Ubwongereza bwahagarikiye u Rwanda imfashanyo

Ubwongereza bwahagaritse imfashanyo bwahaga u Rwanda buvuga ko ari ukubera ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Congo.

Ubwongereza bwongeye kandi imfashanyo buha Congo kugira ngo bufashe abantu ibihumbi n’ibihumbi bari mu kaga cyane cyane kuva aho abarwanyi ba M23 bafatiye uturere dushyashya mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza DFID cyavuze ko kitazatanga milioni 21 z’ama pound (arenga miliyoni 30 z’amadolari) cyagombaga guha u Rwanda mu kwezi gutaha k’Ukuboza.

Ibyo ngo bitewe n’uko hari ibimenyetso byizewe byerekana ko u Rwanda rufite uruhare mu ntambara iriho irabera muri Congo.

Intambara zongeye kubura mu burasirazuba bwa Congo zatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bata ibyabo ubu bakaba batagira aho barambika umusaya.

Hagati aho Ubwongereza bwangereye miliyoni 18 z’ama pound (arenga miliyoni 27 z’amadolari) ku mfashanyo bwari busanzwe buha Congo kugira ngo ifashe abavuye mu byabo.

N’ubwo icyo cyemezo kizarakaza abategetsi b’u Rwanda bikanezeza aba Congo, nta ruhare runini bigaragara ko bizamara mu guharika iyo ntambara iri muri Congo.

BBC