Urubanza rw’abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa ruragenda rwegera umusozo

    Johannesburg- Ikinyoma cya Leta ya Kigali n’intore zayo cyaba kigiye kurangirana n’umwaka wa 2013. Ibi bikaba byaragaragaye mu cyumweru gishize hano mu rukiko rwa Jeppestown mu mujyi wa Johannesburg ubwo umwe mu bashinjwa gushaka guhitana Generali Kayumba Nyamwasa, ariwe Amani Uriwani(aka Uwimana Rukara), yitabaga urukiko.

    Mu buhamya bwo kwiregura yagaragaje ko Umugambi wo guhitana Generali Nyamwasa bawumugejejeho kugirango abafashe gushaka ibisambo bizawushyira mu bikorwa, ariko uwitwa Vincent ubu ubarizwa mu Rwanda kuko we yatorotse igihe abandi bafatwaga, ariwe wamusabye ko bamufasha muri ubwo bugizi bwa nabi.

    Ngo yamubwiye ko ari umuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria ashaka ko batera iwe bakamwiba amafaranga menshi. Amani Uriwani yamumenyesheje ko ako kazi kazabahenda ariko Vincent we amubwira ko ikitabuze ari amafranga, hagati aho bakoze gahunda maze baza guhurira kuri Station ya lisansi ku muhanda witwa Corlette drive. Rukara akaba yari azanye nabo ngo yagombaga gukorana nabo ubwo bujura aribo Kamali na Mukatiri.

    Kamali rero nawe yaganiriye na Vincent amubwira uko ibintu bigomba gukorwa, yahise abambwira ko bamuha akanya gato akajya kubazanira amafaranga ya avance ni uko abazanira ibihumbi makumyabili by’amarandi (amafaranga akoreshwa muri Afrika y’Epfo). Vincent yahise ajyana na Kamali kumwereka aho inzu y’uwo mu Nigeria bashaka kwiba atuye ariko bagaruka amusaba ko bagomba noneho kwica wa muntu! Ibyo rero byabateye urujijo bituma batangira kwibaza niba koko uwo muntu ari umuNigeria ari we cyangwa ari umunyarwanda. Bahise bafata icyemezo cyo kwirira ayo mafaranga ntibagira icyo bakora. Bukeye barongera bahurira ha handi babaha urufunguzo rw’aho wa muntu atuye.

    Kuva icyo gihe Rukara yagumye kwihishahisha Vincent yamuhamagara ntiyitabe telefone ye! Hashize iminsi Rukara ari muri Salon de coiffure y’uwitwa Kalisa Mubaraka telefone ikagumya ihamagara kugeza ubwo uwo Kalisa amubajije impamvu atitaba! Rukara ati umpamagara ndamuzi ni abanyarwanda bashaka kwicana, ati se uwo bashaka kwica uramuzi ati: bambwiye ko ari umuNigeria ariko jye(Rukara) nabonye asa n’abanyarwanda. Kalisa aramubwira ati nanjye se mwashyizemo nkirira ku ifaranga, Rukara aramubwira ati nta faranga ririmo ahubwo niba uyu muntu bashaka kwica umuzi wamumenyesha!

    Bukeye Kalisa aramuhamaga aramubaza ati: Ese ibyanyuze kuri Television wabibonye? Rukara ati oya, ati se wabonye ko hari umujenerali w’umunyarwanda barashe. Kalisa aramubwira ati se buriya si ba bantu bawe wambwiraga, undi ati byashoboka ariko si jyewe. Hanyuma bakorana gahunda ko aza kuza mu rugo rwa Kalisa bakabiganira.

    Bukeye ajyayo ariko aramubura ni uko abwira umugore wa Kalisa ko agaruka sa munani. Hagati aho Kalisa yari yamaze kubimenyesha Police ni uko Rukara ahageze ahita atabwa muri yombi, yemerera police ko ibyo bintu abizi ndetse atanga na nomero zose za ba bandi aribo Mukatili, Kamali, na Vincent ni uko police ibacakira bose gutyo.

    Ubu buhamya rero bukaba buhuye n’ubwo ubushinjacyaha bwatanze. Ikigaragara ni uko Rukara, abo yari yateguranye umugambi mubisha baje gusanga we yishimiye kurya amafaranga make yari amaze kumugera mu mufuka, akirengagiza menshi yari akiri inyuma igihe bashoboraga kwica General Nyamwasa. Icyo bakoze rero bamuciye inyuma bajya kurangiza uwo mugambi mubisha we atarimo.

    Ikigaragara rero ni uko urubanza rugeze mu marembera, bikaba biteganywa ko niba nta kerereza-rubanza ribaye ku mpande z’abunganira abaregwa dore ko uko uru rubanza rutinzwa ariko bahebwa akayabo na leta y’u Rwanda, kandi kuri bo ntacyo bibatwaye, uyu mwaka uzajya kurangira narwo rwarasomwe.

    Ikindi ni uko nyuma y’ibimaze kuvugirwa mu rubanza kuva rwatangira ntawugishidikanya ko Leta ya Paul Kagame ariyo yihishe inyuma y’aya mahano! Ya theorie yimakajwe cyane na leta ko General Nyamwasa yirashe yaba igiye kurangiza igihe maze ukuri guciye ku munzani w’ubutabera kukajya ahagaragara abanyarwanda bakiruhutsa. Kagame na bagenzi be dossier yabo ikongerwaho undi mugereka. Tuzakomeza tubagezeho amakuru y’uru rubanza uko azajya atugeraho.

    JD MWISENEZA
    JEPPESTOWN MAGISTRATE COURT
    JOHANNESBURG

    Comments are closed.