Amahembe y’inzovu, isoko y’amafaranga ya M23

Ubusanzwe umuryango wose ujyaho ufite ingengo y’imari yo gukora ibikorwa biba byarateganijwe,cyangwa ugatungwa n’umusanzu w’abanyamuryango ,muri iki gihe ibikomeje kwibazwa na benshi ni ahantu imitwe ikomeza kuvuka muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyane cyane mu burasirazuba ikura amafaranga.

Ariko nanone hari abemeza ko iyi mitwe yose usanga iba ifite ibirombe icukuramo amabuye y’agaciro cyane ko Kongo ikungahaye k’umutungo wo munsi y’ubutaka, bakaba banavuga ko anariyo mpamvu usanga hakunda kuvuka imitwe myinshi itandukanye.

Ubu haravugwa umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo, nawo abantu bakomeje kwibaza aho waba ukura amafaranga yo gushyira mubikorwa gahunda n’ibikorwa uba wateganije, cyane ko mu bigaragarira amaso usanga nta kibazo cy’amafaranga uyu mutwe ufite.

Abantu benshi bavuga M23 ifite ahantu hatandukanye ikura amafaranga, aho bamwe bavuga ko leta y’u Rwanda ishobora kuba ibafasha muri byose kuko ngo ariyo yawutangije, abandi bakavuga ko n’Ubuganda nabwo bushobora kuba bubaha amafaranga, mu gihe hari abavuga ko n’umupaka wa Bunagana ubinjiriza amafaranga menshi.

Aba bantu bakomeje bibaza niba amafaranga aturuka aho hantu hose twavuze hejuru ariyo yonyine atunga icyama gikomeye nka M23 bikabayobera, yewe bamwe akaba ariho bahera bavuga ko M23 ishobora kuba ifite ibirombe icukuramo amabuye y’agaciro.

Mu iperereza ikinyamakuru The Rwandan cyakoze ni uko cyasanze aho abantu bakeka ko M23 ikura amafaranga atariho iyakura honyine, ahubwo amafaranga menshi aturuka mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu uyu mutwe ukora aho bayanyuza mu Rwanda no mu Bugande mbere yo koherezwa hanze (mu Bushinwa, n’ahandi), aya Mahembe akaba ava muri pariki ya Virunga mu duce turi hafi ya Rwindi.

Ikindi ikinyamakuru The Rwandan cyamenye n’uko agace M23 ibarizwamo ka Rutshuro nta hantu hari ibirombe by’amabuye y’agaciro, iki kikaba kiri no mu mpamvu ziri gutuma bashaka kurwana vuba kugira ngo bafate Masisi, Walikare na Kivu y’Amajyepfo ahabarizwa ibirombe byinshi.

“Intambara igihe kubura muri Kongo”

N’ubwo i Kampala imishyikirano ikomeje, yewe no ku wa Gatatu tariki ya 6 Gashyantare 2013, impande zombi (M23 na leta ya Kinshasa), bakaba barashyize umukono (sign) ku masezerano y’igice cya mbere cyo gusuzuma amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009 CNDP yagiranye na leta (yanabaye imbarutso y’intambara), bakaba bagiye gutangira n’igice cya kabiri kijyanye n’umutekano w’igihugu anariho ruzingiye, ibi byose ngo ni ikinamico kuko imyiteguro y’intambara ku mpande zombi irimbanije nk’uko byanemejwe n’umuvugizi wa sosiyete sivile muri Kivu y’amajyaruguru, Omar Kavota, wavuze ko bafite amakuru ko M23 iri gukusanyiriza abasirikare benshi hafi ya Goma nka Munigi, Kibati, Kanyaruchinya na Buhimba, naho ngo ingabo z’u Rwanda zo zikaba ziri kubarizwa mu duce twa Rutagara na Bisizimuri muri Nyiragongo, gusa ibi byo MONUSCO ikaba ibihakana n’ubwo hari abaturage ba Kongo baziboneye n’amaso yabo.

Amakuru anagera kuri The Rwandan akomeje kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zikomeje kwambuka umupaka wa Rusizi ari nyinshi, mu gihe byari hari hamaze iminsi havugwa abandi basirikare bagiye Kongo banyuze mu birunga nabo bivanze n’ingabo za M23. Tubibutse ko mu majyepfo ya Kivu hamaze iminsi havutse umutwe mushya w’inyeshyamba kandi hakaba hari amakuru avuga ko u Rwanda rwagize uruhere mu ishingwa ry’uwo mutwe.

Mike Gashumba

5 COMMENTS

  1. Ariko mukura nyunguki mukwandika inkuru zibinyoma ni ukuri ntangazwa n’ukuntu muhanya ko ingabo z’urwanda zinjiye muri congo kandi njye ntuye k’umupaka mpakorera imirimo ituma menya byinshi kubihakorerwa izo ngabo bavuga ntazo tubona.

  2. ARIKO SE MWEBWE MURUSHYA MONUSCO KUMENYA UMUTEKANO WA CONGO MUTE,EREGA ABATURAGE BASHOBORA KWIKANGA BARINGA ARIKO NTANGABO Z’URWANDA ZIRI KWINJIRA MURI CONGO,NIBA MURI ABANYAMAKURU B’UMWUGA MUJYE MUVUGA INKURU MWAKOREYE UBUSHAKASHATSI

  3. The Rwandan turabiyamye, twe ntituri aba Nyarwanda turi aba Congomani bavuga ikinyarwanda, sasa ibyiwacu nimubiturekere mufatane nibyiwanyu mu Rwanda, ese ko ntarabona mwandika ku nterahamwe nkoramaraso, muhoza burigihe M23 mu nyandiko zanyu niki M23 yabatwaye? cyi icyo nababwira nuko nta musirikare w’Urwanda uri iwacu, yewe tunafata na Goma ntanumwe mubasirikare b’urwanda wadufashije, ahubwo nabo barimo barebera,ahuwbo bagize uruhare mukuba twarasubiye inyuma,ariko hari impamvu kandi zumvikana kuko intabara siyo nzira yonyine, mwe rero mujye mureka ibigambo,mureke twirwanire hanyuma tuzacure benewacu.

Comments are closed.