Abanyespanye barasaba Ubwongereza kutareka Lt Gen Karake ngo asubire mu Rwanda

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Kanama 2015 umunyamategeko wo muri Espagne yasabye ashimitse abayobozi bu Bwongereza kutareka Lt Gen Karenzi Karake ngo ave ku butaka bw’u Bwongereza nyuma y’aho urukiko rw”i London rwanze ko yoherezwa kuburanira mu gihugu cya Espagne ku byaha aregwa by’iterabwoba, ubwicanyi no gushyira ku ngoyi.

Kuri uyu wa mbere ushize tariki ya 10 Kanama 2015 yararekuwe bikavugwa ko ngo yagombaga gusubira mu Rwanda bitarenze amasaha 48, ibi bikaba byarateye ibyishimo no kuvuga menshi ku bayobozi b’u Rwanda tutibagiwe imyigaragambyo y’abatarashimishijwe n’iki cyemezo.

“Turasaba ko General Karenzi Karake yaba abujijwe gusohoka mu Bwongereza kandi icyemezo cyafashwe ku wa 25 Kamena 2015 kikagumishwaho kugeza igihe ijurira kuri iki cyemezo rizaba rimaze kwigwaho ndetse hamaze no gufatwa icyemezo cya nyuma.” :Ibi umunyamategeko uburanira imiryango y’abanya Espagne biciwe mu Rwanda no muri Congo, Jordi Palou-Loverdos yabibwiye ikinyamakuru Digital Journal. Ngo uwo munyamategeko yandikiye Ubutabera bw’u Bwongereza n’ikigo gishinzwe imikoranire mu by’ubutabera mu bihugu by’i Burayi (Eurojust)

Nabibutsa ko kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015, umucamanza Howard Riddle agendeye ku bubasha ahabwa n’amategeko yari yanze ko habaho kohereza Lt Gen Karake kuburanira muri Espagne. Yagize ati: “nyuma yo kwigana neza iki kibazo twasanza ko kuba twakohereza uregwa kuburanira muri Espagne bidashoboka tugendeye ku mategeko y’u Bwongereza! Kuko ubutabera bw’ubwongereza budafite ububasha bwo gukurikirana ibyaha nka biriya byakorewe mu kindi gihugu!”

Igitangaje n’uko umucamanza warekuye Lt Gen Karake ari nawe wemeje ko umuntu waregwaga gukora ibikorwa by’iterabwoba muri Espagne yoherezwayo ibyo bikaba byarabaye muri Mata 2015.

Palou-Loverdos avuga ko ibihugu byose bifite inshingano yo gukurikirana abantu baregwa ibyaha bikomeye mu rwego mpuzamahanga n’iyo nta gihugu cyaba cyasabye ko abo bantu babacyoherereza. Yagaye kandi uburyo ubutabera bw’Ubwongereza bwitwaye muri iki kibazo kuko icyemezo cyo kurekura Lt Gen cyatunguranye ndetse n’umucamanza wo muri Espagne, Fernando Andreu watanze manda zo gufata abasirikare ba FPR 40 atigeze abimenyeshwa ahubwo abacamanza bo muri Espagne babimenye ari uko bivuzwe mu itangazamakuru! Dore ko abafashe iki cyemezo basa n’abakubiranye igihe umucamanza wo muri Espagne wakurikiranaga iki kibazo yari mu kiruhuko yibwira ko hazabaho urubanza mu kwezi kwa Nzeli 2015 nk’uko byari biteganijwe.

Palou-Loverdos asanga kandi ngo ibi byabaye byose byarateguwe maze ibyemezo bigafatwa ngo kuri we  icyemezo cyo kurekura Lt Gen Karake gishingiye kuri politiki kandi ni no kubera igitutu cy’itsinda ry’ababuranira Lt Gen Karake Karenzi rikuriwe na Cherie Blair ngo birazwi ko Tony Blair ari umujyanama wihariye wa Perezida Kagame. Rero ngo birashoboka cyane ko hari inyungu za politiki zagendeweho hakirengagizwa ubutabera.

Ubu ngo abacamanza bo mu gihugu cya Espagne barimo kwiga kiriya cyemezo cy’urukiko rwo mu Bwongereza cyo kurekura Lt Gen Karake maze barebe igikorwa gikwiye cyakorwa hisunzwe amategeko mpuzamahanga.

Nabibutsa ko ababuranira Lt Gen Karake bari bayobowe na Cherie Booth, umugore wa Tony Blair, wahoze ari Ministre w’intebe mu bwongereza akaba anafitanye ubucuti budasanzwe na Perezida Paul Kagame.

Ibiro by’abavoka  biburanira Lt Gen Karake byahisemo guca igikuba bibeshya nkana bivugako impamvu Lt Gen Karake yarekuwe ngo nyuma y’aho abayobozik ba Espagne ngo basanze Lt Gen Karake nta cyaha yakoze gishobora gukurikiranwa muri Espagne no mu Bwongereza!

Mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko gufata Lt Gen Karake nta shingiro byari bifite, ndetse bamwe mu bayishyigikiye bakemeza ko ikibazo cya manda zo muri Espagne kirangiye, Minister Johnston Busingye we aravuga aziga akemeza ko iki kibazo bagiye gukomeza guhangana nacyo, nk’umunyamategeko kandi uzi ukuntu Perezida Kagame akunda ibyubahiro yemeza we ntacyo yakoze ahubwo ko ngo Perezida Kagame ari we wagize uruhare runini kugira ngo Lt Gen Karenzi arekurwe!

Ariko wa mugani ni nako wasanga binameze none se iyo hatabaho ubucuti bwihariye n’amabanga atagira ingano umuryango wa Kagame n’uwa Blair basangiye Lt Gen Karake yari kurekurwa mu buryo nk’ubu budasobanutse?

Ministre Louise Mushikiwabo we yashize umutima hamwe indege yari itwaye Lt Gen Karake ivuye mu kirere kigenzurwa n’u Bwongeraza ku buryo yahise atangaza ibyishimo bye kuri Twitter!

mushiki

Ikigaragara n’uko hari byinshi n’inyungu byashizwe imbere mu gufata kiriya cyemezo bitandukanye cyane n’uburyo abacamanza bo mu Bwongereza bashaka kwerekana ko bwagendeweho mu gufata kiriya  cyemezo.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]