U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya gatatu)

A.URUHARE RW’AMASHYAKA YA POLITIKI

Amashyaka ya politiki ni imwe mu ntwaro zikomeye zituma igihugu n’abagituye bashobora kugera k’uburyo bwihuse ku miyoborere myiza (bonne gouvernance), iterambere rirambye kandi kuri bose, ubutabera bwigenga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umutekano w’abantu n’ibintu, uburezi bwiza kandi kuri bose, ubuzima buzira umuze ku batuye igihugu, kurwanya igitugu n’amacakubiri,…

Iyo witegereje amateka y’amashyaka mu Rwanda, usanga abanyarwanda benshi nta sura nziza bafitiye amashyaka, amashyaka arica, agasenya ibikorwa byakozwe, agashyamiranya abantu, abanyapolitiki bakabeshya rubanda bagamije inyungu zabo bwite n’ibindi.

Ibi bibazo byose nibyo bituma abaturage benshi cyane cyane abanyarwanda batifuza no kujya mu mashyaka, n’abayagiyemo cyangwa bamwe bayarimo usanga ari abacancuro, abandi nabo bashaka gukumira abandi muri politiki bakavuga ngo “la politique est l’art de mentir”, ngenekereje bivuga ngo ni “umwuga wo kubeshya”, bityo bigatuma abaturage badakunda politiki, abitwa ko basenga Imana bati “ kujya muri politiki n’icyaha, ndetse n’abayikora ni abanyabyaha kuko bazana ibice mu bantu”.

Iyo usesenguye neza “imikorere y’amashyaka n’abanyarwanda”, usanga abanyarwanda benshi barazinutswe politiki bayiharira bamwe bafatwa nk’ibyihebe (abiyahuzi) muri sosiyeti nyarwanda.

Njyewe uko mbibona, ntabwo umurimo wa politiki, utanga gahunda ngenderwaho mu gihugu, utegura uko abene gihugu bakwiye kubana mu mahoro, bagera ku iterambere rirambye, ugena politiki y’ububanyi n’amahanga n’ibindi, ukwiriye guharirwa ababeshyi, abicanyi, ibisambo, abanyamacakubiri, abariganya, abakumira abandi muri politiki  bagamije inyungu zabo gusa cyangwa izo akarere bakomokamo, iz’ amoko babarizwamo, idini babereye abayoboke,…

Urebye neza, ibihugu byagiye biyoborwa cyangwa biyobowe n’abantu bameze batyo nta mugisha ibyo bihugu bigira, amaraso ahora asimbura andi, ugize aravuga ibitagenda aricwa cyangwa agahimbirwa ibyaha bituma arangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza. Ibi bikorwa kugira ngo abayobozi bacecekeshe abantu kandi bikomeze k’ubuyobozi. Abayobozi nkabo ikibaranga ni ugusahura umutungo w’igihugu, gucamo abaturage ibice, amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, gutoteza abaturage no kubatera ubwoba bikabaviramo ubuhunzi buhoraho, uburenganzira bw’ikiremwa muntu burakandamirwa, ubutabera butigenga, itangazamakuru ntirikorera mu bwisanzure, guhindura amategeko buri gihe uko bishakiye hagamijwe inyungu z’abari k’ubutegetsi, amatora atanyuze mu mucyo, ikinyoma gihabwa intebe n’ibindi.

Iyo witegereje neza imokorere y’amashyaka mu Rwanda kuva muri 1956 yatangira kubaho, amashyaka menshi yagiye ashingira ku moko, uturere, idini n’ibindi. Ibi byagiye bigira ingaruka ku mibanire y’abanyarwanda, twavuga nk’ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda, kwikubira umutungo w’igihugu kuri bamwe, iterambere ridasaranganyijwe mu turere twose, kwikubira ubuyobozi n’ibindi.

Amashyaka ya politiki mu Rwanda, usanga abanyapolitiki akenshi batitaye ku bibazo abaturage bahura nabyo cyangwa igihugu gifite, ahubwo buririra ku ingaruka z’ibyo bibazo kugira ngo bigerere k’ubuyobozi (abatutsi bati twarakandamijwe dukwiye kwibohoza, abahutu bati turicwa buri munsi, twarahejwe mu buyobozi, nti twibuka abacu bapfuye, impfubyi n’abapfakazi bacu nti bitaweho kimwe n’abandi, dukeneye ubutabera butareba gusa ibice cy’abanyarwanda, ubusumbane mu gutanga akazi, n’ibindi), ibi bigahora bisimburana, tuzahora muri aka kavuyo kugeza ryari ?

Birababaje kuko abanyapolitiki benshi mu Rwanda, badakora gahunda ya sosiyeti (programme de société) zikemura ibibazo by’abanyarwanda zibageza k’ubuyobozi, n’iyo babugezeho bararuca bakinumira, batangira guharanira gusa inyungu zabo. Aha byumvikane neza, ni bake mu banyapolitiki bakora gahunda isobanutse bashyikiriza rubanda. Abanyarwanda bakeneye gahunda ishingiye ku bibazo nyakuru abanyarwanda duhura nabyo kandi ikaba itanga ibisubizo birambye kuri ibyo bibazo.

Ibiranga abanyapolitiki benshi baba abakorera politiki mu Rwanda cyangwa hanze yarwo b’abanyarwanda usanga abenshi barangwa n’ubuhezanguni (abanyamoko cyangwa bamunzwe no kuba abanyakarere runaka), ukwikunda, umwiryane( nta bwuzuzanye, nta n’urukundo hagati yabo bagirana), guhuzagurika ndetse bamwe muri bo usanga barigize abacamanza mbere y’uko ubutabera bavuga ko baharanira bujyaho, kwicana, inzangano zihoraho, gusebanya, gucamo ibice abanyarwanda, amashyaka ashingiye ku gice runaka , ku moko runaka, gutukana, kugayana, si nabana n’uyu, si nakorana n’aba, abandi bati hakwiriye abanyapolitiki bashya (nouvelle génération), abo bandi se ubashyizehe ko ubambura uburenganzira bwabo busesuye bwo gukora politiki, abandi bati nzakorana n’abize gusa, abakene ntabwo twakorana,  abandi se bo babaye abande? … usanga aho kwiga ibibazo bikomereye abanyarwanda, barangariye mu bibazo bidafite ishingiro. Mu by’ukuri abanyapolitiki nk’aba ntacyo bamarira abanyarwanda.

Biteye agahinda kumva umuntu yiyita umunyapolitiki wize cyane akagerekaho gushinga ishyaka runaka ariko yajya kuri radio cyangwa mu nyandiko ze yandika ukumva aravuze ngo si nakorana na kanaka, si nakorana n’abakomoka aha, runaka yakoranye n’aba sinakorana nawe, agatsiko k’abari k’ubuyobozi ni akaha bityo abantu bose bakomoka aho bagomba kurwanywa, ako gatsiko kakirukanwa, abantu bose bahunze  ni abicanyi.

Iyo usesenguye uyu munyapolitiki yagize iturufu ako gatsiko ashaka kwirenza,  yo kugira ngo agire abamujya inyuma benshi kuko hari abantu babaye batishimiye ubuyobozi buriho, agamije gusa kugera k’ubuyobozi, kandi birashoboka ko abakomoka aho bose atari babi nk’abo we yita ko ari babi, politiki nk’izo n’izo kuvangura kandi ntizitanga ibisubizo ku bibazo abanyarwanda dufite, nti wakemura ikibazo utera ikindi, politiki igira abo iheza n’iyo kwamaganwa. Abanyapolitiki nk’abo ni abo kwamaganwa hakiri kare, ejo batazaturoha mu ruzi turwita ikime.

Muri kino gihe haharawe imvugo igira iti “ génération nshya y’abanyapolitiki mu Rwanda”, nibyo koko birakwiye ko haboneka amaraso mashya muri politiki ariko na none nta munyarwanda ukwiye guhezwa muri politiki ngo ibe iturufu. Ibi ababikora bafite icyo bagamije, bazi ibyo bavuga, kugera k’ubuyobozi bitabaruhije babanje kwegezayo abo babona ko bababangamiye, banyuze ku kiraro cyo huheza abandi kandi nabo bazi neza ko abo barwanya bafite uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu gihugu cyabo. Aya ni amacakubiri, akwiye kwamaganwa, politiki iheza abandi ikwiye kwamaganwa aho iva ikagera, abantu dukwiye kugira umuco wo kwemera guhangana mu bitekerezo byubaka.

Umunyapolitiki nk’uyu ni uwo gukomeza kurangaza abantu, mu by’ukuri nta gahunda aba afite, nta n’impamvu yo kumutaho igihe umukurikira, twirinde kuba ba rusahurira mu nduru, twirinde amaranga mutima ngo dutwarwe n’ibitadufitiye akamaro, dukwiye kurenga agahinda n’umubabaro duterwa n’ubuyobozi bwa  FPR- INKOTANYI ni abo bafatanyije, duharanira impiduka nziza kuri bene kanyarwanda bose.

Abanyarwanda dukwiye kuba maso ku bantu nk’abo, amateka akwiriye kutwigisha byinshi, FPR – INKOTANYI yaje ivuga ko izanye demokarasi, ivuga ko bagiye guca ubuhunzi, gucunga umutekano w’igihugu, uw’abantu n’ibintu,…ariko iyo urebye ibyo ikora ubu bihabanye kure n’intego zayo ndetse n’icyo yita gahunda yayo, biteye agahinda. Hari igihe mu Rwanda twigeze tuba muri pilitiki y’ubumwe n’amahoro ariko nti byabujije ko hariho ikibazo cy’uturere ndetse gikomeye n’ikibazo cy’impunzi ubuyobozi bwariho icyo gihe bwirengagizaga nti bubikemure, none ingaruka zabyo nitwe abaturage duhura nazo kandi n’abo bari k’ubuyobozi zitabaretse.

Niyo mpamvu, abanyarwanda tudakwiriye gukomeza gushukwa n’abanyapolitiki batazi ikibazo abanyarwanda dufite, badafite gahunda ya sosiyeti isobanutse kandi itagira uwo iheza, itanahungabanya abandi, hakenewe gahunda yo guhuza abantu ngo babane mu mahoro kandi u Rwanda rube urugo rwa bose. Gahunda zabo banyapolitiki n’izo guhangana gusa, nta cyerekezo zitanga cy’ejo hazaza.

Nakwibutsa abanyarwanda ko umunyapolitiki aho ava akagera arangwa n’ibi bikurikira:

  1. 1.      Umunyapolitiki wese aharanira inyungu  (intérêts)

Umunyapolitiki iyo ava akagera aharanira inyungu ze, iyo atazibona arabireka. Umunyapolitiki aharanira inyungu z’ubwoko bubiri, ize ku giti cye cyangwa iza politiki. Nta muntu n’umwe ukora politiki adafite icyo agamije haba umuntu ku giti cye cyangwa k’umutwe wa politiki abarizwamo. Ibi bishatse kuvuga ko icyerekezo cyose umunyapolitiki atanga kiba kigamije kugera kuri za nyungu z’ubwoko bubiri twavuze haruguru. Iyo yahisemo nabi rero yoreka imbaga y’abamukurikiye.

Urugero natanga, biragoye kumvikana ukuntu Colonel KANYARENGWE Alex na Theoneste LIZINDE bo mu majyaruguru bifatanyije na FPR-INKOTANYI yaje irasa, yica abaturage, ihereye mu Turere tw’iwabo (amajyaruguru) bagambiriye gukuraho Nyakwigendera Prezida Juvenal HABYALIMANA, ukomoka mu majyaruguru. Biragaragara ko hari inyungu z’abantu ku giti cyabo n’iza politiki zari zigamijwe n’ubwo FPR itatumye bazigeraho ikazibavutsa, icyo gihe ntibari bitaye ku ngaruka ubwo bufatanye buzagira ku banyarwanda muri rusange.

  1. 2.       Umunyapolitiki ntabwo agira inshuti ihoraho (pas d’ami eternel en politique)

Iyo umunyapolitiki abona ko inyungu yari agukeneyemo azibonye arakureka, agashaka izindi nshuti afitemo inyungu, abanyarwanda twigire ku byabaye, byakumvikana gute ko Prezida KAGAME Paul yacana umubano na Faustin KAYUMBA NYAMWASA na bagenzi be tutibagiwe n’abandi banyapolitiki bari bakomeye muri FRP-INKOTANYI barimo na Prezida BIZIMUNGU Pasteur, bafatanye igihugu byitwa ko bose baharanira uburenganzira bwabo, ariko Prezida  KAGAME Paul abonye ko aho kugira ngo ababonemo inyungu ahubwo babangamiye ize ahitamo kubakuaraho, bamwe arabangaza bava mu rwababyaye barahunga, ndetse benshi muri ngo « ni ibigarasha, n’umwanda ukwiye kujugunywa,… ».

Banyarwanda, iyo umunyapolitiki akurambiwe arakujugunya, akakureka.

Ni muri urwo rwego dukeneye demokarasi isesuye itari « responsable ya MRND cyangwa iyo gutekinika yazanywe na FPR mu Rwanda », kugira ngo abo banyapolitike nabo bahore badukeneye kuko bazaba badutezeho inyungu (Amajwi atuma bagera k’ubuyobozi), bamaze kutwereka gahunda (programme ou plan d’action) nziza abanyarwanda koko bakeneye icyemura ibibazo bafite, iyo umunyapolitiki mandat ye irangiye yarabeshye abaturage, ubutaha batora undi ufite gahunda nziza kandi iboneye.

  1. 3.      Umunyapolitiki ntabwo agira umwanzi uhoraho (pas d’ennemi éternel en politique)

Muri politiki, uwahoze ari umwanzi ejo hashize, none ashobora guhinduka inshuti magara kuko basangiye inyungu bombi bahuriyeho. Reba nawe wasobanura ute uko Général Paul RWARAKABIJE na bagenzi be bari gukorana na FPR – INKOTANYI aribo ejo barwanaga ndetse bikaviramo abaturage benshi ba i Gisenyi na Ruhengeri.

Bwana Pierre Célestin RWIGEMA wahoze ari Minisitiri w’intebe, ejo hashize yashijwaga na Leta ya Kigali jenoside, none FPR irarebye isanga imukeneye, imufitemo inyungu, imukuraho jenoside none ubu yaragarutse ari gukorana na FPR – INKOTANYI, kuko bose bakeneranye kandi babifitemo inyungu. Ibi bishatse kuvuga ko nta mwanzi uhoraho muri politiki.

Banyarwanda, dukwiye kwitonda tugashishoza tukareba iyo tuvuye, aho turi n’iyo tujya, dukwiye gukurikira umunyapolitiki ufite gahunda ya sosiyeti isobanutse.

UMWANZURO

Abafilipi 2:1-4 havuga ngo « Ni uko niba hariho gukomezwa muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe musohoreshe umunezero wanjye guhumuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. Nti mukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ah’ubwo azirikane n’abandi ».

Abanyarwanda turasabwa kugira urukundo, umuntu agakunda mugenzi we nk’uko yikunda, kugira imbabazi n’impuhwe. Niba twifuza kugira u Rwanda rwiza rubereye bose imbabazi ni ngombwa, kugira ubutabera bukora neza, kwamagana politiki zituremamo ibice, kwicisha bugufi no kubahana, kuvugisha ukuri no kwigira ku mateka.

Abanyarwanda turasabwa kandi kuba umuntu umwe tukavuga n’ijwi rirenga twamagana ingoma y’igitugu ya FPR – INKOTANYI n’amashyaka bafatanyije, kugira ngo icyiza gisimbure ikibi kuko bigaragara ko Leta ya Kigali yananiwe kandi itifuza kuba yakwikosora.

Amashyaka n’abanyarwanda barasabwa kwishyira hamwe mu ihuriro (coalition) bagahuza ingufu, bagahuza inama n’umugambi, bakarenga ibibatanya bagashaka ibibahuza. Iryo huriro ryaba rifite gahunda yo kubaka u Rwanda n’abanyarwanda, aho umututsi abona inyungu ze kandi zitanga umutekano kuri we, kubye no kube, umuhutu bikaba uko, kimwe n’umutwa ndetse n’abandi biyemeje kuba abanyarwanda bose bakazibona, k’uburyo buri munyarwanda yabona icyizere cyo kubaho ejo hazaza.

Amashyaka yose yifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda yahurira muri iryo huriro ariko bitabujije ko buri shyaka rikomeza gahunda yaryo, aho kwirirwa ku ma radio babeshya, basebanya, si nakorana na naka, si nashyikirana na kanaka, ibyo babivemo duharanire inyungu z’abanyarwanda bose.

DUHARANIRE KUBAHO

Tubifashijwemo n’Imana  no k’ubushake bw’abanyarwanda bose, abanyarwanda dukeneye Leta ibungabunga abanyarwanda n’u Rwanda, ihanga akazi ku baturarwanda bose, iharanira imibereho myiza kuri bose nta vangura, iterambere rirambye kandi risaranganyijwe, no guharanira gushaka ibisubizo biturutse ku baturage bose b’u Rwanda by’ibibazo bahuye nabyo no kwimakaza umuco w’amahoro,  iterambere, ukwishyira ukizana kuri buri wese, na demokarasi.

Duhaguruke rero duhuze ingufu duharanire kubaho kandi twitegurire u Rwanda rwiza rubereye bose.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uruhare rwa amadini kugira ngo u Rwanda rube rwiza kuri bose.

Mugire amahoro y’Imana

Isaac MUKESHIMANA

E-mail: [email protected]