UBUTUMWA BW’ISHYAKA PDP-IMANZI MU KWIBUKA KU NSHURO YA 20 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI.

Buruseli, 06-04-2014

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n’abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n’aya mahano yayogoje igihugu cyacu.

Twibuke ko mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi yarashwe, bombi bakitaba Imana, hamwe n’abari babaherekeje n’abandi bose bari muri iyo ndege.

Twibuke ko indege imaze kuraswa, mu gicuku gishyira itariki ya 7 Mata 1994, intagondwa z’Abahutu zahutse mu bana b’u Rwanda, zigamije kurimbura Abatutsi kandi zitaretse n’Abahutu zise ibyitso byabo, barimo abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ishyaka rya MRND, abaharaniraga uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, abanyamakuru n’abandi bose bari baragaragaje ko badashyigikiye ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana.

Twibuke ko igihugu cyacu cyatembye imivu y’amaraso y’ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, abana bacu, inshuti zacu, abaturanyi bacu n’iz’indi nzirakarengane. Bahizwe nk’inyamaswa z’ishyamba ku misozi, mu bishanga no mu mazu. Bicwa urwagashinyaguro, baratemagurwa, bararaswa, barasogotwa, baracocwa nk’amabuye, kuva ku mwana uri mu nda kugeza ku basaza n’abakecuru rukukuri.
Twibuke ko aya mahano yasigiye Abanyarwanda ibikomere n’inkovu bigoye gusibangana, kandi ko yagombye kutubera impamvu yo kwibaza buri gihe ku mibanire yacu nk’abenegihugu, no kuri politiki yatuma Urwatubyaye rugira amahoro arambye.

Twibuke ibyabaye, ariko tunasabe Imana kuduha umutima ukomeye wo kubabarira abakoze ishyano, kugira ngo bave ibuzimu bajye ibuntu, bemere ko bahekuye u Rwanda, bityo bicuze babikuye ku mutima, barahirire kwirinda kongera koreka mu icuraburindi igihugu n’abagituye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ishyaka ryacu PDP-IMANZI twifatanyije namwe aho muri hose, mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane zose zazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Twifatanyije kandi dufashe mu mugongo imiryango yose yahekuwe n’iyi jenoside. Turabizeza ko impinduka ya politiki tubazaniye ari izatuma nta Munyarwanda n’umwe uzongera kuzira ubwoko bwe, ibitekerezo bye cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose. Ubwoko mu Rwanda bugomba kuba ishingiro ry’umubano n’ubwubahane, aho kuba intandaro yo kumarana no kugoreka amateka y’igihugu cyacu, yashegeshwe n’inyigisho z’ibinyoma z’abakoloni n’iz’abanyapolitiki bayobya uburari, bagamije inyungu zabo bwite.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ishyaka PDP-IMANZI ntiryemera politiki ishyaka FPR-INKOTANYI n’umukuru waryo Prezida Paul Kagame bimirije imbere kuva bafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, yo guhindura jenoside urubuga rwo kwivuga ibigwi, gucamo ibice Abanyarwanda no gutoteza amahanga. Ishyaka ryacu riharanira ko ukuri kose kuri jenoside yakorewe Abatutsi kuvugwa, kandi abayigizemo uruhare bose, nta vangura, bagashyikirizwa inkiko zitabera, abarenganyijwe bakarenganurwa. Riharanira kandi ko ukuri kose kujya ahagaragara ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege tariki ya 6 Mata 1994, n’ubwicanyi ingabo za FPR-INKOTANYI zakoreye Abahutu mu gihe cy’intambara yo muri 1990-94 na nyuma yayo, ari mu Rwanda ari no mu gihugu cya Kongo cyane mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba, ababugizemo uruhare bose bagacirwa imanza zitabera, imiryango yiciwe n’ingabo za FPR-INKOTANYI nayo ikagira uburenganzira bwo kwibuka abayo bishwe, kubaririra no kubashyingura mu cyubahiro.

Ishyaka PDP-IMANZI twongeye kubahamagarira mwese, mu moko yanyu atandukanye, gufatana mu mugongo mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zatsembwe, no kwamagana abapfobya mu buryo ubwo ari bwo bwose jenoside n’ubundi bwicanyi bwibasiye imbaga mu gihugu cyacu. Ntituzahwema na rimwe guharanira icyageza abenegihugu ku bwiyunge nyakuri no ku bumwe burambye.

Mugire amahoro.

Munyampeta Jean-Damascène
Umunyamabanga mukuru wa PDP-Imanzi.