongera idafite ishingiro, Inama Njyanama yakoze igenzura ku ruhare rwa buri wese mu bavugwa muri iyi dosiye y’inyerezwa ry’aya mafaranga, basanga batatu muri abo ni abari muri komite Nyobozi hamwe n’abakozi bafite aho bahurira no gutanga amasoko ya leta.

Mu nama iheruka hakaba harabaye impaka kuri iki kibazo birangira abavurwa muri iyi dosiye bavuze ko batiteguye kwisobanura, benshi baka barabifashe nko kutinza kwiga kuri iyo ngingo.

Muri iyi nama, mu mpaka zatwaye umwanya munini hari igice cy’abajyanama wabonaga cyegamiye cyane ku baregwa, ikindi kikavuga ko kidashobora kwihanganira amakosa yakozwe.

Bamwe mu bakozi b’Akarere batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko hashize igihe hari ugushishikariza igice kimwe cy’abajyanama ngo gishyigikire kwanga kugaruka ku ngingo ya raporo isaba abanyereje kwishyura ku giti cyabo.

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango RUTAGENGWA GASASIRA Jerôme yagize ati: “igenzura twakoze riri mu nshingano zacu, kandi twanabisabwe na komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ishinzwe ku genzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC).”

Mu Karere ka Ruhango, hagiye havurwa ikibazo cy’amadosiye y’amwe mu masoko avurwaho kwishyurwa mu buryo bunyuranije n’amategeko yibwe akaba ngo apfunyikwamo ibiribwa mu masoko no mu maduka.