IMITIMA IBUNGA: IGICE CYA 3

Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

« Umugambi ni umwe : urukundo rw’u Rwanda no kuzahora mwibuka »

            (Cécile Kayirebwa, Ubutumwa, 2014)

Za mpunzi za kera

Ntahwemye kuzirikana

Nategereje ko zitahuka

Amaso ahera mu kirere.

Zahakaniwe gucyurwa

Ngo zitahe ku neza

Zirema umutwe w’ingabo

Ziwuha izina ry’INKOTANYI.

Muri mirongo cyenda

Mu kwezi kwa Nzeri

Umushumba wa Kiriziya

Aza gusura u Rwanda.

Yabaye agisezera

Yerekeza i Burundi

Za Nkotanyi ziratera

Ku ya mbere Ukwakira.

Intambara iraturika

Ituruka za Bugande

Yinjirira za Byumba

Imara imyaka ine.

Maze intambara ica ibintu

Abantu bava mu byabo

« Ibyitso » byuzuzwa gereza

Ari itegeko rya Leta.

Abo bitaga ibyitso

Bari Abatutsi bajijutse

N’abari bakungahaye

N’Abahutu bishishwaga.

Abo nibuka, namenye

Barimo Kagiraneza

Umwigisha w’indimi

Mu ishuri ry’Indatwa.

We yafunzwe rugikubita

Bamuta mu buroko

Aborera ku Karubanda

Ahatsindwa na macinya.

Izindi nzirakarengane

Zo zagize amahirwe

Ziza kwitwa abere

Nyuma y’amezi atabarika.

Basezererwa ari ibihumbi

Barahahamuwe n’ubutegetsi

Bwigishaga ubumwe n’amahoro

Batakaza ikizere mu gihugu

No mu bayobozi bacyo

Bimitse ivangura

Bashingiye ku moko

N’uturere rugeretse.

Amahanga abyitamo

Atumira abari bahanganye

Bitabira imishyikirano

Arusha muri Tanzaniya.

Intambara y’Ukwakira

Yaturutse i Kagitumba

Yica kurusha macinya

Aho iciye igacucuma.

Si ukwanika imirambo

Za Byumba na Ruhengeri

Aho ishinze ikirenge

Impunzi zikahahunga.

Ibihumbi amagana

By’abavanywe mu byabo

Bagahora bikoreye akarago

Ngo bahungishe amagara.

Urugamba rugeze i Mugambazi

Abahungaga itsimbaniro

Binugika i Nyacyonga

Mu nkengero za Kigali.

Abapfaga ubutegetsi

Amasezerano y’amahoro

Banga kuyubahiriza

Ntibita ku baturage.

Umukuru w’igihugu

Na none akora iyo bwabaga

Afata indege n’abamushagaye

Ajya gushakisha amahoro.

Agaruka gutangariza igihugu

Imyanzuro yagezweho

Mu mishyikirano ya nyuma

Yabereye muri Tanzaniya.

Ku mugoroba w’akabwibwi

Indege rutemikirere

Ihaguruka i Daresalamu

Mu cyambu cy’amahoro.

Ihetse abakuru b’ibihugu

By’u Rwanda n’u Burundi

N’imbaga ibaherekeje

N’abaderevu b’abazungu.

Iyo nyoni y’icyuma

Yahuranya Akagera

Igihe inka zinikizaga

Iba igeze za Masaka.

Maze igihe igiye kururuka

Abagome bayiteze igico

Bayirasa ibisasu nyamunini

Bivugana abaganwa.

Abari barekereje

Bategereje imbarutso

Ngo batsembe Abatutsi

Batangira umugambi mubi.

Mu kanya gatoya

Birara mu Batutsi

N’Abahutu bitaga ibyitso

Babatsinda mu mago.

Amarira n’imiborogo

Biba umukwira muri Kigali

Imivu ya mbere y’amaraso

Itemba muri iryo joro.

Umunsi ukurikiyeho

Icumu ntiryunamuka

No mu ntara rirabica

Abantu bicwa nk’inyamaswa.

Leta nshya y’inzibacyuho

Yiyitaga iy’« Abatabazi »

Ibuza Abahutu kugira ibambe

Ibabuza gutabara umuturanyi.

Ica iteka ritanga

Uzarenga ayo mabwiriza

Akarangwa n’ineza

Akarengera Umututsi.

Abantu bakuka imitima

Bamwe bahinduka amashitani

Uwo batunze agatoki

Agaterwa n’INTERAHAMWE.

Iminsi irahita indi irataha

Amezi arenga atatu

Itotezwa ry’izo nzirakarengane

Rigikomeje umurego.

Kuba Umututsi mu Rwanda

Bihinduka icyaha

Gihanishwa no kwicwa

Nta kindi gicumuro.

Ari umwana w’uruhinja

Ari umwari n’umwangavu

Ari abagore n’ingimbi

Ari ibikwerere n’amariza.

Ari umugore, ari umugabo

Ari agasaza kameze imvi

Ari agakecuru rukukuri

Bapfaga kuba bitwa Abatutsi !

N’abana bato cyane

Barerwaga mu binyoni

Bacyanitse ibihanga

Nta rwango bagira mu nda.

N’abari ku ibere icyo gihe

N’ibitambambuga by’ibisage

Byari abaziranenge

Bakiri ibisekeramwanzi.

Abaturanyi banjye

Twabanaga neza

Tugasangira urwagwa

Tukararana inkera.

N’abana twakuranye

Twajyanaga mu minazi

No gusoroma amasirasi

Mu bisambu by’i Musumba.

Ab’urungano rwanjye

Twareranywe turi bato

Mu mashuri y’ibanze

Mu ntambara y’ubujiji.

Abo twamenyanye bose

Mu rwunge rw’amashuri

Rw’Indatwa n’Inkesha

Bitaga « mu Gishariti ».

Inosenti Kabayiza

Wantozaga ubwenge

Bw’indimi z’amahanga

Akabikorana ubuhanga.

Keresansi Mukanyandwi

Umukobwa w’umutima

N’ikibibi mu maso

Nakundaga cyane.

Na Firimini Mupagasi

Wansobanuriye ubumenyi bw’isi

Ntaramenya yuko

Iyi si yameze amenyo.

Abo twabanye kivandimwe

Twigira ubupadiri

Badutoza ubushumba

Muri Seminari nkuru…

Intambara yubura umutwe

Hagati y’u Rwanda n’Inkotanyi,

Urusaku rw’amasasu

Rusakara muri Kigali.

Mu ntambara y’inkundura

Yo guhirika ubutegetsi

Bwatsembaga Abatutsi

Za mpunzi ntizasonerwa.

Izo mpabe z’Abanyarwanda

Zahungiye ubwayi mu kigunda

Bazahuramo amasasu

Nyacyonga ihinduka umuyonga.

Abarokotse icyo cyorezo

Nta rengero ryabo 

Nta wuzi aho batuye

Cyangwa aho baguye.

Uko bwije, uko bucyeye

Ingabo z’igihugu za kera

Ziyitaga Inzirabwoba

Zigata ibirindiro byazo.

Inkotanyi zikabitahamo

Abaturage zihasanze

Bakaba ingaruzwamuheto

Amahoro bakayaheba.

Aho zagize ubutwari

Ngo zitwame umunyacyaha

Zimushyikirize inkiko

Ahanishwe amategeko

Inkotanyi z’amarere

Zadukana amatwara

Yo kwica aho ziciye

Zidaciye urubanza.

Zirangije Byumba

Ziyogoza Kibungo

Ziterera mu Bugesera

Zihakongeza iyo nkongi.

Kiriziya yari yarazahaye

Abakoze itsembabwoko

Barayihekuye bikomeye

Mu ngeri z’abihaye Imana.

Aho Inkotanyi ziziye

Na zo ziyishyiramo

Ntizita ku miziro

Ziyica umutwe i Gakurazo.

Mu kwica abashumba

Ntibareka intama

N’agatama gatoya

Katabazaga ababyeyi.

Uwakishe ntiyashishwa

Akamishaho amasasu

Gacikamo kabiri

Ku bibero by’umusenyeri.

Mu gutoteza Kiriziya

Uwo musaza Gasabwoya

Na we ntiyarusimbuka

Bose barimburwa iryo joro.

Impunzi zitabarika z’i Kabgayi

Zahungiye ubwayi mu kigunda

Kuko inkotanyi zahageze

Zigasya zitanzitse.

Ubwo byacikaga mu gihugu

Wafashe utwangushye

Uhunga inkongi y’umujyi

Maze bakwicira umugabo.

Ibyo bihe byari bigoye

Igihugu cyuzuye amacumu

Ukomera ku bana bawe

Sheja na barumuna be.

Wari wuzuye amizero

Ntiwigeze ukeka

Ko warokoka Interahamwe

Ngo uhekurwe n’Inkotanyi.

Ubwo bwicanyi bukomatanye

Bw’Interahamwe n’Inkotanyi

Buzahaza u Rwanda

Burihindura nk’irimbi.

Barukora batyo mu nda

Baruhirikira mu nyenga

Baruroha mu cyunamo

Baruzirika ku nzigo.