Abasirikari n’abapolisi ba FPR bakomeje guhohotera abaturage ari nako abasore bafatwa bakajyanwa kwa Kabuga aho bavanwa berekezwa muri Congo

Nyuma y’uko taliki 7 Kanama 2012 ubwanditsi bwa Rwanda in Liberation Process bubagejejeho amakuru yavugaga ko kuwa 28 Nyakanga 2012, uwitwa Celestin Yumvihoze utuye mu kagali ka Kamukina, umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo yaguwe gitumo n’abategetsi b’ako kagali bamushinja ko yanyweye inzoga kandi atagiye mu muganda bagahuruza polisi ya Remera akaza kujyanwa ahitwa kwa Kabuga i Gikondo ubu tukaba tutazi ibye kugeza magingo aya kuko atigeze ashyikirizwa ubushinjacyaha ngo busuzume ibye.

Nyuma kandi y’aho mu ijoro ryo kuwa 5 Kanama 2012, abapolisi bakinguje abitwa Nsanzimfura Edouard, Nishimwe Samuel hamwe n’undi tutashoboye kumenya izina rye aho barara izamu mu nzu icururizwamo iri mu kagali ka Kamukina, umurenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali nabo bakaza kwerekezwa kwa Kabuga, ubu noneho haravugwa ikukumbwa ry’urubyiruko rutuye muri ako kagali ahitwa Kimicanga.Mu rukerera rwo ku itali 21 Kanama 2012, abapolisi n’abasirikari ba Kagame bagose amazu atandukanye yo ku Kimicanga maze basohoramo bamwe mu bari bayacumbitsemo babapakira amakamyo ya polisi bajyanwa ahantu ubu tutaramenya.

N’ubwo tutabashije kumenya amazina y’abatwawe ariko uwanyuma wafashwe yahamagawe n’umusirikari mu gihe yarimo akora akazi yari yahawe hamwe n’abandi basenyaga inzu aho ku Kimicanga dore ko n’ubundi amazu yari ahari leta yirukanye beneyo maze ikayasenya, ubwo uwo musore twabashije kumenya ko yitwa Tuyisenge Alexis yahise yurizwa imodoka ya gisirikari agenda ubwo. N’ubwo tutakurikiranye ibyabereye muri iryo fatwa byose ariko abaturage twahasanze bashungereye badutangarije ko nta mpapuro zo gufata abo bantu polisi n’igisirikari cya Kagame byari byitwaje ahubwo ngo baragose bafata abasore barabajyana nta n’icyo bavugaga bashinjwa ariko abenshi bemeza ko byaba biri muri wa mugambi wa FPR wo gushakira abarwanyi ba M23 ingabo.

Ibi bikorwa bya polisi n’igisirikari bikaba byaratumye urubyiruko rutuye mu mujyi wa Kigali cyane cyane urutaragize amahirwe yo kwiga rushya ubwoba rukaba rwibaza ko uyu mugambi wa Kagame na FPR wo kuruhiga utazahagarara mu gihe iriya mirwano ikirimbanyije. Akenshi FPR ikunze kubeshya ko abo basore ari inzererezi nyamara bamwe muri bo bakora akazi ko kurarira amazu akorerwamo ubucuruzi buciriritse, abandi bakora imirimo y’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali ariko bakabeshyerwa ko ari inzererezi. Bikaba bidakwiye ko leta ya Kagame ikomeza guhohotera abaturage aka kageni ibashora mu mirwano idafite ishingiro ndetse inabambura uburenganzira bwabo bwo kuba aho bashaka nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga ndetse n’itegeko ngenga rigaragara mu gitabo cy’urwunge rw’amategeko ahana mu Rwanda.

Dore amwe mu mafoto agaragaza uko byari bimeze igihe abapolisi n’abasirikari bafataga abasore batuye mu Kimicanga (muratwihanganira ariko amafoto ntagaragara neza cyane)

dsc_0000267.jpg

dsc_0000268.jpg

dsc_0000269.jpg

dsc_0000270.jpg

dsc_0000271.jpg

Rwanda in Liberation Process

2 COMMENTS

  1. Ariko iyi mikorere y’INKOTANYI + Umutware wazo babona izagarukira he!
    Wa mugani wa Padiri, hagomba kuira igikorwa..! Ibi bintu si ibyo kwihanganirwa!

    Enough is enough!

  2. Birakwiye ko aba basore bashimutwa bajyanwa mu ntambara z’ubujura za Kagame n’agatsiko ke bazajya bagera ku rugamba,noneho bakajya inama imbunda bakazerekeza ku babashimuse!Amarimbi ya Kagame namara kuzura,ahari azagera aho yibaze!!!

Comments are closed.