Rwanda’s untold story: Uko mbibona

Muri rusange mbona ari nziza:

* Iyi nteruro ya Allan Stam : “If one million rwandans died in Rwanda, in 1994, and that is certainly possible, there is no way that the majority of them could be tutsis. …If a million rwandans died and 200.000 were tutsis, that means 800.000 of them were hutus. … What the world believes and what actually happened are quite different” ubundi yari guhindura ibintu iyaba hari opposition nyayo.

* Iyi vidéo iremeza ko abazwi nk’abahutu aribo bishwe ari benshi. Ni mu gihe kubera ko mu byukuri habaye génocide imwe y’abanyarwanda b’imbere mu gihugu (hutus and tutsis alike) yateguriwe hanze y’igihugu, ishyirwa mu bikorwa na Paulo Kagame;

* Abaturage b’ibihugu by’ibihangange bivuga icyongereza  (abongereza, abanyamerika, abanyacanada,…) babwiwe ukuri hafi ya kwose ku byabaye mu Rwanda;

*Rudasingwa, Nyamwasa na Ruyenzi babwiye abumva icyongereza ko Kagame ari we wahanuye indege ya Habyarimana.

* Bahaye uriya mudamu Bamutese umwanya wo kubwira isi urw’agashinyaguro impunzi z’abanyarwanda zashwe muri Congo.

* Bongeye kwibutsa isi ubwicanyi bwabaye i Kibeho.

* N’ibindi …

Ibi byose byiza, ari BBC, ari umunyamakuru Jane Corbin, ari na bariya bose bemeye kujya ku ka rubanda bagatanga ubuhamya, bakwiriye kubushimirwa, ndabibashimiye.

Icyakora harimo bimwe byavuzwe bitari byo. Reka ngire icyo mvuga kuri ibi bitatu.

1. Nyamwasa aravuga ati: «The hutu extremists indeed had planned to exterminate the tutsis, there is no doubt about that in my mind» (Nyamwasa).

Nyamara umwanditsi Michael Dobbs mu kinyamakuru New York times yaravuze ati: «The Arusha-based international tribunal has found that the Rwandan Army channeled weapons to the Interahamwe and provided military training to militia members. But tribunal judges were not convinced that the purpose of that training was the “extermination” of Tutsis, as Jean-Pierre claimed, rather than preparation for renewed hostilities with the Tutsi-led Rwandan Patriotic Front. They found that the Interahamwe had drawn up lists of “suspected opponents of the regime,” but such lists were “not focused exclusively on ethnicity. »

Aha bivuga ko n’Interahamwe ubwazo zitigeze zitegura gutsemba abatutsi. Bituma rero umuntu yibaza ati: abo ba ‘Extremistes hutu’ Nyamwasa avuga ni bande?

Nyamwasa yongeraho ati: ”There was this kind of anger, from the soldiers and some of them took the point themselves to start revenge killings. There were number of excesses that are unjustifiable but were not planned. It is not a rumor, It is a fact’ (Nyamwasa).

Nyamara mw’ibaruwa ifunguye Alphonse Furuma yandikiye Kagame muri 2001 aravuga ati: ‘

“From the time Arusha Peace Agreement was being negotiated up to as late as 1996 you (Kagame) carried out a deliberate policy of using all means possible to reduce the Hutu Population in the Umutara, Kibungo, and Bugesera regions.”

None se iyi si planning. Ikiri cyo ni uko planning yo gutsemba the ‘interior hutu population as well as the interior tutsi population’ rwose yapangiwe hanze y’igihugu, ishyirwa mu bikorwa na Kagame. Nimureke kubinyura ku ruhande. Abashaka kwumva neza uko iyo jenoside y’abanyarwanda b’indani yateguriwe hanze bazasome igitabo: ‘La guerre mondiale africaine…‘ giherutse gutangazwa na Noel Ndanyuzwe.

Ikibabaje ni uko imvugo nk’iyi ya Nyamwasa ariyo bariya ba Tony Blair, Bill Clinton, Rick Warren, Rabbi Shmuley, … baheraho basobanura impamvu bashyigikiye umwicanyi Kabuhariwe Paulo Kagame. Dore ibyo Rabbi Shmuley avuga:

«That is not to say the President is perfect. …. It is to say that before we hurl accusations against a man who witnessed the world’s abandonment of his people to machetes and axes, we ought to be somewhat understanding of his aggressive security policies that ensure his people are never subject to extermination again. » (Rabi Shmuley)

Biratangaje rero kubona abavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kagame ari nabo bafasha abanyamahanga gusobanura impamvu bashyigikiye Kagame.

Mu kazi nkora, mu nyigisho (formation sur la diversité) igamije gutoza abakozi ba leta gukorana neza n’abo badahuje (igitsina, idini, ubwoko, ubuhuza-bitsina, …) baratwigishije bati: «L’ethnocentrisme, c’est la tendance à considérer les attributs de sa race, son ethnie comme supérieurs. C’est un phénomène normal, observable chez tous les êtres humains. Ça fait partie de l’instinct de conservation.» (Mu kinyarwanda: ‘ Gukurakuza ibiranga ubwoko bw’umuntu, ni ingeso usanga mu bantu bose. Ni bimwe mu bifasha ubwoko gusugira’). Ibi bivuga ko niba umuntu afite impamvu zihagije kandi zumvikana (des motifs raisonnables) ko bimwe mu biranga ubwoko bwe bishobora gusibangana, afite uburenganzira mwimerere (droit naturel) bwo gufata ingamba zo kurwana ku busugire b’ibyo biranga ubwoko bwe. Nk’urugero, hano muri Province ya Québec, Canada, bashyizeho amategeko (loi 101) agamije kurwana ku busugire bw’igifaransa. Urugero:  nkatwe dukomoka mu bihugu bivuga igifaransa, abana bacu ntibemererwa kwiga mu mashuri mato n’ayisumbuye yigisha mu cyongereza.  Iri tegeko ryagiweho impaka  mu nkiko abarirwanya bavuga ko ribangamiye uburenganzira bwa muntu. Inkiko zemeje ko abavuga igifaransa, aribo nyamwinshi muri Québec, bafite uburenganzira bwo kurwana ku busugire bw’ururimi rwabo, kuko hari ibimenyetso byumvikana (des motifs raisonnables) byerekana ko batabikoze ururimi rw’igifaransa rwazazima muri Québec.

Tugaruke ku by’Iwacu. Ikintu cya mbere kiranga ubwoko ni ubuzima, ni ukubaho. Niba rero, nk’uko Nyamwasa abivuga, hari ibimenyetso bihagije byerekanaga ko abatutsi bazatsembwa, ubwoko tutsi bugasibangana, abaturage b’ibi bihugu bumva ko Kagame, uzwi nk’umututsi, yari afite uburenganzira bwo gukora ibishoboka byose kugira ngo arwane ku busugire bw’ubwoko bwe, 1. ahagarika jenoside avuga ko yakorerwaga abatutsi, 2. akora ibishoboka byose ngo iyo Jenoside avuga ko yakorerwaga abatutsi itazongera kuba. Ibi nibyo uriya Rabbi Shmuley avuga.

Niyo mpamvu, iyo umaze kwemera ko mu Rwanda habaye ‘Jenoside yakorewe abatutsi’, Kagame nk’umututsi ukamugira umucikacumu, kandi ariwe Jenosideri ruharwa, biba birangiye, ntaho Kagame ushobora kumuhera umurega ubwicanyi yakoreye abahutu. Naho abatutsi bishwe na Kagame, uba ubagize ya magi yagombaga kumeneka kugira ngo Kagame akore umureti (victimes collatéraux).  Kagame we ubwe yivugiye, hano kuri Radio Canada muri 2006, ko yishe abahutu kubera ko ‘abo bahutu barimo bakora Jenoside’.  Nyamwasa rero uvuga ngo : ‘The hutu extremists indeed had planned to exterminate the tutsis, there is no doubt about that in my mind’; Kandi atari byo – kuko iyo biba byo urukiko rwa Arusha ruba rwarabibonye – mu by’ukuri, ku bwanjye, mbona uriya Nyamwasa mu mvugo ye ashyigikira Kagame umuhiga.

2. Bariya bashakashatsi Alan Stam na Chris Davenport baravuga ngo aho RPF yageze hose yasanze Jenoside yarangije gukorwa.

Ibi ntabwo aribyo. Nk’uko tubizi kandi na bariya bashakashati nibyo babonye: Jenoside ntiyabereye icyarimwe mu Rwanda hose. Ahubwo Jenoside yagiye ibanziriza ingabo za RPA mu karere RPA yabaga igiye gufata. Niba aho ingabo za RPA (zazindi zambaye bottes za plastique) zageraga hose zarasangaga Interahamwe zihavuye, ni uko hari isiri (coordination) hagati y’Ingabo za Kagame n’Interahamwe.  Byagendaga bite? : Interahamwe, mu by’ukuri ziganjemo kandi zimirijwe imbere abacengeri Kagame yari yarohereje mu gihugu cyose ngo ‘bajye bica abatutsi mu buryo bigaragara ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’abahutu muri rusange’, nizo zabanzaga kugera mu karere zikica abatutsi n’abandi bose bageragezaga kubungabunga umutekano w’abaturage. Zarangiza, zigatuma ku ngabo za Kagame ko umurimo zawurangije maze zigakomeza. Mwunve Zena Mukabuduwe aho avuga ati: …ikindi gituma mvuga ko FPR ariyo yagize uruhare mu bintu byinshi, ni uko hari umusore witwaga Ewujeni, yari muramu wa Kayirebwa Cécile, uwo Ewujeni njyewe ubwanjye yanyibwiriye y’uko mu gihe cy’intambara igiganyije, iyo bagiraga amahirwe bakagera ahantu hari imyenda y’interahamwe, …, ngo bambaraga imyenda y’Interahamwe ngo bakajya kwica. Ati twebwe nitwe twagendanaga na BBC. Nta muntu wo kwa Habyarimana wari uzi aho BBC ikorera. Nta n’uwari wayihamagaje, ni FPR yari yayihamagaje. Aho baciye hose, BBC ikagenda ifotora ibyo bagenda bakora, ya myenda bambaye, bakagenda batema abantu, bigaragambya kuri ya mafoto mujya mubona, yo kuvuga ngo … Interahamwe zirimo kwica. … nk’ubungubu njyewe nari nguye kuri bariyeri, mbabajije nti ko mbona kuri bariyeri muri abatutsi none akaba ari mwebwe murimo kubica ahangaha ni ibiki? Bati: twebwe ntabwo ugomba kudutegeka ahubwo manuka mu modoka wari urimo. Banshyize hasi nakijijwe n’Imana….’

Aho izo Interahamwe, mu by’ukuri abacengeri ba Kagame, zabaga zivuye, ingabo za RPF zambaye imyenda ya gisirikare y’inkotanyi hashiraga igihe gito zikahasesekara, abo zisanze batahunze, baba abahutu cyangwa abatutsi zikica zikinigura zivuga ngo ‘Niba mutarishwe n’Interahamwe ni uko mwari mufatanije nazo’. Ushaka kubyumva yongere yumve ikiganiro Paul Murara yatanze kuri Radio Itahuka, aho uyu Paul Murara yavuze ati: ‘Ngenekereje, nanagenekereje, nakubwira ko abatutsi benshi bishwe na FPR, … abagiye babasha kurokoka bamwe na bamwe benshi bishwe na FPR, niyo yabicaga kuko ntiyatoranyaga,… ‘. (Umva  JEAN PAUL MURARA : https://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/04/22/jean-paul-murara-paul-kagame-ntabwo-agomba-kwibuka-abacu-niwe-upfobya-cyane Uhereye kuri 1:19:10).

Rero ibyo uriya Alan Stam avuga ngo: ‘The killings began and ended throughout the country before the RPF arrived, location by location by location’, ntabwo ari byo kubera ko abacengeri ba Kagame mu Interahamwe babanziriza ingabo za RPA mu karere kagiye gufatwa, bakica abatutsi n’abandi bageragezaga kubungabunga umutekano. Mu by’ukuri rero Kagame niwe wagiye atangiza kandi akora Jenoside mu turere agiye gufata LOCATION, BY LOCATION, BY LOCATION.

3. Henshi umunyamakuru Jane Corbin aravuga ngo ‘His fellow tutsis’, ashaka kuvuga ko abatutsi ari bene wabo wa Kagame nawe uzwi nk’umututsi.

Uyu ni umutego benshi mu bavuga ibibazo by’abanyarwanda bakunze kugwamo: Gukusanyiriza abatutsi mw’itsinda rimwe n’abahutu mu rindi tsinda rimwe. Bivuze ko uzwi nk’umututsi ari mwene wabo w’abatutsi, nawe uzwi nk’umuhutu wese akaba ari mwene wabo w’abahutu.

Kagame n’inkoramutima ze bihaye umugambi wo kwigarurira u Rwanda. Nkuko Alan Stam abivuga: ‘Invanding and conquering Rwanda’. Muri uwo mugambi, bari bafite inzitizi ikomeye cyane. Nta kuntu bari kwigarurira u Rwanda mu gihe abahutu n’abatutsi b’imbere bari barutuye bari bagifite ingufu. Kugira ngo bigarurire u Rwanda Kagame n’inkoramutima ze bafashe umugambi wo gukora ibishoboka byose kugira ngo bagabanye ingufu za politiki z’abari barurimo, abahutu n’abatutsi batavanguye: Reducing, by all means, the Rwandan interior population. Gusobanura impamvu Ingabo za Kagame zagiye zica abazwi nk’abahutu aho zinyuze hose, n’ubu bigikomeza, byari byoroshye. Ndibuka ko nk’umunsi wa mbere cyangwa uwa kabiri intambara itangiye muri 1990, umunyamakuru yavuze kuri Radio Canada ngo ‘C’est une guerre entre les hutus et les tutsis‘ (Ni intambara hagati y’abahutu n’abatutsi). Ni ukuvuga rero ko abateguye, abatangije intambara bari barateguye kubwira amahanga ko intambara ari hagati y’abahutu n’abatutsi, bityo bikavuga ko nta gitangaza cyarimo ko ingabo za RPA zica abahutu. Ikibabaje ni uko ku ruhande rwa Leta y’icyo gihe naho hari abavugaga ko ari intambara hagati y’abahutu n’abatutsi, batazi ko bakorera Kagame. Muri ayo mezi ya mbere y’intambara, hari umugabo nabwiye nti: «Iyi ntambara izarangira twebwe abakiga, abo mu majyaruguru, twarashize. None nimuze duharanire vuba na bwangu inzira y’imishyikirano kugira ngo intambara ihagarare vuba hadapfuye benshi.» Uwo mugabo yaranshubije ati: «Ugomba kwumva ko ari intambara hagati y’abahutu n’abatutsi. Ni ngombwa rero ko abahutu bamwe bapfira abandi.» Narumiwe, twahagarariye aho.

Icyari gikomereye Kagame ni ugusobanurira amahanga impamvu yica abatutsi b’indani kandi ntacyo yagombye gupfa nabo. Igisubizo Kagame n’inkoramutima ze baboneye icyo kibazo ni: Ukwohereza abacengeri hose mu gihugu ngo bajye bica abatutsi mu buryo bigaragara ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’abahutu.

Kagame rero ntiyigeze na rimwe afata abatutsi b’imbere mu gihugu nka bene wabo. Niba rero bamwe mu bahutu barafashe abatutsi b’imbere nka bene wabo wa Kagame, na bamwe mu batutsi b’imbere bagafata Kagame nka mwene wabo, ntabwo ari ikosa rya Kagame.

Ndibuka ubwo mu mpeshyi 2012 nagiye kwumva ikiganiro mpaka cya RNC cyari cyabereye mu mujyi wa Burlington, Vermont, USA. Muri icyo kiganiro, nabajije aba-RNC, nti: ‘Ese ko hari amakuru avuga ko Kagame yari yarohereje abacengeri be mu Interahamwe ngo bajye bica abatutsi, hari icyo mubiziho’ Gahima niwe wasubirije kuri Skype aravuga ngo: «Izo nkuru z’abatutsi bagiye kwica bene wabo bo ntazo tuzi». Ubwo numvise ko iyo dosiye y’abatutsi bishe abandi batutsi RNC idashaka kuyikomozaho. Nyuma y’ikiganiro nagariniriye na Rudasingwa nawe ansubiriramo ya magambo ya Gahima. Ubwo nabwiye Rudasingwa ko njye iyo mvugo ko umututsi wese ari mwenewabo w’abatutsi, n’umuhutu wese akaba mwene wabo w’abahutu ntakiyemera. Naramubajije nti: ‘Ese, kuki umututsi dusangira, umfasha nkamufasha, cyangwa se dufitanye isano, ataba  mwene wacu, nyamara umuhutu ntazi, ntigeze mbona, ntagize aho mpuriye nawe akaba ari we uba mwene wacu? Rudasingwa yaranshubibje ati: ‘Uzi ko ari byo’. Hagati aho, mboneyeho kubwira Rudasingwa ko nakunze interventions ze muri iyi documentary.

Nkuko nkunze kubivuga, numva abanyarwanda tugomba kuva mu muco karande w’ubumwe ushingiye ku cyo umuntu aricyo (culture dominée par l’être, par la solidarité sociale) tukajya mu muco ushingiye ku bikorwa by’umuntu (culture dominée par le faire, par la solidarité directionnelle), agaciro umuntu akagahabwa cyane cyane n’ibyo akora kurusha aho avuka, ubwoko, akarere n’ibindi. It is a matter of our collective survival.  https://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2013/07/27/dushyigikira-ibitekerezo-byubaka-u-rwanda-rushya (Uhere ku munota wa 28 hanyuma usimbuke hagati ya 1:09:06 na 1:30:43).

Umwanzuro

Kiriya kiganiro ni cyiza cyane muri rusange. Giteje kandi kizakomeza guteza imbere kumenyekanisha ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda. It is not an end, it is rather a beginning. Icyakora hari indi ntambwe igomba guterwa: Kubwira amahanga (twe abanyarwanda turabizi) ko Kagame,yifashishije abacengeri be n’interahamwe, ari we wakoreye jenoside abatutsi b’imbere mu gihugu. Mu gihe iyo ntambwe itaraterwa, Kagame azasugira ku butegetsi. Si njye wahera.

Guillaume Murere (Ku giti cyanjye)