Rwanda: Urukiko rwongereye igihano cyahawe Yvonne Idamange

Rwanda: Urukiko rwongereye igihano cyahawe Yvonne Idamange

Yvonne Idamange Iryamugwiza

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwahanishije Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu ruvuga ko hari ibyaha atari yahaniwe n’urukiko rwa mbere.

Mu 2021, Idamange yakatiwe imyaka 15 y’igifungo ahamijwe ibyaha birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Mbere y’uko yivana mu rubanza rwe, Idamange w’imyaka 43 yahakanye ibyaha byose yarezwe.

Nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Idamange atari yahaniwe icyaha cyo “kwigomeka ku butegetsi” no “gutanga cheque itazigamiwe” maze ruzamura igihano yari yarahawe.

Idamange ntiyari ahari ubwo uyu mwanzuro wasomwaga n’uru rukiko kuri uyu wa kane, yanivanye mu rubanza rwe mu 2021 kandi ntiyanaburanye mu bujurire.

Idamange yamenyekanye cyane hagati ya tariki 31 z’ukwa mbere na 15 z’ukwa kabiri 2021 ubwo yashyiraga kuri YouTube channel ye video umunani zitandukanye.

Yagiye gutabwa muri yombi amaze kumenywa na benshi kubera ibyo yatangazaga kuri channel ye ya YouTube.

Ubwo yakatirwaga gufungwa imyaka 15 umuryango Human Rights Watch wavuze ko urubanza rwe “rusa nurwateguriwe gutera ubwoba uwo ari we wese utekereza kuvuga ibinenga, ibikomeye cyangwa ibitavugwaho rumwe.”

Uwari ahagarariye uwo muryango yavuze ko igihano Idamange yahawe “kizatuma Abanyarwanda bose bitonda mbere yo gukoresha uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo gutanga igitekerezo”.

Inkuru dukesha umunyamakuru:

Jean Claude Mwambutsa

BBC Gahuza-Miryango

error: