Hari benshi bafite icyo bazi ku rupfu rw'abafaransa René Maier, Alain na Gilda Didot

Bavandimwe,

Mureke mbamare amatsiko.

Maze iminsi nsoma hano ku mbuga ibyerekeye urupfu rwa Didot na madame we Gilda agahinda kakanyica. Iyo mbonye abantu babivuga uko bishakiye babeshya ku munsi n’ababishe ndushaho kubabara. Uriya muryango twari tuziranye .

Amatsiko mbamara ni ukubamenyesha neza aho bari batuye, abo bari baturanye hafi ya bose bakiriho ndetse nkaba nemeza ko muri abo baturanyi bose hataburamo abashoboye kumenya neza iby’urupfu rwabo.

Aho bari batuye

Hariya munsi ya CND, imbere y’ikigo cya telecom, mu rugabaniro rwa Kacyiru na Kimihurura hafi ya petrorwanda n’aho bakundaga kwita kwa Baliyanga hari amazu ya MRND. Ni muri ayo mazu Didot yari atuye. Aho uruhando rw’amashyaka ruvukiye ayo mazu yegurewe leta ashyirwamo abakozi bayo.

Wari umudugudu ugizwe n’amazu agabanijemo ibice bibiri. Ku muhanda wa ruguru aharebana na telecom hari amazu yari ay’abajyanama(conseillers)muri MRND naho inyuma aharebana no kwa Nyiragasazi umwe ufite iduka ry’imyenda mu mujyi (niho yari atuye) hakaba ay’abadiregiteri muri MRND.

Didot, Gilda n’imbwa yabo y’umukara bari batuye ku ruhande rwa ruguru mu nzu ya mbere uturutse kuri CND, ikaba yarahoze ituwemo na Conseiller Mugesera Léon. Ku nzu ikurikiyeho hari hatuye Dr Barabwiriza Runyinya n’umuryango we. Hakurikiragaho ambassaderi Insonere Simon n’umuryango we . Ku nzu ya gatatu hari Ministri Gasana Anastase n’umuryango we, hagaheruka Hakizimana Donat n’umuryango we.

Ku ruhande rwo hepfo, inyuma yo kwa Didot hari Dr Nsengumuremyi F.X wabaye Ministri w’ubuvuzi, hagakurikiraho Bwana Ndahayo Eugène n’umuryango we, hakaza Dr Biruta Visenti Minister w’uburezi ubu, hagakurikiraho Nyakwigendera Dr Rwangabo Claver wahoze ari perefe wa Butare n’umuryango we. Abo ni abo nibuka.

Didot na Gilda bapfuye bishwe ryari?

Bishwe tariki ya 8/04/94 n’ingabo za FPR zivuye muri CND. Izo ngabo kandi zanivuganye umuryango wa Hakizimana Donat we akizwa na Katonda kuko yashoboye kurenga urugo akiruka.

Bariya baturanyi navuze mu kanya abenshi baracyariho, yewe banahawe n’imyanya FPR imaze gufata ubutegetsi. Hari na bamwe muri bo bari bahungiye kwa Didot bashobora gusobanura ibyo bazi.

Simpakana ko FPR yahahamuye abantu ku buryo batinya kuvugisha ukuri ariko ngirango igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge kuko tutazahora muri urwo.

Sinzi niba mbamaze amatsiko cyangwa niba ntayabateye kurushaho.

Source: DHR

16 COMMENTS

  1. none se kutashizeho amazina yawe ngo tukumenye ukabwira abandi ngo bavugye nawe nta mazina yawe ushizeho,nti mukabeshye abo bazungu babashakaho iki nibo bazungu babaga mu rwanda gusa fpr yashoboye kubona ?cyangwa se ntabandi bazungu bari baturiye aho hafi kuki hapfuye abari bashinzwe kumenya amakuru yu rwanda na ambassade ya ba faransa ntiwongere kubeshya simpakanye ko aba bantu utaba ubazi none se niba warabonye ko fpr yabishe wowe wasi gaye ute niba mwari kumwe?niba uriho nukuvuga ko mutari kumwe urunva ntacyo ubiziho,kandi nibaza ko fpr itarizi icyo bakora mu rwanda ngo yihutire kubica ni bura bari kwica umugabo umugore agasigara ariko bashatse kugyirango umugore ntazavuge ibyo yabonye

  2. Uduteye amatsiko menshi ahubwo! Uzakomeze inkuru utubwire uko FPR yamwinshe, yewe ndetse n’abandi yakinduriye muri iyo zone maze dushire amatsiko ko uwo muryando wananiwe guhunga kandi nyamara ubifitiye ubushobozi kugera aho bagotewe na FPR.
    Erega n’uwavuga ko abo bose bishwe n’ubupfayongo bwa ex FAR cyangwa abategetsi bariho icyo gihe ntiyaba abeshye. Nawe se izo ngabo zazanye umwanzi mu mbere maze zikituramira zikanywa ka primus ngo amahoro yaje!

    Ahaaa, nzaba mbarirwa!

  3. Sinzi niba utumaze amatsiko cyangwa utayaduteye kurushaho,icyo nakwemeza ni uko bariya bose urondoye(niba bakiri mu Rwanda!) urabagabuye kuko buriya Mukotanyi agiye kubamiza umwuka mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso!Ibyo aribyo byose ndagushimira umuganda utanze ngo UKURI kwoye gukomeza gupfukiranwa!
    Imana ikurinde.

    Nkoronko

  4. Ntacyo usobanuye kuri urwo rupfu. Wamenye ute ko ari FPR? Wari urihe wowe? Kuki Abafaransa ntacyo bashatse gukurikirana kuri urwo rupfu?

  5. Urikigoryi peee naringizengo waruhari none ugiyeho wivugira a baturanyi babo ese abobafaransa mwapfanaga icyi yabaye arimwe, mwabishe mushaka kubasahura harubayobewe

  6. Duhe inkuru irambuye, kandi nizereko udahagararira hano, Ko ugomba gukora uko ushoboye ukaba Umutemwe ( witness) cyangwa ushakishe uko ukuri kwanjya ahagaragara. kubantu bagomba kukumenya The French anti-terror judge Marc Trevidic. UKULI KUGOMBA GUGARAGARA

    ariko ubundi mukinyarwanda Umugabo wumubeshyi bamwitaga IMBWA sinzi rero uko Twakwita iyi Governoma Y Urwanda Nabayikorera. Mubwibazeho????

  7. imitwe ya mukotanyi nimyinyi kweli!!!!!!, inkozi zikibi. mukotanyi icyo gihe yari ifite inyota yo kunywa amaraso niyo ubutegetsi ko bya terible. reka turebe iherezo rya mukotanyi riri hafi kurangira.

  8. Mbabajwe nabamwe mu banyarwanda batekereza ko ukuri ari ugushija fpr ibyaha. Ubuse wowe icyerekana ko ibyo uvuze ari ukuri niki? Kuba ubazi nti bihamya ko uzi uwabishe.

  9. wagirango urabwira injiji.utazi ubwenge ashima ubwe koko icyo nakubwira nuko utubeshye.amaraso yabana babanyarwanda mwamenye niyo atuma mwirirwa muvuga ubusa kugirango muharabike urwanda.ese warihehe abo bazungu babica daaa

  10. abanyarwanda turasekeje tagera kunkundarubyino za kagame ho bikaba ibindi , hari uvuzeko ngo bishwe na Ex FAR, ngonokuba baremeyeko baza muri CND.mbasubize mutegereze muzareba niba ibyabaye kuri Habyararimana nibyo birikuba kuri Kagame , gusa kuri Kinani nuko ntamaraso yabanyarwanda afite kuntoki naho kagame we nibindibindi azinezako kubera amaraso afite kuntoki amaherezo ni mumunyururu cg kubera ibyoyakoranye na CIA , naza service secret zabanyaburaya bakazamugira nka Kadhaf ,Saddam nababandi.kuba abanyarwanda mutarabonako urwanda rutigenga nabusa ndumva twahitamo kujya twicecekera ,kuza kwa FPR muri CND babahutu binda ndende ndumvamo barabigizemo uruhari runini kd nabo bafaransa ndumva aribobatumye tugerahariya ahokubahiriza abasezerano baribafitanye na Gouvernement nkuko Juppe abivuga.ibyabo bagendarme babafransa kuba muvugako aribigoryi, sibyo kuko aho abazungu barihose muri afurika iyohabaye intambara ntibavamurugo kukobasuzugura abanyafurika ,baribizeyeko Armée francais izahita izakubatwara cg abasirikari babanyamerika .ariko kubera ibyobaribumvise kuri radio byindege yahanuwe ya Habyarimna CIA ntiyari kubasiga ubuhoro.ikindi mwibaze impamvu kugeza uba ikibazo cyindege ya Habyarimana ikomejye gutera ibibazo ,bibazwa abafaransa , abanyamerika ntibavugwe kd baribarakwirakwije ahantuhose intasi zabo CIA bose bakorera FPR.kuki abapolitisiye babafarnsa bererako abasirikaribabo bashyinjwa kuba barakoze jenoside ntibagire icyobavuga sukuvugako batazi ibyabaye ,barabizineza kd mwibukeko igihe abasirikari babafaransa bari kugwa icyangu,goma nahandi abanyamerika baribaragrze iburundi ,ibyobyose ntanumwe ubivuga mwibaze impamvu?

  11. Epimaque ati: “Ikinani nta maraso y’Abanyarda cyamennye!!! ” Nose Kayibanda n’abandi banya politiki ba Rép. ya I, bari abanyamahanga? Abagogwe? Abatutsi b’i Kibirira n’ab’i Bugesera? Abahima mu Mutara? Ahubwo yarihuse, ubu yakabaye afasha Mugesera kuburana!

  12. ubutaha uzatubwire abatutsi ingabo zabafaransa zifatanyije ningabo za habyara ninterahamwe nabasederi benshe? ikindi uzatubarize abafaransa ibyabo mugufasha habyara gutsemba abatutsi? nibakubwiza ukuri dutegereje uzabone kubaza abo barugigana2 uvuga ko fpr yishe??

  13. NTABWO BIHAGIJE AHUBWO WOWE URATERA ABANTU AMATSIKO UBASHYIRA MU RUJIJO. SOBANURA KUBURYO BUHAGIJE BYIBURA NKA PAGES EBYIRI. ESE UBUNDI KO UTAVUGA AHO WOWE WARI URI ICYO GIHE? WARI WIHISHE HE KUGIRA NGO NTIBAKWICE?

  14. sha muri ibigoryo gusa, ubwo se mwe muri iki kugira mumenye ikizica Kagame, nimwirire, inda nini zanyu zizabata ku gasi, ubu u Rwanda rurimo kureba amajyambere naho ibindi byo nibyanyu, amacakubiri ntakirwangwa mu Rwanda, ariko basha ubu koko ibyo mwakoze muri 1994 ntago byabahagije, ariko mbabaze ninde mu president uzabareka mukisanzura nka Kagame, yewe babivuze ukuri koko ngo umuhuru umuvura ijisho mwaca akarigukanurira nari nzi ko ari umugani ariko nukuri, ubu se mu Rwanda ni hehe mwabonye ivangura, ko mbona se ahubwo abahutu aribo bameze neza,nibo bakire nibo byose, uretse yenda abatutsi bamwe,mwibuke ku ngoma ya gihutu niba hari umututsi wakopforaga.abatutsi babashngirwaga batabakunda kugira byibuze babone ko haricyo mwabamarira, none mwebwe ubu ntawubakoma imbere, mwarangiza ngo Kagame, ahubwo muri indashima.

Comments are closed.