Urubanza rwa NSHIMYUMUREMYI Eric: Itangazo rya PS Imberakuri

Rishingiye ku rubanza ubushinjacyaha  buregamo umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric  rumaze kuba mu rukiko rukuru rwa Kigali, ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda incuti z’uRwanda,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:

1.      Ishyaka PS imberakuri rirasanga NSHIMYUMUREMYI Eric akwiye guhita arekurwa nyuma yuko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruvuzeko ntabubasha rufite rwo kuburanisha urubanza rwaregewe n’ubushinjacyaha, urubanza rukarwohereza murukiko rukuru rwa Kigali,uyu munsi mu rukiko rukuru rwa Kigali ubushinjacyaha bwavuzeko ibyo urukiko rwakoze ataribyo kuko ntabimenyetso rwabibonera.

2.      Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge NSHIMYUMUREMYI Eric yarezwe ibyaha bibiri aribyo gutunga imbunda atabifitiye uburenganzira no kurwanya abarinzi b’amahoro, urukiko rwa nyarugenge rusanga agomba gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi ngo kuko yarafite umugambi wo kwica Mukabunani umutoni wa FPR mu gusenya ishyaka ry’Imberakuri.

3.      Kuba ubushinjacyaha bugeze aho bwemera ko uwo bukurikiranyeho ibyaha arengana,bukagera naho bwemeza ko nta bimenyetso bwabona bwo gushinja umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro birerekana neza ko nta wundi mugambi warugambiriwe usibye kuboreza NSHIMYUMUREMYI Eric mu gihome bamubuza gukomeza imirimo ye ya politiki,aha kandi niho ishyaka ry’Imberakuri rishimangira ko abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali bakomeje gufungwa bazira gusa ibitekerezo byabo bya Politiki.

4.      Twabibutsa ko bwana NSHIMYUMUREMYI Eric yarashwe n’igipolisi cy’igihugu kuwa 15/09/2011 ku manywa y’ihangu avuye mu rubanza rw’umuyobozi mukuru wa FDU Inkingi Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire,agasomerwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 20/09/2012,akaba amaze imyaka hafi ibiri aborera muri gereza nkuru ya Kigali,aho yabuze n’uburenganzira bwo kwivuza doreko n’isusu bamurashe rikimurimo.

5.      Ishyaka PS Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kwikubita agashya maze ikarekura imfungwa zose za politiki kuko bigaragara ko zifunzwe zirengana.

Bikorewe I Kigali kuwa 17/06/2013

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere.