Umutwe wa M23 washoboye gufungura imitamenwa ya Banque Centrale i Goma

Mu rwego rw’umutekano amabanki yigenga y’i Goma yari yirinze kugumana amafaranga menshi mu bubiko bwayo, yari yizeye ko Banque centrale izashobora kubaha amafaranga. Ibyo umutwe wa M23 nawo wari ubizi n’uko kuva ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2012, bashatse gufungura imitamenwa ariko birabananira kuko batari bazi imibare y’ibanga ituma bafungura. Ndetse hari ababanje gukwiza amakuru ko amafaranga yari mu mabanki yose y’i Goma ngo Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku yayatwaye igihe yahungaga.

Amakuru atangwa n’ababibonye,ngo umutwe wa M23 wagiye kuzana ibikoresho bihambaye n’abahanga mu gufungura imitamenwa i Kampala muri Uganda bifashishije imashini zitanga amashanyarazi kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo no mu ijoro.

Kugeza ku wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2012 ngo byari byananiranye gufungura imitemenwa ariko ahagana ku wa gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2012 ku manywa, bashoboye gufungura iyo mitamenwa. Umwe mu bakozi bakora mu by’amabanki i Goma yavuze ko imitamenwa yose y’iyo banki yafunguwe ibyari birimo byose babishyira mu masanduku babishyira mu ma modoka yahise yerekeza mu majyaruguru mu nzira igana i Rutshuru.

Mu gihe amabanki yigenga yibwiraga ko agiye gufungura imiryango kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2012 ntabwo byashobotse kubera kubura amafaranga.

Biravugwa ko abasiviri bashyigikiye M23 bashyizwe mu nzego z’ubuyobozi cyane cyane mu nzego z’imali. Ibi bishimangira ibyavuzwe n’abayobozi ba M23 ko i Goma hazasigara abantu babo mu nzego za politiki n’ubuyobozi ariko ntawahakana ko hari n’abarwanyi bazasigara bihishe mu baturage ba Goma.

Andi makuru ava i Goma aravuga ko ingabo za M23 mu gutangira kuva muri Goma zirimo gukora ibikorwa by’ubusahuzi cyane cyane ubw’amamodoka ndetse hari abemeza ko impamvu M23 iseta ibirenge ari ukugira ngo ishobore gufungura imitamenwa ya Banque Centrale i Goma. Kuko igitutu cy’amahanga cyari kinshi ndetse n’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafashe umwanzuro kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2012 ugumishaho guhagarikirwa kugura intwaro (embargo) ku mitwe y’abarwanyi bo muri Congo, ndetse yamagana n’umutwe wa M23. Umunyamabanga w’Amerika, Madame Hillary Clinton we yasabye M23 kuva mu mujyi wa Goma anasaba abakuru b’ibihugu byo mu karere guhagarika inkunga yose baha M23.

Umuvugizi wa M23, colonel Kazarama yavuze ko ingabo zabo zizaba zarangije kuva muri Goma kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ugushyingo 2012.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. iyo mitamenwa yose yafunguwe yabarirwagamo umutungo ungana iki?ariko abanyekongo baba ibigoryi barakanyagwa,dore ko n’ubundi bahora banyagwa ibya mirenge,abantu batazi gukoresha umutungo kamere wabo,kugera bahunga imbokoboko nk’aho nta modoka intara yagiraga yo kwikorera izo noti,mwitonde kagame umuhanga mu bujura abereke uko intama zambarwa,namara kubacucura neza neza,abejeje abereke munsi y’ikirenge,1995 umukongomani muri bisi ati umuntu aturuke u ganda akwirukane mu gihugu mbega aseka abanyarwanda cyane ngo ntibari guhunga akagabo gato nka kagame,tuvuge se ko goma yose yirukanse amasigamana kibuno mpa maguru nta bagabo b’ibikwerere barimo ngo barwanye ka kagabo gato ra,burya koko bavuga ukuri ngo ikubise mukeba uyirenzza urugo.

    Kagame ni umujura wa mbere kwisi ahubwo na banki y’isi nabaca mu rihumye azayeza kdi ntibazarabukwa,banki nyafurika yo iri mu biganza bye yamaze guterekayo dr donard kaberuka,,mwabonye aho umuntu asahurwa ayakanuye bamara kuyapakira bagiye ngo nyamara imodoka yayatwaye yerekeje rucuro,congo mwagira ubwenge buke muragatsindwa iyo ugira uti yerekeje i kigali abanyarucuro se ko musangiye imihini ya kagame kimwe cg ni byabindi ngo umugabo anyagiranwa n’abandi ati nyamara nge natose, sha arahava amaze kubigisha kwiha agaciro twe ho yaratwejeje nta n’urwara rwo kwishima dusigaranye.

    Nb:umwanzuro byumvuhore ati ujye wumva bike kdi uvuge bike mwana wanjye,yezu ati umukene nagusaba ufite icyo umuha muhane umutima mwiza,niba ntacyo mubwirane umutima mwiza wigendere, sebanani ati uzumvishe amatwi ashyire ubwenge bwawe kdi ihutire kumva ariko utinde kuvuga.

    Impunzi za byumba mu nkambi ya nyacyonga zihageze abanya-kigali bati izi mpunzi ntakuzikora mu ntoki kubera ari impunzi,bidateye kabiri barakubitika birenze abanya-byumba{muzasome igitabo cya major faustin ntirikina operation champagne}muzumva uburyo bumvishijwe kubera ivuzivuzi rya bamwe barangwa n’imvugo y’ubupfayongo.

    Impunzi zikinjira congo reka si ukwamburwa, n’umuzayirwa utazi kwambara inkweto yabwiraga ministri uvuye mu rwanda ahunze ngo shyira hasi ibyo ufite byose winjire,ndakeka ko uretse kongo n’ibihugu duturanye byivanyemo bitekerezo nk’ibi byahoranye bamwe mu banya-kigali n’abakongomani,utabusya abwita ubumera,ibandi nirimara kubeza muriha agaciro mwa bakongomani mwe b’akarimi karekare,amahoro kuri mwese.

  2. mwene Ngango abateye ya ntosho bita Gatalina arayatwara yose ibisanduka by’imitamenwa bisigara bihamagara,nyamara Magayane yaravuze ati Rwabujindili rurya ntiruhage,uyuu mugabo w’umukonya yaripfiriye mbere y-uko Kagame agera i Kigali,ati bazarya akaribwa n’akataribwa mwagiye mwemera ko imana ivugira mu bantu,,ati hazabaho isubiranamo ry’abo biyicaje ku ntebe, nibyo koko bayiteretseho kuko nta munyarwanda wari kuyishyiraho fpr kuko iriya ntebe si iyinkandagirabitabo nk’izi za fpr yananiye kugera n’ubu,agusubiranamo kwizi nkotanyi ntawe utakuzi,ati hazabaho uducurama tuzarika mu biti byabo biyicaje ku ntebe,abahunze fpr bose aho bari batuye hatahwa n’ibyanira ati isekurume ndwi zizavuka zange konka Kagame afite manda ya kabiri y’imyaka irindwi atazarangiza,ati umwami w’ishyamba azaza kiba,uwo nta wundi ni Leta zunze ubumwe z’Amerika yiba kongo ibinyujije muri za sekurume ndwi zizanga konka, arongera akabivuga neza ati nta ntazarya imisaruro ibiri y’amasaka,byumvikana ko uwa mbere yarawuriye ariko uwa 2 uzamuhagama manda ya kabiri y1imyaka irindwi ntizarangira kandi umwami w’ishyamba azaza kwiba muri ya masekurume arindwi ni ukuvuga amerika irimo kwiba Congo ibinyujije muri ya manda ya kabiri ya Kagame itazarangira.ibihe byiza ukeneye ibindi bisobanuro yabaza kuri uru rubuga nkabimuha kuko ndi inzobere mu kuvumbura ibyihishe ndi inarararibonye.

Comments are closed.