Urubanza rwa Eric NSHIMYUMUREMYI wo muri PS Imberakuri rwaburanishijwe

Uyu munsi mu rukiko rukuru rwa Kigali rwaburanishije urubanza rwiswe RP 119/12/hc/kig ubushinjacyaha buregamo NSHIMYUMUREMYI Eric, umuyobozi w’akarere ka Kicukiro mu ishyaka PS Imberakuri.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga kukuba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarafashe icyemezo cyo koherereza urukiko rukuru rwa Kigali urubanza, ruvugako ntabubasha rufite bwo kuburanisha ERIC NSHIMYUMUREMYI.

Ubushinjacyaha bwavuzeko butumva impamvu urukiko rwisumbuye rwafashe icyo cyemezo mu gihe bwari bwaruregeye ibirego bibiri aribyo gutunga intwaro atabifitiye uburenganzira no kurwanya abarinzi b’amahoro, kuba rero batararegeye urwo rukiko icyaha cy’ubwicanyi cyangwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi ni uko nta bimenyetso bwari bufite
naho kukuba Eric NSHIMYUMUREMYI yaragize umugambi wo kwica Mukabunani, igihe byabereye ntabwo byafatwaga nk’icyaha kuko itegeko ryakoreshwaga ntiryabihanaga, nta mpamvu rero yo guhindura inyito y’icyaha.

Me Antoinnette MUKAMUSONI abajijwe icyo abivugaho, yavuzeko abibona kimwe n’ubushinjacyaha bityo urukiko ruzasoma icyemezo cy’uko urubanza rwaburanishwa cyangwa rutaburanishwa kuwa 5/07/2013.

Twaganiriye n’abandi banyamategeko bavugako mu gihe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe kiriya cyemezo ubushinjacyaha ntibujurire none bukaba buvugako ntabimenyetso bwabona urukiko rushobora gufata icyemezo cyo kurekura Eric NSHIMYUMUREMYI.

Twakwibutsa ko NSHIMYUMUREMYI Eric yarashwe kuwa 15/09/2011, akaba yararashwe n’urwego rwa polisi y’igihugu ishami rya CID(criminal Investigation Department) saa kumi nimwe na makumyabiri(17h20) akaba yararashwe na PC GATABAZI Jean de Dieu na PC Kagaju ku mabwiriza ya afande Fidele.

Jean Baptiste Icyitonderwa

Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga

PS Imberakuri

2 COMMENTS

  1. DORE IMPIRIMBANYI, TUBARI INYUMA UMUNSI TWAHAGURUTSE NKO MURI ZA TUNISIA NA EGYPT IGIHURU KIZABYARA IGIHUNYIRA,ICYIZA N’UKO AMOKO YOSE UBU NONEHO AMAZE KUBONA IKIBAZO. REKA NA RUKOKOMA AAZE MWIREBERE WE NGO NO GUPFA ARBYITEGUYE ARIKO NGO NTAZAPFUKAMA NGO ARAMYE! VIVE LA DEMOCRATIE!

Comments are closed.