UBUTUMWA BW’ISHYAKA FPP URUKATSA BWO KWIFATANYA N’ABANYARWANDA MURI IBI BIHE BY’ICYUNAMO.

FPP–URUKATSA FRONT POUR LA PAIX ET LE PROGRES –URUKATSA ISHYAKA RIHARANIRA AMAHORO N’ITERA MBERE RIRAMBYE

BANYARWANDA

BANYARWANDA KAZI

BAVANDIMWE MWABUZE ABANYU,

IYO BIGEZE MU KWEZI KWA KANE KWA BURI MWAKA ABANYARWANDA B’INGERI ZOSE BATANGIRA KWIBUKA AMAKUBA YAGWIRIYE U RWANDA UBWO ABARUVUKA BASUBIRANAGAMO BAGATANGIRA KWICANA BAPFA UKO IMANA YABAREMYE MAZE KU MPANDE ZOMBI ZARI ZIHANGANYE HAKABURA IFUNI HAKABURA N’UMUJYOJYO KUGEZA UBWO AYO MAHANO AKWIRAKWIYE NO MUGIHUGU CY’ABATURANYI CYA REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA CONGO AHO U RWANDA RWAKOMEJE KWIKORA MUNDA.

ISHYAKA FPP URUKATSA RIKUNZE GUSHYIRA IMBERE ICYATUMA INZIKA N’INZIGO BICIKA MU BANA B’U RWANDA KUKO ARIYO NZIRA YONYINE IZARUHURA IMITIMA Y’ABANA B’U RWANDA. IBYO KUGIRANGO BIGERWEHO NI UKO HAGOMBA KUJYAHO UBUTEGETSI BUTIHARIWE N’UBWOKO BUMWE CYANGA AGATIKO K’ABANTU BAKE BAKOMOKA MU KA RERE KAMWE .

MU RWEGO RWO KWIFATANYA N’ABABUZE ABABO MUBIHE NK’IBI UBWO IBYABAYE KURI BAMWE BYISWE GENOCIDE NAHO IBYABAYE KUBANDI BIKABURIRWA IZINA RIBIKWIYE KUBERA KUDASHYIRA MUGACIRO KW’ABIYITA ABAYOBOZI B’ISI ; ISHYAKA FPP URUKATSA RIRAKANGURIRA ABANYARWANDA BOSE KUDAKURIKIZA ABACU BATABARUTSE AMASENGESHO MABI AHEREKEJWE N’UMUJINYA UVANZE N’URWANGO KUKO AHO BARI IJABIRO BATABIDUSHIMIRA ; BITYO RERO BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI AKABABARO TWASIGIWE N’ABACU BATUVUYEMO NTIGAKWIYE GUTUMA DUCUMURA NK’UKO BIKUNZE KUGARAGARIRA MU BUHAMYA BUNYURANYE BUTANGWA MUBIHE NK’IBI BY’ICYUNAMO AHO U RWANGO RUBA RWAHAWE INTEBE MU MITIMA YA BENSHI MU BANYARWANDA.

IBIHE NK’IBI BIKWIYE KUTUBERA IMBARUTSO YO KWIBAZA TUTI TWAKORA IKI KUGIRANGO ABANYARWANDA NTIBAZONGERE KUBANA MU MWIRYANE AHO KUGIRA NGO BURI WESE AKOMEZE KWIGUNGIRA MUNGUNI YE AHUBWO UWUMVA YIFURIZA U RWANDA EJO HAZAZA HEZA AGAKINGURA UMUTIMA WE KUGIRANGO UBWOROHERANE BUWUTAHE BITYO ABANA B’U RWANDA BABANE BATAREBANA AY’INGWE.

BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI BAVANDIMWE ; AMARASO Y’ABACU YAMENYWE NA BENE GAHINI AKWIYE KUTUBERA INSHUNGU YO GUHARANIRA KUMVA KO DUKWIYE GUTURANA MU MAHORO TUTAREBANA KUMAZURU KANDI TWEMERA KO U RWANDA N’UMURAGE WARWO WOSE TUWUNGANYAHO UBURENGANZIRA BITYO TUGATSINDA IRARI RYO GUSHAKA KWIKUBIRA IBYARWO BYOSE BAMWE BITWAJE KO NGO ARI BENSHI KURUSHA ABANDI NAHO ABANDI NABO BITWAJE KO NGO BARUSHA ABANDI IMFORA IBYO BIKABA BOSE BIRENGAGIJE KO NTAGAHORA GAHANZE KANDI NA NYINA W’UNDI ABYARA UMUHUNGU.

BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI ; ISHYAKA FPP URUKATSA RIRAKANGURIRA ABANYARWANDA BOSE KUREKA ITURUFU YONGEYE KWADUKA UBUNGUBU AHO BAMWE BASHAKA GUSHYIRA AKABABARO KABO BONYINE IMBERE BAKIYIBAGIZA KO NTA MURYANGO N’UMWE W’UMUNYARWANDA UTARAPFUSHIJE KANDI WICIWE N’ABO BADAHUJE UBWOKO BAPFA AKAMANYU K’UMUTSIMA; ABAYOBOZI N’ABANYAMURYNGO B’ISHYAKA FPP-URUKATSA BEMERA BIVUYE INYUMA KO MU KWEZI NK’UKU NDETSE N’AMEZI YAGUKURIKIYE MURI WA MWAKA UTAZIBAGIRANA MUMATEKA Y’U RWA GASABO IGIHUGU CYACU CYARI CYAGENDEREWE BY’UMWIHARIKO NA SEKIBI MAZE YARIKA MUMITIMA Y’ABARI BITWAJE NTA MPONGANO, AGAFUNI, AK 47, G3 N’IBINDI MAZE SI UKURUSHANWA MU KURUHEKURA BIVA INYUMA BASHYIRWA BARUCURISHIJE IMIBOROGO ITAGIRA URUGERO.

ISHYAKA FPP URUKATSA RIRAGIRA INAMA ABANTU BOSE BAKOMEJE GUHEMBERA URWANGO BITWAJE AMARORERWA YAGWIRIYE ABANYARWANDA KUBERA INYUNGU CYANE CYANE IZA POLITIKI BABA ARI ABARI KUBUTEGETSI BUYOBOWE NA FPR CYANGWA SE ABAVUGA KO BAYIRWANYA NYAMARA BAKOMEJE GUKORESHA IMIGAMBI (STRATEGIES) ZISA NK’IZAYO KO BAKWISUBIRAHO KUKO HARI ABANYARWANDA BIYEMEJE KURWANYA UWO ARIWE WESE WASUBIZA ABANYARWANDA MU ICURABURINDI RY’AMACAKUBIRI ASHINGIYE KUBUHUTU CYANGWA KU BUTUTSI KUKO TURAMBIWE IYO MYUKA YA SHITANI IKOMEJE GUKWIRAKWIZWA MUBANA B’U RWANDA ; ISHAYAKA FPP URUKATSA RIRAGIRA INAMA BY’UMWIHARIKO FPR INKOTANYI KO YAREKERAHO GUKINA KU MUBYIMBA ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE BO MU BWOKO BW’ABATUTSI NO KUBESHYA KO IRENGERA INYUNGU Z’ABATUTSI MURI RUSANGE KANDI NTAWE UYOBEWE KO KURIMBUKA KWABO ARIBYO BYATUMYE IFATA UBUTEGETSI AYO MAHANO AKABA YARABAYE IBIZI KANDI IBISHAKA. N’IKIMENYIMENYI KUVA AHO IFATIYE UBUTEGETSI IMAZE GUHITANA ABATUTSI BATAGIRA INGANO NDETSE IKANATERWA ISHEMA NO KUBYIGAMBA.

DUSHOJE TWIHANGANISHA KANDI TUMENYESHA ABABUZE ABABO MUBIHE NK’IBI BABA ABAHUTU CYANGWA ABATUTSI KO TWIFATANYIJE NABO MUKWIBUKA ABABO BAZIZE AKARENGANE BAKAVUTSWA UBUZIMA NTA GICUMURO. ISHYAKA FPP-URUKATSA RIRIZEZA ABANANIWE N’ABAREMEREWE N’UMUTWARO WO KUBURA UBUTABERA KO RIZAKORA IBISHOBOKA BYOSE KUGIRANGO ABAHEKUYE U RWANDA BOSE BASHYIKIRIZWE UBUTABERA BARYOZWE URUHARE RWABO BAGIZE MURI AYO MAHANO.

BIKOREWE MU NDORWA

KUWA 7 MATA UMWAKA W’2014

AKISHULI ABDALLAH

PEREZIDA W’ISHYAKA FPP-URUKATSA

Facebook & Skype: Abdallah.akishuli

FPP-URUKATSA [email protected] Tel:+33 758 17 30 72