Umunyamakuru Ndorimana Semana yitabye Imana.

Ndorimana Semana

Yanditswe na Marc Matabaro

Umunyamakuru Ndolimana Semana wamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga yitabye Imana azize uburwayi kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019.

Ndolimana Semana yakoreye ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ndetse no mu mahanga akaba yaragiye yifashishwa n’ibitangazamakuru bikomeye mpuzamahanga nka BBC Gahuza Miryango na Radio Ijwi ry’Amerika mu busesenguzi ku karere k’ibiyaga bigali cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagiye acisha inyandiko zitandukanya mu binyamakuru bikorera mu mahanga nka The Rwandan ndetse no ku rubuga ihame.org yari yarashinze.

Yakoresheje cyane urubuga rwa Facebook na Whatsapp mu gutanga ibitekerezo ku izina rya Muhire Christopher cyangwa Kanuma Christophe.

Yitabye Imana ku myaka 42 aguye i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yabaga. Yafashwe n’uburwayi butunguranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 ku mugoroba, ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro Aga Khan University Hospital i Nairobi ni naho yaguye.

Imana imuhe iruhuko ridashira