Victoire Ingabire aramagana abamwiyitiriye kuri twitter bashaka kuyobya abanyarwanda.

Victoire Ingabire

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa twitter, Perezida w’ishyaka DALFA-Umurinzi, Victoire Ingabire Umuhoza yamenyesheje abamukurikira ko hari abashatse kuyobya abantu bagafungura konti ya twitter ijya kumera nk’iye bagashyiraho n’amafoto ye n’ibindi.

Nk’uko Victoire Ingabire Umuhoza akomeza abivuga ngo muri iyo konti y’impimbano mu izina “Victoire” bo banditse “Victoir” haburamo inyuguti ya “e”.

Ikindi cyambika ubusa abagerageje gukora icyo gikorwa kigayitse ni uko iyo konti yitiriwe Victoire Ingabire Umuhoza yafunguwe mu 2020 ikaba inafite abantu 246 gusa bayikurikira. Nyamara abasanzwe bakurikira Victoire Ingabire Umuhoza kuri konti ye nyayo basanzwe babona ko yafunguwe mu 2010 ndetse ifite n’abayikurikira barenga 14000.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byibasiye abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kuko mu minsi ishize ibikorwa nk’ibi byibasiye umunyapolitiki, Faustin Twagiramungu wahoze ari Ministre w’intebe mu Rwanda, ubu akaba ari Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Nk’uko byanagenze igihe hari abashatse kwiyitirira Bwana Faustin Twagiramungu, kuri ubu ibyanditswe n’abashatse kwiyitirira Madame Victoire Ingabire byahise bikwirakwizwa n’abasanzwe bakwirakwiza propaganda ya Leta y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga. Nabibutsa ko na bamwe mu bayobozi twajyaga twibwira ko biyubashye batajya batangwa muri uyu mukino aho basangiza ubutumwa buba bwatangajwe n’izo konti zishaka kwigana iz’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Muri abo bayobozi twavugamo nka Jean Marie Vianney Gatabazi, uyoboye intara y’amajyaruguru, Ingabire Marie Immaculée, uyoboye Transparency International Rwanda n’abandi…

Victoire Ingabire aravuga ko yandikiye ikigo nkoranyambaga cya Twitter, yasabye Twitter kumutabara kubera ubutumwa buri kuri konti ariko we akavuga ko atari ubwe nyamara buriho ni ifoto ye. 

Uyu munyapolitiki kandi yabwiye BBC ko iyo konti imwigana biboneka ko yakozwe n’abantu b’abahanga ngo kuko bitoroshye kumenya ko atari iye by’ukuri.

Avuga kandi ko abona ari ubundi buryo bushya bwo kwibasira abatavuga rumwe na leta.

Madamu Ingabira yavuganye na Jacques Niyitegeka wa BBC Gahuzamiryango, atangira amusobanurira uko byamugendekeye.