Mu gihe Leta ishikajwe gusa no gukubura imihanda yo mu mujyi wa Kigali, hari abaturage benshi batuye uwo mujyi bakivoma ibirohwa

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kwemeza ko iterambere ririmbanije, ndetse inirukana abaturage b’abakene mu mujyi wa Kigali, bimeze kugaragara ko uretse Kigali igaragarira abanyamahanga baje kuyisura, abaturage ba Kigali ya yindi itagaragara ituwe n’abakene bararira ayo kwarika kuko babona ubuyobozi busa nk’aho bwabataye.

Twabaha urugero rw’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, umurenge wa Kigali, akagari ka Ruliba bakomeje gutabaza basaba leta ko yabazanira amazi mu kagari kabo kuko ngo bitewe n’uko bakoresha amazi mabi y’ibirohwa batangiye guhura n’ibibazo by’uburwayi butandukanye.

Aba baturage baganira n’ikinyamakuru The Rwandan ku wa 05 Gashyantare 2013, bagitangarije ko bafite ikibazo cyo kutabona amazi meza, bakaba baranavuze ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi zikajya zibemerera ko zigiye kugikemura ariko ngo kugeza nanubu ntakirakorwa.

Umwe mu baturage baturiye aka kagari ka Ruliba wifuje ko twandika izina rimwe mu kinyamakuru witwa Innocent yagize ati: “urebye hano twugarijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza, abantu bajya kuvoma hariha hakurya, bakamara isaha mu nzira kandi amazi bakurayo ni ibirohwa ntabwo aba ari meza, kandi n’aya mazi adutera indwara nyinshi zirimo impiswi n’ibicurane bidashiira sinzi niba leta yishimiye kugira abaturage bafite ubumuga”

Aba baturage bo mu kagari ka Ruliba bavuga ko barangaranywe n’ubuyobozi bwabo kuko ngo butabuze amafaranga yo kabazanira amazi kandi batanga imisoro myinshi itandukanye ihanitse.

Uwineza Daphrose, umudamu w’abana babiri, aganira na The Rwanan yagize ati: “nta mazi tugira hano iwacu mu kagari ka Ruliba, tujya kwivomera muri biriya bishanga, cyangwa amazi y’ibirohwa mu mikokwe. Haba igihe uba uri kuvoma ukabona intumbi y’umuntu iri kureremba hejuru y’amazi uri kuvoma cyangwa ukabona imbwa yapfuye iri hejuru y’amazi uri kuvoma ubuse urumva ubu ari ubuzima koko?”,

Daphrose yakomeje avuga ko basaba ubuyobozi kubakemurira ikibazo cyabo kuko bukizi kuva kera nk’uko yabyivugiye muri aya magambo : “ikibazo cyacu kirazwi kugera no muri za minisiteri kuko abayobozi bagiye basimburana bose twagiye tukibabwira hanyuma bakatwizeze ko bagiye kugikemura manda zabo zikarangira ntacyo barakora n’ababasimbuye nabo tukakibagezeho nabo bakatubwira ko bagiye kugishyira mu bibazo byihutirwa duhora muri ibyo”

Munyaneza Aimable, umuyobozi w’umurenge wa Kigali uvugwamo iki kibazo aganira n’ikinyamakuru The Rwandan kuri telefone ye igendanywa yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi kimaze igihe ngo ubu bakaba bari mu nzira zo kugikemura.

Munyaneza yagize ati: “iki kibazo kimaze igihe kandi ubu kigiye gukemuka, ubusanzwe amazi yo muri ligne [umurongo] yacu (umurenge wa Kigali), Nyakabanda na Nyamirambo aturuka mu bigega biri kuri Mont Kigali [umusozi wa Kigali], ubu rero twatangiye gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi,umuriro, isuku n’isukura (EWASA) mu gukemura iki kibazo cy’amazi ataboneka mu murenge wa Kigali”

Munyaneza yakomeje avuga ko ubu banatangiye gukora urutonde rw’abaturage bakeneye amazi kugira ngo barebe uko babagezaho amatiyo y’amazi, yanavuze ko n’abakene badafite ubushobozi bwo kugeza amazi mu mazu yabo nabo barimo kwiga uburyo bayageza mu duce barimo

Ikinyamakuru The Rwandan cyamubajije igihe bateganya kuba barangirije gukora ibi byose bateganya n’uko atubwira ko nta gihe bariha bitewe n’uko bakiri mu nyingo

Gusa abaturage bo muri aka kagari bo bavuga ko nta cyizere bafite cy’uko bazayabona (amazi) kuko ngo aba bayobozi babo bababwira ibyo n’abo basimbuye bababwiraga, aho banavuze ko arizo mvugo z’abayobozi kandi bamaze kuzihaga.

Mike Gashumba

2 COMMENTS

  1. nta kibazo ni bategyereza bazayabona ,no kwa habyara ntayarahari twari dufite za toilette mu mazu ariko tukajya kwituma hanze bihangane ibyiza birimbere

  2. tuvugye ko batangiye kuvoma ibyo birohwe ku butegetsi bwa kagame ku bwa habyara hari za robinet?none se zagyiye he?ccyangwa interahamwe zarazibohoje zitwara congo,ibintu biragyenda neza mu rwanda nubwo mubirwanya ntabwo muzabishobora ndabarahiye ruganzu

Comments are closed.