SENATERI EVODE UWIZEYIMANA YARARONGOYE RUBANDA BARAVUGA: UWANZE URUVUGO YAHEZE MU NDA YA NYINA!

Yanditswe na Albert Mushabizi

Mu muco nyarwanda birasanzwe guhururira abageni! Imihango y’ubukwe mu muco nyarwanda mu busanzwe iha umugeni (uwarongowe) n’umukwe (uwarongoye) icyubahiro n’agaciro gahebuje; bigatuma abo bombi batera ubwuzu, bagahururirwa mu birori. Abanyarwanda bo mu bihe bya none baracyakomeye ku muco wo gukunda ubugeni mu buryo buhebuje; ibyo babigaragaje umwaka ushize ubwo bavumiraga Leta y’Inkotanyi ubusanzwe itajya igira ibinya mu gukorera amahano abatuumugeni,cyo gihe ikaba yari yakoreye ubugeni ibya mfura mbi, iburaza ibufungiranye muri Stade, buzira kurenga ku mabwiriza ya covid19. Nyamara n’ubwo ubukwe bwo kurongora buba ari ibyishimo by’imiryango yahuje amarembo, abaturanyi, inshuti na rubanda; ntihaburamo n’abanyeshyari babukurikiza amagambo yo kunegurana, ibizwi nk’amazimwe mu Kinyarwanda. Amazimwe ni kamwe mu turango tw’umuco w’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda; kandi aya aboneka mu mico ya hafi mu ndimi zose, zivugwa hirya no hino ku isi! Senateri Evode UWIZEYIMANA nawe yararongoye; maze rubanda si ukuvuga bamwe bashaka kurasa n’amagambo kurusha Evode ubwe, ubundi usanzwe uzwiho kugororokerwa no kurasa amagambo! 

Rubanda rwaravuze koko rurinigura, abenshi bagakemanga ubwo bukwe, nk’ubwihishwe inyuma n’inyungu za politiki; kurusha ko byaba ari ugushinga urugo bisanzwe kw’umugeni n’umukwe, bahujwe n’urukundo rusanzwe, rw’abiyemeza gushinga ingo. Ni ubukwe bw’igihangange mu buzima bwa politiki y’igihugu, wigeze kumvikana anenga Leta y’Inkotanyi ku maradiyo mpuzamahanga mu mvugo ikakaye, nyuma aza kuyikorera imirimo muri politiki n’amategeko. Bityo ubukwe bwe ntibwabuze no gutangazwa mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu no hanze yacyo. Uko gutangazwa mu binyamakuru, niko kwatumye butahwa n’abiyo gihera mu mpande z’isi, basanzwe bazi Evode.

 Ni no kuri iyo mpamvu bwakurikijwe amagambo y’impande zose. Icyakora igitangaje ni uko abashatse kugira icyo babuvugaho bose, basa n’abari bahuriye ku ngingo imwe yo kubunegura. Ibi byo kunegura ubugeni nk’uko twabikomojeho mu gika twanzikiyeho, bikaba bikorwa n’abanyeshyari bake, nabo batinya kubivugira ahabona bakabyongorerana. Iyo bigeze ko ubugeni bunegurirwa mu magambo yatuye, abantu batarya iminwa; umukwe, umugeni cyangwa se bombi baba banzwe na rubanda. Aha ukwangwa k’umwe hagati y’umukwe n’umugeni bishumuriza mugenzi we nawe kumukurikiza amagambo; kubera ko n’ubundi baba babaye umwe, icyeyi cyambikwa umwe ntigisiga na mugenzi we!

 Bityo rero bikaba bitaba ari ukwibeshya, kwemeza ko uruvugo rwambitswe umugeni, rwuririye ku mukwe, kuko ari we kizwinabose; kandi imico ye yo kurasa amagambo asesereza, ikaba idakunzwe na rubanda. Iyi mico kudakundwa na rubanda ntibibujije ko hari abamwiyumvagamo agikoresha amagambo ye mu kwibasira ingoma y’Inkotanyi; ndetse uretse ishyari ryokamye abarushanwa gukeza ingoma y’Inkotanyi, akaba atabuze n’abamukundira uko arasisha amagambo mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwo gusigasira ingoma y’Inkotanyi imukamira. Evode yakundwa atakundwa, uko byagenda kose imvugo ze nyandagazi zuzuye ubupfura buke, zirangwa mu mbwirwaruhame ze, cyangwa ibiganiro bitangarizwa rubanda; nta ndangagaciro zishingiyeho mu muco w’ubupfura w’Abanyarwanda. Ibi bikaba bishimangira ko n’uwaba ahengamiye ku ruhande asegasira, ndetse ananga uruhande yibasira; atabura no guterwa ishozi n’amagambo atameshe amuva mu kanwa!

N’ubwo ntagamije gutagatifuza Evode no kumuhundagazaho ibisingizo, ntesha agaciro amagambo yakurikijwe ubukwe bwe; sinabura no kuvuga ku ngingo zimwe na zimwe zibanzweho n’abamuneguye, njye mbona ko banamwibeshyeho, mu buryo ubu cyangwa ubundi.

Evode si umuhutu wisumbukuruje arongora igishongore cy’umututsikazi!

Abagize icyo bandika ku nkuru zatangaje ubukwe bwa Evode batandukanye, bakunze gutangazwa n’ubushongore bw’umugeni; ndetse ntibabure no kwiyamirira ko icyo gishongore cy’umututsikazi, kitari gikwiriye umuhutu udashinguye mu gihagararo nka Evode. Ku bwanjye sinemeranywa n’ababibonye uko! Iyi myumvire yagaragajwe n’abatishimiye Evode, kubera umurongo we w’ibitekerezo ubogamiye kuri FPR-Inkotanyi; maze akibasira abatumva ibintu kimwe n’Inkotanyi, adasiba kuvunderezaho inganzo ye, y’amagambo y’ubupfura buke! Bamwe muri aba, ntibabuze no gusasiza ibi byo kwisumbukurutsa ibitutsi, byo kumwandagaza, ahari kubera ko bari mu mirongo itandukanye y’ibyerekezo bya politiki.

Hari n’abandi wumvaga bacira Evode akari urutega, bari bahanganye n’abamutukaga mu bitekerezo bwite, basangizaga ku nkuru zitangaza ubukwe bwe, ahari kubera ko bamwiyumvamo mu bitekerezo bya politiki. Aba ni barya dukunze kwita “Intore”, kubera ko barangwa n’amatwara yo gushyigikira buhumyi imigirire yose ya FPR-Inkotanyi, bakomatinyirije hamwe ibikwiye n’ibidakwiye. Aba kandi ntibihanganira na busa abatumva ibintu mu murongo umwe nabo. Aba kandi bagiye banasangiza ibitekerezo byifuriza ihirwe urugo rushya; ariko ukumva bajombyemo agahato ko kuningura, basa n’abamugira inama ngo nyamuneka ntazamuhutaze, nk’uko yabigiriye umugore ushinzwe umutekano wo kurinda amazu, mu nkuru y’urukozasoni yabaye kimomo, ikeguza Evode ku mwanya w’ubuministiri. Aba nabo, mu buryo buteruye babaga bafashe Evode nk’umunyamusozi, udakwiriye kurongora kiriya gishongore cy’umugore. Muri make bakaba basonze, mu mayeri menshi, mu abumva ko Evode ari umuhutu wisumbukuruje. Hari n’abandi bamushyigikiraga banamwifuriza ubukwe bwiza, icyakora ntibabure kuningura ko kiriya gishongore cy’umugore cyakurikiye imali kwa Senateri, ndetse bakaba banakongeraho no kwibutsa umugeni, kuzihanganira amagambo y’ibitutsi umukwe ashobora kuzajya amuvunderezaho, kubera ko ariyo kamere ye, kandi zikaba ari uko zubakwa! Aba nabo mu mayeri menshi babaga baninguye ko uriya mugeni, adakwiriye Evode w’umunyamusozi. Gusa nta murozi wabuze umukarabya, hari n’abashyigikiye Evode nta ningura na rike basasije, n’ubwo ari bake cyane; bashobora kuba ari bamwe mu “intore” cyangwa abatumva ibintu kimwe n’intore, barangwa no kuvuga baziga iyo batanga ibitekerezo!

Icyo ibyo bice byombi by’abatanze ibitekerezo bisa n’ibihabanye ku bukwe bwa Evode, ariko na none bidatandukanye cyane, ku ngingo y'”umuhutu wisumbukuruje akarongora igishongore cy’umututsikazi” biyibagije, ni uko umugore wa mbere watandukanye na Evode, nawe yari umututsikazi, yatoranyije mu batahukanye mu gihugu n’intsinzi ya FPR-Inkotanyi, yo muw’1994. Iby’urugo rwe rwa mbere, sinabikomozaho ibirenze ibyo, kubera ko ari ubuzima bwite naba ndengereyeho cyane; n’ubwo Evode ari “umuntu wa rubanda/public figure”, hari ingingo zimwe nk’iyo nazigaho, nk’uko n’ubundi ingingo zatanzwemo ibitekerezo ku nkuru y’ubukwe bwe, zirimo kwinjira cyane mu buzima bwite bwe, nirinze kuzikomozaho. 

Abibwira ko Evode yisumbukuruje, nabo bibagiwe ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere ni uko gushyingirana hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi byahozeho, kuva mu mateka ya kera ku ngoma z’abami, kwambukiranya amateka ya vuba muri za Repubulika, ndetse na magingo aya ku ngoma y’Inkotanyi. Ingingo yo gushyingirana hagati y’amoko itangiye kugibwaho impaka, ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, ifite mu matwara yayo gufata “abahutu” nk’ubwoko bucagase! Icya kabiri cy’ingenzi abibwira ko Evode yisumbukuruje birengagije, ni uko mu moko yombi habonekamo ibishongore by’abagore, ku rugero rw’umugeni wa Evode, na ndetse n’ibirenze urwo rugero! Ahubwo se ni iki gihamiriza abahagaze ku kwisumbukurutsa, ko umugeni wa Evode ari umututsikazi? Nta cyaba gitangaje ko yaba ari n’umuhutukazi !? 

Cyangwa se Evode muri rusange nk’umugabo urangwa n’imico y’ubunyamusozi mu gutukana no guhutaza abagore ahuye nabo, byamuhaye igihagararo gisuzuguritse mu maso ya rubanda; ku rugero rwo kuba atakigondera igishongore cy’umugore nk’urya ibinyamakuru byasangije amafoto mu nkuru zabyo!? Iyi ngingo ya nyuma irakomeye cyane, kandi yaba inafite ishingiro, ikabumbatira n’isomo rikomeye: ko icyo waba cyo cyose -bibe Ministiri, bibe Senateri…-, iyo imico n’imigirire yawe iciriritse ku rugero rw’ubunyamusozi, bigutera igisuzuguriro mu maso ya rubanda rwo mu muryango nyarwanda! Mu magambo make, iyi ngingo tukaba twagenekereza kuyanzuraho ko, abiyumvisha ko Evode yisumbukuruje arongora umugore w’igishongore utamukwiriye, babitewe n’uko Evode ari umugabo usuzuguritse mu maso ya rubanda rwo mu muryango nyarwanda; ku mpamvu imwe gusa y’imico aranganwa y’ubunyamusozi burimo gutukana, no guhohotera abagore ahuye nabo bitunganyiriza imirimo yabo, yabamo no gucunga umutekano w’amazu akomeye aganwa na benshi!

Evode yihebeye Inkotanyi kandi zimufite mu nzara, ku rugero rwo kuba zidakeneye kumushyingira umugeni wo kumuneka; kubera ko uwo mugeni atamurusha kuba umwambari w’ingoma!

Abagize icyo bandika ku nkuru zatangaje ubukwe bwa Evode na none, ntibaretse no gukomoza ku ngingo y’uko kiriya gishongore cy’umugeni, cyaba ari icyo FPR-Inkotanyi zateguye, hagamijwe kuneka ibyo Evode abamo umunsi ku wundi; muri ya mayeri menshi yazo, wenda hakazamo n’igitutu cyangwa igitugu nacyo nk’umuco mu iy’ibanze mu iyubakiyeho FPR, ngo buriya bukwe bube bwarashobotse! Ababyumva batya nabo babisangije mu bitekerezo ku nkuru z’ubukwe bwa Evode. Aba bo abenshi bakaba barigaragaje nk’abahabanya cyangwa se batajya imbizi n’umurongo wa politiki wa Evode. Aba nabo sinemeranywa nabo, nshingiye kuburyo FPR-Inkotanyi, ibasha kandi igakorera iyozabwonko abayigarukira bari barayiteye umugongo kandi bahanganye nayo! Si n’abo yigarurira barahoze bahanganye nayo, ahubwo “Abahutu” barangwa no kugirwa ibikoresho na FPR-Inkotanyi, ku rugero rwo kugambanira ubushobozi bwabo bwo gutekereza no gushyira mu gaciro; baba barayihebeye kandi umunsi ku wundi bakora ibishoboka byose ngo bucye kabiri, imbehe itubama, ku rugero rwo kuba batarota banyuranya n’umurongo w’ishyaka, cyangwa se barigambanira!

Aba bahutu ba “Evode” nibo batekererwa amagambo yo kwibasira ba Rusesabagina, basiragizwa n’ubutabera macuri bw’Inkotanyi. Aba kandi bari mu gatebo kamwe na ba Bamporiki batumwa na FPR mu rugo kwa Idamange kumucecekesha, cyangwa gucira urubanza rwo guhotorwa ba Kizito MIHIGO na Innocent BAHATI… Evode ari mu gatebo kamwe na ba Dr Pierre Damien HABUMUREMYI, ufungwa ku kagambane ko gushyira hasi kaminuza ye, yikanzwe guhangana ku isoko na za kaminuza zigenga z’abo mu nda y’ingoma; maze yamara kwangiririzwa umutungo we wose, agahabwa imbabazi z’impitagihe za nyirarureshwa, yagera hanze akaza aririmba FPR, agambanira abafungwa bari bagenzi be, ngo barenzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside! Evode nk’uyu koko FPR-Inkotanyi ikeneye kumushyingira maneko wa muhango ki!? Biranavugwa ko rwose biyemeje gutangira iby’ubukwe bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo; FPR yari gutegereza iyo myaka yose ngo ibakomatanye mu mihango y’ubukwe!? Abibwira ko Evode umugabo uzi kwikoraho ngo agaragare neza mu bandi, haba mu myambarire, no mu mishyikirano, yajyaga kwandurura umugeni abonye wese baramwibeshyaho! Evode ni “smart” ku mubiri no mu guseruka, akaba umunyamwanda ku rurimi no mu rugomo agirira abagore asanze ku mirimo yabo.

Abantu nk’aba ba Evode bareshywa na FPR, kuza kuba ibikoresho byo kwijandika mu bikorwa bibi, byo kwibasira bagenzi babo bahuje ubwenegihugu. Aba baba barashishojweho, FPR ibazi intege nke zabo, maze yarangiza ikabakorera iyozabwonko rihagije. Inabatoza kandi ikabashyiriraho za nyirantarengwa zituma mu mutima-nama wabo, badahabanya ko bazabeshwaho no guhakwa, kandi bahabanya n’imirongo bashyiriweho bakisanga mu kangaratete, amakuba akomeye ashobora no gushyira iherezo ku buzima bwabo n’ubw’ababo! Aba babaho nk’imfungwa zicungwa mu bundi buryo bukenetse neza kandi bukaniye; budakeneye gushyingirwa intasi! Ahubwo ndetse bibaye ngombwa, ni nka bene aba, batumwa nk’intasi ku bandi banyarwanda basa n’abaranganwa ubwinyagamburiro mu bitekerezo! 

Twifurije urugo rw’ishya n’ihirwe urugo rushya rw’umuvandimwe Senateri Evode UWIZEYIMANA! Bazashyire ingobyi i mugongo, babyare hungu na kobwa; kandi ntibishinge ayo rubanda babavuga, kubera ko uwanze uruvugo yaheze mu nda ya nyina!