Isesengura rya BBC ku iyirukanwa rya Edouard Bamporiki.

Edouard Bampoliki na Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco “kubera ibyo akurikiranyweho”, nk’uko bivugwa n’itangazo rya Minisitiri w’Intebe.

Nyuma gato y’itangazo rya minisitiri w’Intebe, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza kuri Twitter ko Bamporiki “afungiye iwe mu rugo” akaba “akurikiranweho icyaha cya ruswa”.

Ibi byavuzwe n’izi nzego zombi z’ubutegetsi nyuma y’amasaha menshi hari ibihuha ko Bamporiki afunzwe, hamwe n’umwe mu bayobozi babiri bungirije umukuru w’Umujyi wa Kigali.

Mu gihe iyi ari inkuru irimo kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, ntiharamenyekana neza ibirambuye ku cyaha Bamporiki aregwa, kandi nawe ntacyo arakivugaho.

Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu kunga abahutu n’abatutsi mu Rwanda.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n’umuco muri guverinoma.

Bamporiki, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka ‘Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda no gushimagiza Perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi.

Azwi kandi ku magambo atavugwaho rumwe yavuze ku mubyeyi we (nyina) muri Gicurasi (5) 2017 i Kigali arimo kumurika igitabo cye “Mitingi jenosideri”.

Icyo gihe yanenze kuba bamwe mubo mu muryango we bagifite ivanguramoko, asubiramo ko nyina yamubwiye ati “Uko ubona zirushaho [inkotanyi] kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza”.

Mu 2010, Bamporiki yahawe igihembo n’ikigo Imbuto Foundation cy’umugore wa perezida wa Repubulika gihabwa urubyiruko rw’indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi na cinema.

Ibi twarabibonye mbere, Bamporiki we biragenda bite?

Isesengura rya BBC

Ibyemezo nk’iki bya perezida bisinyweho na minisitiri w’intebe twarabibonye mbere.

Rimwe na rimwe bikurikirwa no kujyanwa mu nkiko, cyangwa se guhagarikwa mu gihe runaka nyuma leta ikamuha akazi ahandi.

Biheruka k’uwari umukuru w’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima, Rwanda Biomedical Center, Dr. Sabin Nsanzimana, wahagaritswe mu mpera z’umwaka ushize “kubera ibyo akurikiranyweho”, nyuma y’amezi atatu yagizwe umukuru w’ibitaro bya CHUB i Butare.

Jean Marie Vianney Gatabazi, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho ubu, nawe yahagaritswe mu 2020 ubwo yari guverineri w’Intara y’amajyaruguru, maze yandika kuri Twitter asaba imbabazi Perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi, yasubijwe mu mirimo ye, umwaka ushize agirwa minisitiri.

Muri Mata(4) 2018 Perezida Kagame yahagaritse James Musoni wari minisitiri w’ibikorwa remezo, uyu hari n’ibyo yarezwe mu binyamakuru bibogamiye kuri leta, hashize amezi atandatu yagizwe ambasaderi muri Zimbabwe.

Ibyemezo nk’ibi bihagarika abategetsi “kubera ibyo bakurikiranyweho” iby’abakomeye nk’ibo tuvuze ntibyagejejwe mu nkiko ngo rubanda imenye ibyo bari bakurikiranyweho.

Itangazo ry’uyu munsi rya Minisitiri w’intebe ryakurikiwe n’itangazo rya RIB rivuga ibyo Bamporiki we aregwa, bigaragara ko ari igikorwa cyabanje kwitonderwa n’izo nzego zombi z’ubutegetsi nyuma y’amasaha menshi hari impuha.

Edouard Bamporiki nagezwa imbere y’urukiko bizaba ari ibitaherukaga ko umutegetsi wo hejuru agezwa imbere y’urukiko akaregwa akiregura, gusa niba koko afungiye iwe mu rugo nawe ashobora kugira amahirwe nk’aya Gatabazi, akagera ku mbuga ‘agacinya inkoro ye hasi’.

Bamporiki ni umunyapolitiki utavugwaho rumwe, bamwe bashima kwitanga kwe mu icengezamatwara ry’ishyaka riri ku butegetsi, ubumwe n’ubwiyunge, n’uburere mboneragihugu.

Hari abamunenga ibirimo ‘gusebya nyina ku karubanda’ aho uwo mubyeyi we atari kwigerera ngo nawe avuge, abandi ko ‘acinya inkoro cyane’, aba bo yabasubije yibaza impamvu ‘acinya inkoro ye hakababara iyabo’.

BBC