Umunyemari Mironko ati: ukubita umugabo kera ukamumara ubwoba!

MIRONKO Francois Xavier

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku nshuro ya mbere Umunyemali akaba n’umunyenganda MIRONKO François Xavier aratoboye agira icyo avuga ku gikorwa cyo gufunga umuhungu we Mironko Jean Pierre n’ibirego avuga ko bidafite ishingiro byo kumushinja kwiba umuriro.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika uyu munyemali yasobanuye ko imyaka yose amaze akora , haba mu ruganda rwe rukora ibya plastiki haba no mu izindi zikora ibindi, nta na rimwe yigeze yiba umuriro. Yavuze ko  muri iyi minsi izi nganda zitari gukora, akibaza rero ukuntu bakwiba umuriro mu gihe badafite n’icyo kuwukoresha , batarigeze bawiba bafite icyo bawukoresha.

Mu ijwi ririmo ikiniga, Mironko ntiyiyumvisha ukuntu ikigo REG gishinzwe amashanyarazi mu Rwanda aho kumuha ibisobanuro by’uko ahamwa n’icyaha cyo kwiba umuriro, REG yamusabye kwishyura miliyoni 10 z’amafaranga y’amanyarwanda kugira ngo basabe RIB kurekura umuhungu we, ari na we Muyobozi w’uru ruganda. Avuga ko yihutanye amafaranga mu buryo bwihuse, ariko bakarenga bakanazamura dosiye mu bushinjacyaha.  Mironko avuga ko REG irimo abaterabwoba, kuko banabwiye umuhungu we ko bazamwumvisha, Mironko akibaz auko ibyo bikibaho muri iki gihe, by’umwihariko mu gihugu nk’u Rwanda.

Nubwo kandi bamusabye izi miliyoni icumi zidafite icyo zishingiyeho, nta n’aho zigaragara mu mategeko y’u Rwanda. Ingingo ya 11 y’Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga amashanyarazi mu Rwanda ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mironko François avuga kandi ko babanje kugera mu ruganda  rwe inshuro nyinshi bagenda bagaruka,  barujagajaga nk’urutagira nyirarwo, akabyita agasuzuguro gakomeye. Yanibukije ko atari ubwa mbere umuhungu we agezwe amajanja, ibi byose akabifata nko guterwa ubwoba bigeretse ku gushaka guhindanya izina ry’uruganda rwe, ibyo yita ko batazashobora.

Ikiganiro cyihariye yahaye umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Baguruwubusa mwacyumva hano hasi:

1 COMMENT

  1. Ahubwo we wari zaratinze kumusubiza kw’isuka cyangwa amavi yarakobotse apfukamiliza… Naho ubundi ntiyaruta ba Rujugiro, Rwigara n’abandi dore ko bo ntibashobora kugerekwaho icyaha cy’inkomoko nk’uko zabikoreye Felicien Kabuga. Rero ngo Mironko yabyiniraga ku rukoma ngo yiciye burundu ku munya Byumba w’iwabo bahiganwaga mu gukira muli Repubulika ya kabiri. None agiye kuzapfa yandavuye Inkotanyi yayobotse akazitura akaziramya igihe zabaga zatsembye abaturage b’iwabo i Nyabishambi… zimweretse ko uretse n’igihutu cy’igikiga nka Mironko, nta muntu ugomba gukirira muli ruriya Rwanda ngo abe ku rwego rwa Kaga Kagame cg RPF ye. Uwo aba arwikatiye yicira urwo gupfa nka Assinapol Rwigara cg kwangara nka Tribert Rujugiro.

Comments are closed.