Uganda Yafashe Abanyarwanda 50


Abafashwe ‘binjira bidakurikije amategeko’ muri rusange ni 60. Harimo Abanyarwanda 50, abasigaye bose ni Abanyekongo.

Polisi yo mu ntara ya Kabare mu burengerazuba bushyira amajyepfo ya Uganda iratangaza ko yafashe abantu 60 barimo Abanyarwanda bari binjiye mu gihugu badafite ibyangombwa. Polisi ikomeza ivuga ko bagiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Nkuko raporo ya Polisdi ibitangaza, 47 muri abo bafatiwe kuri uyu wa kabili ku kigo cya bisi zitwara abagenzi bamaze kwinjira muri bisi yerekezaga mu murwa mukuru Kampala. Abandi 13 bo baraye bafatiwe mu mujyi wa Gisoro uri mu birometero 80 uvuye mu mujyi wa Kabale. Byahuriranye n’uko umukuru w’igihugu Yoweri Museveni yari muri uwo mujyi mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Amakuru dukesha polisi ya Uganda, abantu 50 muri abo batawe muri yombi ni Abanyarwanda abasigaye ni Abanyekongo. Bose bavuga ko barimo berekeza i Kampala no mu karere ka Bunyoro gushakayo akazi.

Umuvugizi wa Polisi Elly Mate yatangarije ijwi ry’Amerka ko abo bantu bose bagiye gushyikirizwa inkiko.

Ntabwo ari ubwambere Abanyarwanda n’Abanyekongo bafatirwa muri aka karere binjira muri Uganda, bamwe bagashikirizwa ubutabera abandi bagasubizwa mu bihugu byabo ntacyo bashinjwe.

Hashize hafi imyaka itatu umubano wa Uganda n’u Rwanda utari mwiza kubera ko ibihugu byombi byashinjanyaga gutera inkunga ibikorwa byo guyhungabana umutekano w’ikindi gihugu.

Uganda yaherukaga gufata Abanyarwanda basaga ijana yashinjaga kunekera igihugu cy’u Rwanda muri Uganda no gushaka guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Ibigarniro hagati y’ibihugu byombi byo kugarura umubano byahagaze bitagera ku mwanzuro, ariko Uganda yari yararekuye Abanyarwanda yari yarafashe ibisabwe n’u Rwanda kugira ngo u Rwanda na rwo rufungure imipaka ruhuriyeho na Uganda rwafunze kubera ayo ibyo bibazo.

Umusi wejo, ubwo perezida Museveni yakoraga inama yo kwiyamamaza muri Gisoro hafi n’umupaka w’u Rwanda yavuze ko ibihugu by’ibituranyi birimo politike ishingiye ku moko bigatuma ibyo bihugu bihorana amahoro make.

Twagerageje guhamagara ku biro by’uhagarariye igihugu cy’u Rwanda muri Uganda kugirango bagire icyo bavuga kuri abo Banyarwanda Uganda yataye muri yombi, ariko telefoni yo mubiro ntibayitaba.

VOA