RIB iravuga ko Bamporiki afungiye iwe mu rugo.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru The Rwandan ikesha ubutumwa buri ku rubuga rwa twitter rw’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB)  ni uko Bamporiki Edouard akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Ubwo butumwa buragira buti: “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Nabibutsa ko mu itangazo ryashyizweho umukono na Ministre w’intebe, Edouard Ngirente, Perezida Kagame yahagaritse Bamporiki ku mirimo ye kugira ngo akurikiranwe ku byo aregwa.