Ubutumwa bugenewe Inkeragutabara, n'abahoze mugisirikare cy'u Rwanda bari mubuhunzi, n'abakikirimo

Martin Ntiyamira

Bavandimwe Nkeragutabara, namwe basirikare mwahunze igihugu mwarwaniye, namwe ngabo z’u Rwanda

Ndabashuhuje, tugire urukundo, ishyaka, n’ubutwari;

Ikinteye kubandikira ni ukugirango mbararike kandi mbibutse ko mufite uburenganzira bwo kwirenganura no kurenganura Abanyarwanda muri rusange twese hamwe tukusa ikivi twateruye cyo guha Abanyarwanda amahoro arambye ashingiye kubwiyunge nyakuri na demokarasi isesuye, buri munyarwanda akagira ijambo kandi akishyira akizana mugihugu cye.

Nkuko rero bamwe muri mwe Kagame yabasezereye mugisirikare, mumaze kumuha igihugu akabatera ishoti ngo mugomba kubisa amaraso mashya, abandi akabamenesha mugahunga igihugu mwarwaniye mukongera kwitwa impunzi, abandi nabo bakiri muri icyo gisirikare akaba abahoza kunkeke abica akabafunga uko ashatse, ndabasaba ko mwumva iyi mpuruza tugahana isezerano ridakuka ko Kagame nawe tuzamusezerera muri 2017 nawe akabisa amaraso mashya; ariko we impamvu yo kumusezerera s’iyo gusa, impamvu nyamukuru ni uko kuva yakandagira kubutaka bw’u Rwanda atigeze acogora mukumarira ku icumu Abanyarwanda. Nubwo kumureka ngo ageze muri 2017 si uko abikwiye ahubwo ni ukwihangana kurengeje urugero ngo Abanyarwanda bogusubizwa mumakuba y’intambara ariko tunatanga abagabo ko twamwihanganiye bihagije.

Ntagushidikanya guhari ko Kagame umugambi we ari uwo guhindura itegekonshinga ngo akomeze yice urubozo Abanyarwanda, abice uko ashatse abafunge uko ashatse, ariko araramuka ahinduye itegekonshinga, ntayandi mahitamo azaba ahaye Abanyarwanda usibye kumukura kubutegetsi kumbaraga. Iyo ntambara azaba ashoje azayibona, kandi azayitsindwa.

Nagirango twumvikane ko, Abasirikare b’u Rwanda atari abanzi bacu ahubwo ari abavandimwe baboshye bakwiye gutabarwa no kubohorwa, intego ikaba atari ukurasana nabo ahubwo intego ariyo gufatanya nabo tukabohora Abanyarwanda bose. Intego n’intumbero ni imwe rukumbi, ni ugukiza Abanyarwanda Kagame n’agaco k’abicanyi be bagashyikirizwa inkiko zigenga mu Rwanda bakabazwa amahano bamaze imyaka 24 bakorera Abanyarwanda.

Abasirikare b’u Rwanda nibaba intwari n’abagabo bazaduteringabo mubitugu dukure igihugu mu icuraburindi kirimo. Byumwihariko, ndasaba abasirikare bashinzwe kurinda Kagame kwitandukanya nawe, no kwitandukanya n’ubugizi bwa nabi abashoramo abatuma kurenganya, kwica, gufunga no kwica urubozo Abanyarwanda. Murabizi neza ko kuba abahemba menshi kurusha bagenzi banyu atari urukundo abakunze, urugero nabaha ni uwari umukuru wanyu, Col. Tom Byabagamba, inyiturano yamwituye ko yamurindiye umutekano imyaka 20 yose mwese murayireba ko ari ukumwambika amapingu akamujugunya mumunyururu.Aho bigeze Kagame akwiye gufatwa akagezwa imbere y’inkiko zikamukanira urumukwiye kubyaha byose akorera Abanyarwanda. Igihe kiregereje ngo Abanyarwanda duhaguruke tuze kumuta muri yombi. Dusabye buri musirikare w’Urwanda kuzifatanya na twe muri icyo gikorwa, utazashaka kubidufashamo tumusabye kuzatuvira munzira; uzaturwanya tuzamurwanya kandi nawe azashyikirizwa inkiko kubera icyaha cyo gutambamira ubutabera.

Ndasaba Inkeragutabara ko zihagarika kandi zikanitandukanya n’ibikorwa by’urugomo zitumwa gukorera Abaturage. Ndasaba kandi Abasirikare nabo ko bahagarika bakanitandukanya n’ubwicanyi bashorwamo bukomeje guhekura igihugu cyacu; nibiba ngombwa muzage mwemera muhunge igihugu aho kwemera ko mukoreshwa ubwicanyi bwo kwica abavandimwe banyu.

Ndangije mbifuriza Amahoro y’Imana; Imana y’i Rwanda ibane namwe mwese.

Murakarama.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada

P/S: Mbaye nshimiye buri wese wageza ubu butumwa kuri buri wese bugenewe.