Perezida Kagame niyibeshya agahindura itegeko-nshinga azaba akojeje agati mu ntozi!

Amakuru agera ku rubuga The Rwandan aturuka ku bantu bakomeye muri FPR n’igisirikare mu Rwanda ndetse n’ababihozemo bakaba barahunze igihugu aravuga ko hari umurwi w’abasirikare n’ibindi bikomerezwa mu butegetsi bw’u Rwanda byiteguye guhirika byaba ngombwa bigahitana Perezida Kagame mu gihe yaba ashatse guhindura itegeko nshinga ngo yongere yiyamamaze mu 2017.

Nk’uko ayo makuru abivuga ngo hari benshi babona kugundira ubutegetsi bya Perezida Kagame bishobora gutera ingaruka zikomeye ku banyamuryango ba FPR n’abatutsi muri rusange, bakaba bifuza ko ubutegetsi aho kubakirwa ku izina rya Kagame wenyine bwakubakirwa kuri Système ya FPR ku buryo abantu bo muri FPR bajya basimburana ku butegetsi hagati yabo nk’uko bigenda mu gihugu cy’u Bushinwa. Ibyo ariko Perezida Kagame n’ibyegera bye bya hafi ntabwo babikozwa kuko Perezida Kagame bivugwa ko ngo yishyize mu rwego rwo hejuru ku buryo asigaye asuzugura impanuro z’abantu bo mu ishyaka rye rya FPR, ndetse inshuti z’amahanga n’umutungo byakagombye gufasha FPR nk’umuryango Perezida Kagame yabihinduye ibye byose abandi bo muri FPR nta jambo bakigira ndetse nta n’ubwo bakigishwa inama.

Abo bantu bakomeye mu gisirikare no muri FPR babona iyo mikorere ya Kagame igiye kuzabaroha bose kuko uko kwiharira gutuma ingufu za FPR zigabanuka kuko hari benshi bamaze kuba abarakare bari mu gihugu no mu nzego z’ubuyobozi ku buryo biteguye gukorana n’abarwanya ubutegetsi cyane cyane abibumbiye mu ihuriro RNC.

Ubwo buryo bushya bwo gukora bwa Kagame n’akazu ke butuma ngo abatutsi benshi bari bashyigikiye FPR bibaza icyo barwaniye bakayivamo abenshi mu ibanga, ubu ngo kuva aho ihuriro RNC rivukiye abatutsi benshi ntabwo bakizewe ahubwo FPR igerageza kwiyegereza abahutu akaba aribo ishyira imbere ikabizeza ibitangaza akaba aribo ikoresha mu kuneka abatutsi batizewe. Ubundi buryo bukoreshwa ni ukwiyegereza abitwa abacikacumu cyane cyane umuryango wa Ibuka n’ubwo mu myaka ishize batari bitaweho, ikigamijwe ni ukubatera ubwoba babumvisha ko Kagame ariwe ubarinze ngo navaho bazatotezwa cyangwa bakihorerweho n’abahutu ibyo bakoze nyuma y’intambara cyane cyane mu gihe cya Gacaca ku buryo bagizwe nk’umuzindaro wo kuvugira ubutegetsi.

Ayo makuru akomeza avuga ko abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bakomeye muri FPR batizewe cyane cyane bo mu bwoko bw’abatutsi bagenzurwa bikomeye, telefone zabo zirumvirizwa, ubutumwa bwabo burasomwa kuko ngo basanga hagize abandi bantu bakomeye bahunga nk’uko byagendekeye Lt Gen Kayumba Nyamwasa, FPR n’ubutegetsi bwa Kagame bwasigara iheruheru. Hari umwe mu basirikare bari bakomeye mu ngabo za RDF wabwiye umunyamakuru wacu ko ikizitira benshi guhunga ari uko bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’igihugu cya Espagne ndetse n’u Bufaransa, ngo iyo bitaba ibyo benshi baba baragiye kera. Ikindi ngo kibatera ubwoba ni uko hari abahutu benshi bifuza ko abahoze muri FPR bose baryozwa ibyo FPR yakoze nta kurobanura. Ngo iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa ryari rigamije kumuhitana ku giti cye ariko ngo hagamijwe no gutera ubwoba abandi bashoboraga gufata iy’ubuhungiro.

Ubu ngo mu bayobozi b’ingabo n’aba FPR harimo benshi bifuza ko ibintu bihinduka hakabaho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi, ariko bakizezwa ko batazakurikiranwa mu bucamanza cyangwa ngo bakwe imitungo yabo ndetse hari abavuga ko biteguye gusangira ubutegetsi n’abarwanya ubutegetsi biganjemo abahutu mu gihe bahabwa icyizere n’imyanya yajya igenerwa abatutsi ngo badakandamizwa mu gihe amashyaka yiganjemo abahutu yaba yatsinze amatora ku bwinshi.

Ndetse umwe mu bikomerezwa bya FPR yabwiye mugenzi we ati: ”Niba dushaka ko FPR izagumaho, tukaba dushaka kubaho neza mu minsi iri imbere nta kundi twabigenza tutagabanye ubutegetsi na ziriya ”nterahamwe” naho ubundi dushobora kubibura byose, navukiye hanze sinshaka kuzasazira hanze ndi umukene nirirwa mu manza nk’izo bariya bahutu barimo”.

Kagame yahisemo kwiyegereza abahutu b'ibikoresho ngo bamufashe kugenzura abatutsi batizewe
Kagame yahisemo kwiyegereza abahutu b’ibikoresho ngo bamufashe kugenzura abatutsi batizewe

Hari abagereranya icyemezo cya Perezida Kagame yafata cyo gukomeza kugundira ubutegetsi nyuma ya 2017 nk’imbarutso yatuma ibintu biba bibi mu gihe bavuga ko ubutegetsi bwa FPR busanzwe butorohewe.

Ikigaragara cyo ni uko icyemezo cya Perezida Kagame cyo kongera kwiyamamaza gishobora gutuma benshi mu bari mu butegetsi bwe bamurwanya bivuye inyuma, kandi na Perezida Kagame ubwe arabizi ni nayo mpamvu ahitamo kujijisha avuga ko ”yambuka ikiraro ari uko akigezeho” akirinda kuvuga ngo atobore kuko bizwi ko afite gahunda yo kugundira ubutegetsi.

Hari abavuga ko ashobora kuva ku butegetsi agashyiraho umuntu wundi yizeye yajya ategekeramo, ariko ibi nabyo biragoye kuko igihe cyose Kagame yaba atagifite ubudahangarwa nka Perezida w’igihugu yaba yishyize mu menyo ya rubamba, ni ukuvuga ko n’iyo atafatwa ngo afungwe ntabwo yaba agishoboye gusohoka mu Rwanda, ibihugu by’i Burayi n’Amerika byo yaba yibagiwe kuzongera kubikandagiramo ndetse no muri Afrika yajya agenda yikandagira kandi aracyakeneye kurya iminyenga mu ndege ze, gucunga imali ye iri hirya no hino ndetse no kurara mu mahoteli ahenze.

Tubitege amaso!

Ben Barugahare

Ben Barugahare

18 COMMENTS

  1. ubu se sha wowe ushaka gutera president wacu ubwoba ,bimazeiki ko kagame ntabwoba ba mutera,urongera uti reka nteranye kagame na basirikare be,rekeraho ntawagutumye ,ubu warangije kunva ikiganiro yagiranye na ba journaliste wowe uhita wibwira ko ashaka kugundira ubutegetsi uti reka muteranye ,mutere nubwoba ko abasirikare be batabyishimiye ,ntugahimbe,andika ngo nibaza ko byazagenda gutrya ureke kuvuga ngo hari uwavuze kuko ntabwo ubwira ibicucu tuzi ubwenge ibyo byifuzo byawe bisubize mu bwonko bwawe wibeshye

  2. barugahare we urimo kuraguza umutwe!! iyo ni imitwe, kagame ni perezida w’u Rwanda, abaturage niba bamushaka azatorwa, ibindi ni itiku.

  3. Urakoze ku bw’iyi nkuru ariko mujye mwandika ikinyarwanda neza.Ntimukitiranye inshinga n’icyungo (est/et en français)

  4. Ibi bivugwa muzabona ukuri kwabyo bidatinze ntacyo yabeshye mwe ahubwo murasinziriye cg muri mubadashaka demokarasi no guca akarengane

  5. Bwana Kagame,

    Umva ko wigize igabo, ngaho tinyuka uhindure iryo tegeko nshinga!! Bitinyuke rwose!!! Si ukurihindura gusa mvuga, ndavuga kurihindura ngo ubashe kongera kwiyamamaza! Ese ubundi wamaze urwo uri ho n’iyi mandat ukayirangiza!!

    KABI KABI , nzakugaya nutabikora!!!

    • Ariko sha niyo Kagame atakiyongeza indi manadat, wowe ntiwatorwa. Nta nubwo uzwi. nkubwo uramaranira iki? kandi ubu wasanga warize? wize ubujiji!!!!!!!!

  6. ni hahandi hanyu dufite Perezida dukunda, ibi byoise bizabagiraho ingaruka mwe mwirirwa mumutuka, nta na kimwe muzakora.

  7. Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba umwishe kandi ngo igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda!Amaherezo ya Kagame ashingiye kuri ririya tegeko nshinga….niyibeshya akarihindura agamije kwiyongeza mandat ….kwisha n’abamuciraga akari urutega bazahita bamukuraho amaboko…aha ndashaka kuvuga les pays donateurs…na baba bacugizi be nko Blair na Suzan….inkomamashyi murarye muri menge amazi si yayandi….

    • Kagame niyo yasimburwa, yasimburwa n’ufite ibitekerezo byubaka nk’ibye. Naho abameze nkawe wiyise Rukundo nta mwanya tuzabaha mu Rwanda. Rukundo, nkubu urashya wokora iki? Uragahera iyo wagiye!!!

  8. Kagame mumureke, usamba ntaho adapfunda umutwe! Yahindura itegeki-nshiga atarihindura , iminsi ye irabarirwa ku kiganza kimwe. Kimwe mubimpa icyizere nuko bagenzi be (FPR n’abatutsi ) bazamwiyerekera ingaruka zibyaha yakoze agikora. Mumvashe twongere duti: Stop Kagame.

  9. Niba ar’uko bimeze uyu musaza arashaka gusaza yanduranyije!!! Ikiza nukubaha icyo itegeko nshinga riteganya! Ntampamvu yo kuritobanga.

  10. Ariko Sha Simwe mwirirwaga muvuga ngo inyenzi zifite amayeri 1000? Ubu se mwibwira ko hari na 200 zari zerekana? Buretse muzaba mureba!!!!! Reka mabwire ahandi hari agakino mutazi, bimaze kugaragara ko mu Rda abantu bakunda umupira. Ngaho nihagire umbwira impamvu APR FC yagabanyirijwe ingufu ubu ikipe ya Rubanda nyamwinshi RAYON ikaba ariyo iri kubakwa cyane? Muri abana sha!!!!! Amayeri ntimuzakina nayo kuko nimenshi. Ngaho nihagire igicucu kimbwira ikigambiriwe kuri ako kantu koroshye ko mumupira w’amaguru maze menye ko muzi ubwenge.

Comments are closed.