Dr Kabirima yitabiriye inama y’umushyikirano none akatiwe gufungwa imyaka 25!

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yakuriyeho Dr Jean Damascene Kabirima igihano cya burundu by’umwihariko amuhanisha igihano cyo gufungwa imyaka 25. Araregwa ibyaha bya Jenoside.

Iki n’icyemezo umucamanza mu rukiko rukuru yasomye mu gihe gito Bwana Jean Damascene Kabirima atari mu rukiko. Yahagarariwe n’umunyamategeko umwunganira Pascal Munyamana. Uruhande rw’ubushinjacyaha ntirwari ruhagarariwe.

Dr Jean Damascene Kabirima yari yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe mu 2014.

Umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda Yakurikiranye urwo rubanza.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.