Umunyarwanda ukekwaho jenoside yatawe muri yombi mu Bufaransa

Umunyarwanda witwa Innocent Musabyimana w’imyaka 40 yatawe muri yombi mu mujyi wa  Dijon mu Bufaransa, akaba yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare muri jenoside.

Kugira ngo afatwe byaturutse ku rupapuro rwo kumufata rwatanzwe n’abayobozi b’u Rwanda bifashishije polisi mpuzamahanga Interpol mu Gushyingo 2012, urwo rupapuro rwasabaga abayobozi b’u Bufaransa gufata uwo mugabo akoherezwa kuburanira mu Rwanda ruvuga ko ari muri ako gace ka Dijon. Bishoboke ko hari abakorana na Leta y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bufaransa batanze ayo makuru.

Ubushinjacyaha bw’i Dijon buvuga ko butazi uko uwo mugabo yahageze n’igihe yahagereye, ubundi yakurikiranaga amasomo ajyanye no kuba umushoferi (chauffeur-livreur) ahitwa Longvic ngo ntiyakundaga kwigaragaza cyane.

Umushinjacyaha w’i Dijon akomeza avuga ko uwo mugabo ikibazo cye kizigwa n’urukiko rw’i Dijon kuri uyu wa 30 Mutarama 2013 ngo higwe niba icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cy’uko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda cyashyirwa mu bikorwa cyangwa ntigishyirwe mu bikorwa.

Ibi bije nyuma y’aho umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Bwana Martin Ngoga atangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko u Rwanda ruzarega u Bufaransa kuba budakurikirana abakekwaho jenoside.

Ubwo burakari bwa Leta y’u Rwanda bwatewe n’uko mu minsi ishize ubutabera bw’u Bufaransa bwemeje ko umupfakazi w’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda, Madame Agathe Habyalimana ahabwa ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa ndetse ubwo butabera butera utwatsi icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cy’uko abanyarwanda babiri baba mu Bufaransa boherezwa mu Rwanda kuko ubwo butabera bwasanze ibyo Leta y’u Rwanda ibarega bifite imvo za politiki, abo bagabo ni Bwana Vénuste Nyumbayire na Bwana Rafiki Hyacinthe Nsengiyumva.

Marc Matabaro