Amayeri yo kuburanishiriza Kabuga mu Rwanda

Félicien Kabuga

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umuherwe Kabuga Félicien ni we wari witezwe gufatwa bikaba inkuru nkuru kurenza izindi mu bafashwe bose bahigwa na Leta ya Kigali ngo ibacire urubanza. Nyamara gufatwa kwe ntibyabaye inkuru ikomeye i Kigali, ntibyishimiwe nk’uko bari basanzwe bishimira ifatwa ry’abandi batari no ku rwego rwe, Kigali ngo ikazashirwa ari uko aburanishirijwe mu Rwanda!

Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abari mu Rwanda babikurikiraniye hafi bavuga ko kutishimira cyane ifatwa rya Kabuga byatewe no kuba u Rwanda rwarifuzaga kumwifatira ubwarwo rukanamwiburanishiriza, nyuma y’aho abaye umwe muri batatu Urwego rwashyiriweho gukomeza akazi k’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rutangarije ko nafatwa atazigera ahabwa u Rwanda.

U Rwanda rukaba rwari rumwitezeho kwigarurira ubutunzi bwe no kumumurika nk’umuhigo mu rwego rwa propaganda, kuruta uko rwari rumutegerejeho inzira z’ubutabera.

N’ubwo kumuhigisha uruhindu ngo bamugwe gitumo bamushimute bamujyane i Kigali bitagezweho, Leta y’u Rwanda yakomeje inzira zinyuranye ikoresheje imbaraga zose ahashoboka hose ngo irebe ko yamuhabwa ikamuburanisha, ariko aho bigeze barifuza noneho ko yajyanwa nibura hafi yarwo ngo abashinjabinyoma rwateganyije bazabashe kujya bagera aho azaburanira Arusha mu buryo butagoranye nta mpungenge ko bamwe batoroka bageze i Burayi bakajya kwishakira amaroko.

Leta yirinze kubijyamo yeruye, ihitamo kubishoramo imiryango y’abacikacumu, abahagarariye imiryango 10 batangiye bandikira Urukiko basaba ko nyuma y’ifatwa rya Kabuga yakoherezwa mu Rwanda ku mpamvu ziswe izo kuburanishirizwa aho ibyaha akekwaho byakorewe. 

Abanditse bose n’ubwo bitwa imiryango icumi, ubusanzwe ni nk’aho ari umuryango umwe gusa « IBUKA » wicagaguyemo uduce two kujijisha no gusakuriza rimwe iteka ngo ijwi rikunde rigere kure.

Nta gisubizo IBUKA n’iyi miryango iyishamikiyeho bigeze bahwaba, bituma Leta y’u Rwanda ishakisha andi mayeri, ayo nayo agacurirwa mu tunama duhuza abayobozi bo hejuru n’abandi bahezanguni baba abantu ku giti cyabo cyangwa se imiryango y’abahezanguni isanzwe izwi muri uwo murongo.

Nubwo Leta itigeze igira icyo itangaza mu byavaga muri utwo tunama twacuraga imigambi inyuranye yo kugira ngo Kabuga azibone aburanira mu Rwanda hapanzwe gahunda yo gusaba ko byanze bikunze ataburanishirizwa i La Haye, ko ahubwo yajyanwa Arusha. Urukiko rwabyumvise vuba, bubisaba u Bufaransa, Urukiko rw’Ubujurire burabyemeza.

Mu gihe mu Rwanda bari batangiye kubyina intsinzi ko akamashu bateze kari kugenda gatanga umusaruro, umuyobozi wa Ibuka yananiwe kubika iryo banga, atangaza ko Kabuga nagezwa i Arusha hazakoreshwa gushyikirana n’Urukiko, u Rwanda rukabyitwaramo neza, kandi akaba ngo yizeye ko bizakunda.

Professeur Dusingizemungu Jean Pierre uyobora Umuryango w’abacikacumu IBUKA yakomeje abisobanura muri aya magambo :

«Impamvu rero dusaba ko uko byagenda kose yazanwa mu Rwanda, ni ukugirango cyane cyane abacitse ku icumu ndetse n’abanyarwanda muri rusange, bashobore kugira uruhare rugaragara muri ruriya rubanza… Azanywe mu Rwanda hari uburyo n’ikibazo cy’indishyi cyabazwa.. Aramutse aburaniye Arusha twasaba y’uko noneho hashyirwaho ubushobozi bwo kugira ngo abacitse ku icumu ndetse n’Abanyarwanda bakurikirane urubanza.»

Prof Dusingizemungu avuga ko n’abo u Rwanda rwahawe byanyuze mu mishyikirano yihariye no kuri Kabuga iyo mishyikirano ikaba ishoboka. Agashimangira ko n’iyo u Rwanda rutakwemererwa kumuhabwa ngo aburanushwe n’inkiko zarwo, ngo hazakorwa ibya ngombwa byose bikenewe kugira ngo Urukiko rwa Arusha ruzamuburanishirize mu Rwanda, hakurikijwe ihame ryo kuba rwemerewe kuburanishiriza ahantu hanyuranye.

Ibi byose biragaragaza ko imitego ya Kigali iteze neza mu buryo bwose bushoboka kandi ko babyiteguye kuva kera, bakaba babishyiramo imbaraga zose zishoboka n’amafaranga menshi cyane. Ese abaharanira ubutabera nyabwo kuri Kabuga bo bari migambi ki ?