Paul Rusesabagina yageze muri Amerika!

Nyuma y’imyaka ibiri afungiye mu Rwanda, Paul Rusesabagina yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’uko abategetsi baho n’umukobwa we babitangaje.

Rusesabagina w’imyaka 68, yavuye muri Qatar kuwa gatatu mu gitondo n’indege ya Amerika agera i Houston muri Texas kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yaho.

Carine Kanimba, umukobwa we wayoboye ibikorwa byo guhirimbanira ko arekurwa, yishimira kuhagera kwa se yatangaje kuri Twitter ati: “Uyu munsi amaherezo umuryango wacu wongeye guhura”.

Ibiro ntaramakuru Associated Press bisubiramo Jake Sullivan umujyanama mu by’umutekano muri White House agira ati: “Twishimiye ko kuba agarutse ku butaka bwa Amerika.”

AP isubiramo kandi uwayihaye amakuru ko Rusesabagina indege yamuzanye imaze kugeza i Houston ajya mu bitaro bya gisirikare biri i San Antonio “kuganira izindi nteguro”.

Rusesabagina yarekuwe nyuma y’ibiganiro hagati y’abategetsi b’u Rwanda na Amerika byahujwe na Qatar, nyuma yo gufatwa mu 2020 agakatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.

Gufatirwa kwe mu Rwanda byaravuzwe cyane mu makuru ku isi nyuma y’uko ashutswe indege bwite yari arimo ikagwa i Kigali aziko yari igiye i Bujumbura mu Burundi.

Yashinjwe gutegura no gutera inkunga ibitero byiciwemo abantu umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Rusesabagina yivanye mu rubanza rwe avuga ko “nta butabera ategereje mu rukiko” mu Rwanda.

Amerika yatangaje ko Rusesabagina “afunzwe mu buryo butari bwo” mu Rwanda, kandi ikomeza gusaba u Rwanda ko arekurwa.

Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko binaniranye Amerika yaciye kuri Qatar, umushoramari ukomeye mu by’indege mu Rwanda ikaba n’inshuti ya Washington, kugira ngo yumvishe Kigali ubusabe bwayo.

Mu ibaruwa yatangajwe na minisiteri y’ubutabera kuwa gatanu igaragazwa ko yasinywe na Rusesabagina asaba imbabazi Perezida Kagame ngo amurekure, yanditsemo ko yicuza “ihuriro iryo ariryo ryose n’ibikorwa by’urugomo bya FLN” kandi ko narekurwa “nzasiga inyuma yanjye ibya politike yo mu Rwanda”.

Uruhande rwe ntacyo ruravuga kuri iyo baruwa.

Mu 2005, Rusesabagina yahawe ‘US Presidential Medal of Freedom’ na Perezida George W Bush kubera ubutwari bwe bwo kurokora abantu muri jenoside bukinwa muri film yamamaye ya Hollywood yiswe Hotel Rwanda. Ubwo butwari ntibuvugwaho rumwe mu Rwanda.

BBC